Abatuye umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera bishimira ko serivise z’ubuzima zabegerejwe, kuko nta muturage ukirembera mu rugo . Ikigo nderabuzima cya Nyarugenge cyabavunnye amaguru dore ko bakoraga urugendo rw’amasaha nk’atanu kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima kiri mu murenge wa Shyara.
Mu kigo nderabuzima cya Nyarugenge ni ikigo gishya, , gifite isuku, cyubakishije ibikoresho biramba kandi bigezweho, nk’amakaro usanga ashashe hose mu byumba by’iyi nyubako.
Abaturage ngo babanje no gutinya bibwira ko banyerera bakagwa , bamwe bakanga kuhakandagiza inkweto ngo batahanduza kubera isuku n’umucyo bihari nkuko bivugwa na Nyiramacumu Floride
Yagize ati “ hasi harabonerana , wagira ngo n’indorerwamu uko ugenda, ugenda wibona kuri twe twabonaga ari bishya muri iki cyaro cyacu dutuyemo. Ariko twagiye tubimenyera tugana iki kigo nderabuzima kuko cyaturinze gukora ibirometero n’ibirometero twajyaga dukora tujya kwivuza”.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyarugenge Kankera Gakwaya Philipine avuga ko iki kigo kivurizwamo n’abatuye uyu murenge babarirwa mu bihumbi hafi 21 , ndetse n’abandi baturanyi bo muyindi mirenge.
“ uretse abo twakira n’abarwayi baturutse mu nko mu karere ka Nyanza ndetse na Ruhango duhana imbibe”.
Mu kigo nderabuzima cya Nyarugenge hatangwa serivise zitandukanye harimo kuvura indwara cyane cyane izibasira abaturage muri aka karere ka Bugesera nka Malariya .
Iki kigo nderabuzima cyatangiye kuvura mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2013 , cyubatswe ku nkunga ya Leta y’u Rwanda n’umushinga Access wanubatse ibigo nk’ibi mu murenge wa Juru, Ngeruka na Gashora.
The post Nyarugenge : Abaturage barishimira serivise bahabwa ku ivuriro ryabegerejwe appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.