Binyuze mu buryo bushya bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza hifashishijwe ibimina ndetse n’ubukangurambaga buhatangirwa bwungura benshi ku kamaro k’ubwisungane mu kwivuza,ubuyobozi n’abaturage basanga uburyo bw’amatsinda y’ibimina buzatuma akarere katongera kuza mu myanya y’inyuma mu bwitabire bwo gutanga mitiweli kuko benshi bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byayo.
Uwanyirigira Daphrose ni umwe mu baturage,uvuga ko ibimina bibafitiye akamaro kanini kuko umuntu yagendaga atanga make make abona,agashyisuka we n’umuryango we yaramaze kubatangira bose. Avuga ko ubu buryo bwaborohereje cyane kuko ari ikintu cyari kigoye nk’umuturage kuba yahita abonera ibihumbi 18 rimwe agahita abitanga.
Kuri Agatha Dusabimana,ngo kuba yaratanze ubwisungane mu kwivuza kandi mu buryo butamugiye agatangira n’umuryango we,bimuha umutekano wo kwivuza igihe cyose ashakiye nubwo yaba ataka umutwe gusa.
Aha akaba ariho ahera agira inama bagenzi be,abasaba kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko ngo ufite ubwisungane mu kwivuza bimufasha mu buzima bwe n’abe kuko aba yariteganirije uburyo yakwivuza bitamugiye.
Habumuremyi agira ati “mu bimina tuhigira byinshi”,ugasanga bamwe mu bahuye n’ingaruka zo kudatanga mitiweli baduhaye nk’ubuhamya bw’ibyababayeho bitanga amasomo atuma benshi bahita bumva ububi bwo kutayitanga. Urugero hari uwari waranze kuyitanga ngo ntiyarwara,yatubwiye ko yakoze impanuka y’igare agatanga amafaranga arenze ibihumbi 40 ngo yivuze kandi yari yaranze gutanga ibihumbi 3 gusa.

Mitiweli ni nziza cyane kuri bose kandi basabwa kuyitabira ,gusa umwe mu baturage yadutangarije ko ku bana,ku bagore batwite,ku bonsa ari ngombwa cyane mu buryo budasubirwaho kuba bayifite kuko bakurikirwanwa kuri byinshi kwa muganga
Bamwe mu baturage,cyane bari biganjemo ab’igitsina gore banadutangarije ko ku bagore batwite ,abafite abana n’abana ,buri muryango ubafite wose uba usabwa gutanga mitiweli byihuse kuko bisaba ko bakurikiranwa kenshi n’ubuvuzi mu bintu binyuranye, muri byose mitiweli ikaba igira akamaro kanini.
Sibomana Cylille avuga ko nk’abagabo,mu bimina bahigira cyane inshingano zabo zo gufata iya mbere mu gukemura ibibazo by’urugo cyane cyane gutanga mitiweli. Bagasabwa kuzigama no kwirinda gukoresha amafaranga nabi bari mu tubari n’ahandi,ahubwo bagaharanira ko imiryango yabo itera imbere kandi ifite n’ubwisungane mu kwivuza.

Sibomana avuga ko uburyo bushya bwo gutanga mitiweli bworohereje abaturage kandi bakaba bahigira byinshi bijyanye n’akamaro kayo n’ingaruka abatayitabira bahura nazo
Kuri ubu, aho imibare igeze mu karere ka Nyabihu bikaba bitanga ikizere yuko ubwisungane bushobora kuzitabirwa hafi 100% nk’uko Sahunkuye Alexandre umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabidutangarije.
Avuga ko ufashe abaturage bose biyishyurira n’abatishoboye bishyurirwa, abamaze kwitabira ubwisungane mu kwivuza barenze 65% kugeza ubu. Mu gihe cy’amezi 3 asigaye,akaba yizera ko 35% gasigaye kaba karangiye. Kuri ubu akaba ashishikariza abaturage gukomeza kwitabira ubwisungane mu kwivuza kuko ari ingenzi cyane mu mibereho ya buri wese.