Abayobozi batandukanye basura poste de sante ya cyibumba
POSTE DE SANTE ya Cyibumba
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Rusizi yasuraga abaturage bo mu murenge wa Nkaka yashishikajwe no kureba kimwe mubikorwa remezo abaturage b’akagari ka Cyibumba bishimira ko bagizemo uruhare, hari hashize igihe kitari gito aba baturage basaba ko bakubakirwa POSTE DE SANTE yabafasha kuborohereza ingendo bakoraga bajya kwivuza muyindi mirenge bahana imbibe.
Nkuko twabitangarijwe n’uhagarariye iyi Poste de santé Harerimana Jean avuga ko aba baturage bajyaga kwivuriza mubice bya Nyamasheke kuko ngo ariho hari habegereye ariko ubu ngo bagiye kujya bivuriza kuri iyi Poste de santé bitabaruhije, ibi kandi ngo bizafasha abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bahana imbibe nabo babonaga serivisi z’ubuvuzi bibaruhije.
Nkuko bitangazwa na Habarugira umuturage wo muri aka kagari avuga ko ngo hari igihe barwaraga cyangwa umubyeyi akaba yafatwa n’inda bityo umurwayi akagera kukigo nderabuzima cya Nkaka yarembye, yaboneyeho ashima Leta y’URwanda idahwema kubagezaho iterambere nk’iri aho ngo basanga ntakindi gihe bigeze bagira ibikorwa remezo nkibyo bafite ubu
Gusa nanone aba baturage barasaba abarebwa na serivisi z’ubuvuzi kujya batanga serivisi zinoze umurwayi badafitiye ubushobozi bwo kumuvura bakamwohereza kubafite ubushobozi kuko ngo hari igihe abaforumu bihererana umurwayi ubarenze ubushobozi bari kumuvura nyamara amaherezo bakaza kumwohereza yarembye kuburyo byamuviramo urupfu, cyane cyane batunga agatoki ibigo nderabuzima.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yasabye abayobozi b’iyi POSTE DE SANTE kuyifata neza bayigirira isuku kuko ibikorwa nkibi biba bihenze kandi bihuriweho n’abaturage benshi.
The post RUSIZI: Cyibumba barishimira POSTE DE SANTE bahawe appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.