Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Nyabihu: Hagiye gukorwa ibiterane hagamijwe gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza

$
0
0

Nyuma yo gukorana inama n’abayobozi b’amadini, ngo hagiye kuba ibiterane hirya no hino bikangurira abaturage kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Ibi biterane bihuje amadini yose bikaba bigiye gukorwa mu duce dutandukanye mu karere ka Nyabihu, mu gihe aka karere kageze ku mubare urenga 65%  w’abamaze kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza uyu mwaka.

Impamvu nyamukuru y’ibi biterane ikaba ari ugushishikariza abaturage basigaye  kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse no gufasha babandi batishoboye batabasha kuyabona,bakaba bayibona nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre yabidutangarije.

Hagiye gukorwa ibiterane hagamijwe gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza

Sahunkuye Alexandre,umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Yongeraho ko gutanga ubwisungane mu kwivuza ku muturage ari uburyo bworoshye kandi bwiza,butuma babona serivise z’ubuvuzi igihe barwaye bitabagoye kandi badatanze amafaranga menshi.

Ibi kandi byagarutsweho n’abanyamadini batandukanye mu nama yabahuje n’abashinzwe ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza ku karere, biga kuri iki kibazo cyo gushishishikariza abayoboke b’amadini yabo kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

Aba banyamadini nabo bakaba bavuga ko mitiweli ku muturage ari ngombwa kuko bashimangira ko roho nziza itura mu mubiri muzima. Nabo bakaba barafashe iya mbere mu kubishishikariza abo bayobora mu madini basengeramo.

Ibiterane bikaba biteganijwe gutangirira mu murenge wa Jenda bikazakomeza n’ahandi mu duce dutandukanye tugize aka karere. Muri aya mezi asoza umwaka ubwitabire bw’abatanga ubwisungane mu kwivuza bukaba bwiyongera ugereranije n’andi mezi kuko ahanini aba ari ku mwero w’imyaka.

Uyu mwaka,kwitabira ubwisungane mu kwivuza bikaba birimo kugenda neza ugereranije n’uwashize kuko muri aya mezi umubare w’abitabiriye uri kuri 65% uyu mwaka,mu mwaka washize wari ukiri hasi cyane nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre yabidutangarije.

The post Nyabihu: Hagiye gukorwa ibiterane hagamijwe gushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles