Abayobozi b’ibitaro by’Uturere two mu Rwanda, guhera kuwa gatatu tariki ya 15/1/2014 bateraniye muri Hotel Credo i Huye, mu mahugurwa y’iminsi itatu bagenewe na Minisiteri y’ubuzima. Aya mahugurwa agamije kubibutsa imicungire myiza y’ibitaro bayobora.
Theophile Dushime, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe serivisi z’ubuvuzi wari waje gutangiza aya mahugurwa, avuga ko urebye ikibateranyirije i Huye atari amahugurwa yo ku buryo bwimbitse ya yandi atanga ibyemezo (certificates).
Ati “ikibateranyirije hano ni ukwibukiranya inshingano zabo mu gucunga neza ibigo, ari byo bitaro bayobora, bibaganisha ku gutanga serivisi nziza.”
Aba bayobozi baje mu mahugurwa basimburana n’abayobozi bashinzwe abakozi n’imicungire mu bitaro bayobora. Bo amahugurwa bayatangiye kuwa mbere tariki ya 13 bayarangiza kuya 15/1/2014.
Gapingi Sophonie, umwe mu bayobozi bashinzwe abakozi n’imicungire mu bitaro, avuga ko bahuguwe ku by’imicungire y’umutungo ndetse no ku mategeko agenda ahindagurika urugero nk’ay’imitangire y’amasoko ya Leta.
Akomeza agira ati “Na none baduhuguye kuri sitati y’abakozi, sitati y’abakozi ba Leta muzi ko yavuguruwe, n’ubwo tuyifite ariko kuyumva ntibyoroshye. Abanyamategeko ba Minisiteri y’ubuzima barayidusobanuriye.”
Impamba bakuye mu mahugurwa kandi ngo izababashisha kurushaho gukora ku buryo ibitaro bibasha kwishakamo amafaranga bikenera kugira ngo bibashe gukora.
Gapingi ati “urabona kuri ubu ibitaro byitwa ko byishakamo umutungo wo gutuma bibasha gukora, ariko ntibiragerwaho neza. Ubu tugiye kurushaho gushyiramo imbaraga kugira ngo ibitaro birusheho kuzamura umusaruro.”
Mu Rwanda hari ibitaro by’uturere 42. Muri rusange, aya mahugurwa yateguwe na minisiteri y’ubuzima yagenewe abantu bagera kuri 84.
The post Bahuguwe ku micungire y’ibitaro bayobora appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.