Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Nyarugenge : Abaturage barishimira serivise bahabwa ku ivuriro ryabegerejwe

$
0
0

Abatuye umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera  bishimira ko serivise z’ubuzima zabegerejwe, kuko nta muturage ukirembera mu rugo . Ikigo nderabuzima cya Nyarugenge   cyabavunnye amaguru dore ko bakoraga urugendo rw’amasaha nk’atanu kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima  kiri  mu murenge wa Shyara.

Mu kigo nderabuzima cya Nyarugenge ni ikigo gishya, , gifite isuku,  cyubakishije  ibikoresho biramba kandi  bigezweho, nk’amakaro usanga ashashe hose mu byumba by’iyi nyubako.

Abaturage ngo babanje no gutinya bibwira ko banyerera bakagwa , bamwe bakanga kuhakandagiza inkweto ngo batahanduza kubera isuku n’umucyo bihari nkuko bivugwa na Nyiramacumu Floride

m_Abaturage barishimira serivise bahabwa ku ivuriro ryabegerejwe

Bamwe mu barwariye mu kigo nderabuzima cya Nyarugenge

Yagize ati “  hasi harabonerana , wagira ngo n’indorerwamu  uko ugenda, ugenda wibona kuri twe twabonaga  ari bishya muri iki cyaro cyacu dutuyemo. Ariko  twagiye tubimenyera tugana iki kigo nderabuzima kuko cyaturinze gukora ibirometero n’ibirometero twajyaga dukora tujya kwivuza”.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarugenge  Kankera Gakwaya Philipine avuga ko iki kigo kivurizwamo  n’abatuye uyu murenge babarirwa mu bihumbi hafi 21 , ndetse n’abandi baturanyi bo muyindi mirenge.

“ uretse abo twakira n’abarwayi baturutse mu nko mu karere ka Nyanza ndetse na Ruhango duhana imbibe”.

Mu kigo nderabuzima  cya Nyarugenge hatangwa serivise zitandukanye  harimo kuvura indwara cyane cyane izibasira abaturage muri aka karere ka Bugesera nka Malariya .

m_Abaturage barishimira serivise bahabwa ku ivuriro ryabegerejwe13

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarugenge Kankera Gakwaya Philipine

 Iki kigo nderabuzima  cyatangiye kuvura mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2013 , cyubatswe  ku nkunga ya Leta y’u Rwanda n’umushinga Access  wanubatse ibigo nk’ibi mu murenge wa Juru, Ngeruka na Gashora.

The post Nyarugenge : Abaturage barishimira serivise bahabwa ku ivuriro ryabegerejwe appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles