Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Imirire mibi igwingiza n’ubwonko- Dr. Niyonzima Saleh

$
0
0

m_Imirire mibi igwingiza n’ubwonko- Dr

Dr. Niyonzima Saleh, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, avuga ko imirire mibi ituma abana badakura neza (bagwingira) kandi ko uretse no ku mubiri, n’ubwonko ubwabwo budakura neza.

Agira ati “Nk’uko umubiri w’umwana wagaburiwe indyo ikennye mu ntungamubiri udakura neza, ni ko bigendekera n’ubwonko bwe.”

Uyu muganga anavuga ko ababyeyi bahora bashishikarizwa kwita ku mirire y’abana babo babagenera ifunguro ririmo intungamubiri zose ku ruhande, rinyuranye n’iry’abakuru, nyamara ababyeyi bamwe ntibabyiteho.

Aha yunganirwa na Madamu Christine Niwemugeni, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye ugira ati “ababyeyi ntibagisigira abana, usanga babagaburira saa sita na nijoro gusa. Ibi si byo kuko abana baba bakeneye kugaburirwa kenshi ngo bakure.”

Dr. Niyonzima kandi avuga ko abantu batekereza ko imirire mibi ireba abaganga gusa, kandi atari byo. Agira ati “umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi batuzanira ni urwaye, ageze kure kandi ushobora no gupfa. Twe turamuvura ariko ntituvura impamvu yabimuteye.”

Avuga rero ko ababyeyi bakwiye gufata ingamba. Muri zo harimo gutegurira abana ifunguro ryihariye, bakabagirira isuku , bakitabira ubwisungane mu kwivuza kuko ari bwo bubabashisha kuvuza abana igihe barwaye, …

Ku bijyanye no kurwanya kugwingira kw’abana, avuga ko hari byinshi byo gukora. Muri byo harimo konsa umwana kuva akivuka, ntavutswe amashereka y’umuhondo ari yo abamo abasirikare barinda ubuzima bw’abana mu gihe cyose cy’ubuzima bwabo.

Harimo no konsa umwana gusa, ntagire ikindi agaburirwa mbere y’amezi atandatu, ndetse no kwita by’umwihariko ku ifunguro rigenerwa umwana kugeza afite amezi abiri, …

The post Imirire mibi igwingiza n’ubwonko- Dr. Niyonzima Saleh appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles