Umubare munini w’abitabiriye gukebwa ni urubyiruko
Abaganga bo mu bitaro bya gisirikari by’i Kanombe bafatanyije n’abakozi b’umushinga JHPIEGO bifashishije n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Congo Nil, tariki 01/11/2013 basoje igikorwa cyo gukeba abagabo kikaba cyari kimaze ibyumweru bibiri kibera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.
Icyo gikorwa gisize abagabo 1378 bakebwe kuko mu cyumweru cya mbere hakebwe abagabo 772, naho mu cyumweru cya kabiri hakebwa abagabo 606.
Eugene Rugwizangoga, umwe mu baganga bakurikiranye icyo gikorwa yavuze ko abantu babyitabiriye cyane ku buryo intego bari bihaye bayigezeho ndetse bakanarenza umubare bateganyaga.
Ati “twari twihaye intego ko nibura twabasha kugera ku bantu igihumbi muri ibi byumweru bibiri, none twabashije gukorera abarenga 1300.”
Benshi mu babyitabiriye biganjemo urubyiruko, ariko n’abantu bakuze bagiye baza gukebwa. Ngo hari n’abagore bagiye bazana abagabo n’abana babo, bakavuga ko impamvu babikoze ari ukubera ko Minisiteri y’ubuzima yashishikarije abagore kwikingira kanseri y’inkondo y’umura, kandi ko abantu badasiramuye bashobora gutuma abagore babo bayandura.
Muganga Rugwizangoga yagarutse kandi ku kamaro k’iki gikorwa, aho yavuze ko kiri muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya SIDA kuko ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo bakebwe amahirwe yo kwandura agabanuka cyane. Abaje muri icyo gikorwa ngo bahabwa n’izindi nyigisho zibafasha kumenya byinshi byerekeranye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere. Uwaje gukebwa ariko bagasanga yaramaze kwandura virusi itera SIDA na we baramukeba ariko bakamugira inama z’uko agomba kwitwara kugira ngo azabashe kubaho igihe kirekire.
Bamwe mu bagabo baje gukebwa na bo bemeza ko bifite akamaro. Umwe muri bo yagize ati “mbere twabonaga abandi bakebwe tukabona ari byiza bigira isuku, bikarinda n’indwara. Twahuraga n’abandi babikoze bakabitubwira gutyo, natwe bakadushishikariza kujya kubikora.”
Ibyumweru bibiri birangiye hakigaragara umubare munini w’abagabo bashaka gukebwa, ariko igihe giteganyijwe kikaba cyarangiye hari abo iyo gahunda itagezeho.
Muganga Rugwizangoga ati “nubwo twateganyije kubikora mu byumweru bibiri, ariko ni igikorwa gihoraho, wenda tuzakora ubuvugizi turebe niba dushobora kuzagaruka ikindi gihe.”
Zimwe mu mbogamizi abitabiriye iyo gahunda bavuga ko bahuye na zo ngo ni uko hari abaje mu cyumweru cya mbere bagacibwa amafaranga 500 iyo babaga bagarutse kugira ngo babakurireho igipfuko, nyamara abaje mu cyumweru cya kabiri bo ngo bakabikorerwa ku buntu.
Dogiteri avuga ko impamvu mbere bamwe baciwe amafaranga byatewe n’uko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ubusanzwe ariko yabiteganyaga, ariko nyuma Minisiteri y’ingabo ikaba yarifuje ko ayo mafaranga 500 yavanwaho kuko icyo gikorwa bateganyije kugikorera abaturage bose ku buntu.
Minisiteri y’ingabo ifatanyije n’umushinga witwa JHPIEGO (Johns Hopkins International for Education in Gynecology and Obstetrics) binjije gahunda zijyanye no gukebwa kw’abagabo muri serivise z’ubuvuzi batanga mu mwaka wa 2009.
Bagerageza kujya mu mpande zose z’igihugu kugira ngo babashe kugera ku baturage benshi bashoboka. Bageze ku bantu barenga ibihumbi 53 bamaze gukebwa kandi icyo gikorwa kikaba gikomeje.
The post Rutsiro : Gahunda idasanzwe isize abarenga 1370 bakebwe mu byumweru bibiri gusa appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.