Abaturiye umurenge wa Bugarama barishimira ko batakirwaza malariya nko mu bihe byashize , aho wasangaga ku kigo nderabuzima cya Bugarama islamique cyuzuye abarwayi ba malariya ariko kuri ubu ngo noneho umubare nyamwinshi ni uw’abivuza izindi ndwara.
Mu bihe byo hambere ukigera kuri iki kigo nderabuzima cya Bugarama islamique wasangaga abantu batagira ingano baje kwivuza malariya bitewe no kuba abaturage benshi bataryamaga mu Inzitiramibu ndetse n’ubukanguramabaga ari bucye, ariko kuri ubu abaturiye uyu murenge baratangaza ko nta kibazo gikomeye bakigifite kuri malaria kuko babona igenda igenza amaguru macye ugereranyije no hambere. Ibi ngo bakaba cyane cyane barabifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.
Jolia NYIRAHABINEZA, umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Bugarama islamique atangaza ko malaria igenda igabanuka koko bitewe n’ingamba bagiye bafata zirimo gukora ubukangurambaga bwimbitse bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima bakorera muri uyu murenge wa Bugarama, kuko buri mujyanama w’ubuzima usanga afite ingo akurikiranira hafi, mu kubagira inama, akabigisha no kubafasha kurwanya no kwirinda malaria n’izindi ndwara.
Mu butumwa uyu muyobozi yakomeje atanga ku baturiye uyu murenge harimo kubahiriza inama z’abakangurambaga b’ubuzima, kwihatira kurara mu nzitiramibu bahabwa, gukinga inzugi n’amadirishya mu masaha y’umugoroba kandi bakanakiza ibigunda mu nkengero z’aho batuye.
The post ABATUYE UMURENGE WA BUGARAMA BARIRATA KO MARARIYA YAGABANUTSE appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.