Mu gihe abatuye akagari ka Rukambura ho mu murenge wa Musambira bavuga ko bagorwaga no kugera ku kigo nderabuzima ngo bajye kwivuza, hashize amezi abiri bohererejwe abakozi bahoraho bo kubafasha mu buvuzi aho kujya ku kigo nderabuzima cya Musambira.
Ivuriro rya Rukambura rifite bane boherejwe n’ikigo Nderabuzima cya Musambira, ngo bafashe abaturage kwivuriza hafi ya bo. Abahatuye bavuga ko kubegereza ivuriro byabaruhuye kuko gukora urugendo rujya i Musambira kandi barwaye byabavunaga.

Inyubako ya poste de sante yubatswe na VUP
Kayiranga Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, atangaza ko akagari ka Rukambura kari kure y’ikigo Nderabuzima, ku bw’iyo mpamvu bamwe mu baturage bakaba bararembaga mu ngo babuze uko bagera kwa muganga.
Ngo ibyo byatumye uburwayi bwiyongera cyane cyane Malariya nk’uko byagaragajwe n’ikigo nderabuzima cya Musambira mu mwaka wa 2013 cyakiriye abayirwaye basaga ibihumbi 10 mu barwayi ibihumbi 27.
Ikigo Nderabuzima gifatanyije n’umurenge bafashe icyemezo cyo kohereza bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima hafi ya bo, maze abaturage bararuhuka. Mukansanga Celine utuye umudugudu wa Nkomane, akagari ka Rukambura, atangaza ko kujya I Musambira kandi barwaye bitaboroheraga.
Ngo bakoraga urugendo rw’amaguru rw’isaha n’igice bakagera mu Gaperi, ubundi bagatega imodoka ibageza I Musambira. Ati “kuko indwara idateguza, wasangaga umuntu urwaje umwana nta n’igiceri cy’ijana afite, akamumarana igihe mu nzu ashaka uko yabona amafaranga yo kumugeza kwa muganga”.
Kuri ubu, abakozi b’ Ivuriro ryegerejwe abaturage bakorera mu nyubako y’akagari ka Rukambura, ariko ku Nkunga ya VUP hamaze kuzura inyubako nshya zifite agaciro ka Miliyoni 79 zizakoreramo ivuriro.