Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Kamonyi: Ubukangurambaga ku kwita ku isuku bwatangirijwe mu kagari ka Kagina

$
0
0
m_Ubukangurambaga ku kwita ku isuku bwatangirijwe mu kagari ka Kagina

Abakora ubukangurambaga kukwita ku isuku

Tariki 16/1/2014, ubwo hizihizwaga umunsi w’Isuku; mu karere ka Kamonyi wizihirijwe mu kagari ka Kagina, kubera imyumvire y’abaturage baho ituma ako kagari gahora inyuma mu kwita ku isuku ugereranyije n’utundi duce.

Nk’uko Uwineza Zam zam, umukozi ushinzwe isuku mu murenge wa Runda, akagari ka Kagina gaherereyemo abitangaza, ngo abaturage b’aka kagari biganjemo abashigajwinyuma n’amateka, bamaze igihe kinini batita ku isuku yabo. Ibyo bigatuma hagaragara indwara nk’amavunja, impiswi n’inzoka.

m_Ubukangurambaga ku kwita ku isuku bwatangirijwe mu kagari ka Kagina1

Hari aho bagifite ikibazo cy’isuku

Ku bw’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ”ubuzima bwawe buri mu biganza byawe”, mu gutangiza ubukangurambaga ku isuku, ku bufatanye n’umuryango Good Neighbors, abaturage bakanguriwe gukaraba intoki neza, nyuma yo kuva mu bwiherero n’igihe cyose bagiye kurya cyangwa kugaburira abana.

Basobanurirwa iyi nsanganyamatsiko, aba baturage babwiwe ko, ibiganza byabo ari nk’imashini ikora ibintu byose, bityo bakaba bagomba kubyitaho babigirira isuku kugira ngo batabafatisha ibyo batamira bisa nabi, bigahumanya ubuzima.

Basabwe kandi kugira bwiherero busukuye kandi bupfundikiye na Kandagira ukarabe. Hakaba hari abo usanga badafite ubwiherero cyangwa ubwo bafite bumeze nabi; bakavuga ko nta bushobozi bafite bwo kubona ibikoresho byo kubwubaka; nk’ibiti n’amabati.

Zamzam avuga ko umuryango Good Neighbors hari abo watangiye gufasha kubwubaka, n’abandi bakaba bateganya kubibafashamo.

Ngo n’ubusanzwe uwo muryango ubafasha kubona ibikoresho by’isuku nk’amasabuni, uburoso bwo koza amenyo, ibitambaro byo kwihanagura bamaze gukara, n’umuti w’amenyo kandi ukabigiisha uko babikoresha. Ngo wabahaye na Matelas zo kuraraho kuburyo nta mavunja akiharangwa.

Uhagarariye Good Neighbors mu Rwanda Ilwon Seo, yongeye kubibutsa koza amenyo byibura gatatu ku munsi; mu gitondo babyutse, saa sita bamaze kurya, na nimugoroba mbere yo kuryama.

The post Kamonyi: Ubukangurambaga ku kwita ku isuku bwatangirijwe mu kagari ka Kagina appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles