Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Uwitonze Odette yijeje abaturage bo mu Murenge wa Muyongwe ko ikigo nderabuzima cyabo cyuzuye mu mwaka ushize kizatangira mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka wa 2014.
Ubwo yagiraga inama n’abaturage kuri uyu wa mbere tariki 20/01/2014, Uwitonze yababwiye ko ibikoresho bimwe byarangije kuhagera, mu cyumweru gitaha bazakorana inama na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bumvikane ku kibazo cy’abakozi bazakoreshwa muri iryo vuriro.
Avuga ko bifuza ko hagati mu kwezi kwa Gashyantare, abaturage baba batangiye guhabwa serivisi z’ubuzima mu Kigo Nderabuzima cya Muyongwe cyubatswe n’akarere ku ngengo y’imari ya 2012-2013.
Iyi nkuru yakiranwe ibyishimo byinshi n’ abatuye uwo murenge kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza ku Kigo Nderabuzima cya Rwankuba kiri mu Murenge wa Rushashi ngo kujyayo byasabaga kuzinduka.
Mutuyimana Epiphanie akikiye umwana muto yagize ati: “ mbyakiriye neza, Ndumva bidushimishije kuko tugiye kwivuriza hafi, … bibaye nka saa kumi umwana arwaye waza ukavuza, ubundi twakoraga urugendo rwo mugitondo.”
Mudasobera Appolinaire nawe yunzemo ati: “Hari igihe abana barwaraga ari nka babiri bakrwarira rimwe bikaba ngombwa ko ujyana n’umudamu …ariko ubu biroroshye ni ukunyaruka…”
Abaturage bagiye kuzaza babona umwanya wo gukora bakiteza imbere aho kumara amasaha mu nzira bajya kwivuza. Uretse Abanyamuyongwe, iki kigo nderabuzima kizafasha n’abaturage bo mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo bahana imbibi.
Ubu akarere katangiye kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi nikirangira, imirenge yose 19 igize akarere izaba ifite ibigo nderabuzima.
The post Gakenke: Bijejwe ko Ikigo Nderabuzima cya Muyongwe kizatangira mu kwezi gutaha appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.