Nyuma yo gusanga abaturage b’umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bakiri inyuma mu kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, umuryango SFH Rwanda (Society For Family Health), ugamije kurwanya imibereho mibi y’abaturage warabegereye maze ubafasha gusobanukirwa n’ibijyanye no kuboneza urubyaro.
Rutagengwa Bonaventure, umukozi wa SFH Rwanda, avuga ko bafatanyije n’ikigo nderabuzima cya Rutsiro, ubuyobozi bw’akarere na Minisiteri y’Ubuzima ku nkunga ya USAID bahisemo kujya gukangurira abaturage bo mu murenge wa Manihira ibijyanye no kuboneza urubyaro mu gihe cy’iminsi itatu, nyuma abazabikenera bakazakomeza kubifashwamo n’ikigo nderabuzima cya Rutsiro.
Ati “ni ibintu abenshi dushaka ko bibajyamo bakabisobanukirwa, kugira ngo babashe kwitabira iyo gahunda yo kuboneza urubyaro, cyane cyane ko biri muri gahunda z’igihugu ziri gushyirwamo ingufu muri iki gihe.”
Ibiganiro abakozi b’umuryango SFH Rwanda bagiranye n’abaturage byibanze ku kubasobanurira uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro kubera ko abenshi batari babusobanukiwe, kugira ngo noneho nyuma buri wese abashe guhitamo uburyo yumva yashaka gukoresha.
Nubwo ubwitabire mu kuboneza urubyaro mu murenge wa Manihira bukiri hasi kuko bubarirwa ku gipimo cya 30% gusa, bamwe mu babyitabiriye bavuga ko bifasha umuryango kugira imibereho myiza, bikarinda indahekana ndetse abana bagakura neza.
Nyirabizimana Daphrose yatangiye kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro afite abana batatu, none ubu afite abana batanu.Yabanje guhitamo urushinge rw’amezi atatu, aruvaho, ajya ku rw’imyaka itanu. Avuga ko icyiza cyo kuboneza urubyaro ari uko ubyara umwana akabanza agakura noneho nyuma wabishaka ukabyara undi cyangwa ntumubyare bitewe n’uko ubishaka.
Undi muturage usobanura ibyiza byo kuboneza urubyaro ni umucuruzi witwa Ntakirutimana Emmanuel utuye mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira. We n’umugore we bafitanye umwana umwe gusa ugeze mu gihe cyo gutangira ishuri. Bateganya kubyara undi mwana mu myaka nk’itatu iri imbere ku buryo uwo babyaye mbere azaba amaze gukura nta mpungenge z’uko ashobora kuzabaho nabi.
Ati “nk’ubu nkanjye nkunda kwisomera agacupa, ariko ndamutse mfite abana benshi sinabona uko ngasoma, bajya bambuza kugasoma, ariko igihe nifitiye umwana umwe, ejobundi ninkurikizaho undi, ntabwo bizangora, ntibizambuza nubundi kwisomera rya cupa, kandi na wa mwana nkomeze kumurera neza ku buryo atazigera arwara bwaki.”
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Manihira bavuga ko batinya kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro kuko ngo bigira ingaruka zirimo nko kuva imihango idakama.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rutsiro, Nyiransabimana Vestine, yemeza ko bumwe mu buryo bugezweho bushobora kugira ingaruka ku muntu ubukoresha, icyo gihe akaba ashobora guhindura agakoresha ubundi buryo. Icyakora ngo mu gihe ubukoresha agize ikibazo, aba agomba kugera kwa muganga kugira ngo bamufashe aho gushingira ku nama z’abaturage bagenzi be.
Nyiransabimana yagize ati “usanga aho bipfira ari mu gihe umwe agize ikibazo ntabwo aza kwa muganga ngo aze tumugire inama ahubwo aragenda akabaza mugenzi we nubundi na we wagize bya bibazo. Mugenzi we amuca intege akamubwira ko ibyo bintu nabijyamo bizamwica, na we agahita acika intege zo kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro. Ubundi tubabwira ko mu gihe yagize ikibazo icyo ari cyo cyose, asanga muganga akaba ari we umusobanurira ibyo agomba gukora.”
Uburyo bwo kuboneza urubyaro bukunze gukoreshwa ni ibinini, urushinge rw’amezi atatu, agapira batera mu kaboko k’imyaka itanu, agapira ko mu mura k’imyaka 12, gukoresha agakingirizo, uburyo bwo kwifungisha burundu ku bagabo no ku bagore n’uburyo bwa kamere.
The post Rutsiro : SFH Rwanda yakanguriye abaturage kuboneza urubyaro mu murenge ukiri inyuma muri iyo gahunda appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.