Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Ngororero: Gushyira igitsure kubanyerezaga amafaranga ya MUSA byatumye iyo ngeso icika

$
0
0

m_800px-NgororeroDist

Nyuma y’uko mu myaka yashize abayobozi b’inzego z’ibanze mu tugari n’imidugudu bakiraga amafaranga y’abaturage y’Ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Santé (MUSA), ariko bakaza guhagurukirwa no kwishyuzwa kungufu, ubu iyo ngeso isa niyacitse mu karere ka Ngororero.

Mu mwaka wa 2012-2013, abantu 24 baishyuzwaga amafaranga asaga miliyoni 2 n’ibihumbi 400, y’abaturage batanze niyo yari mu maboko y’abayobozi batandukanye batarayishyuye, ibyo bikaba byaragabanyaga imibare y’abitabiriye MUSA ndetse bikabavira mo ingaruka zo kutavurwa.

Kuri ubu, amakuru dukesha inzego zibishinzwe avuga ko nubwo ubwisungane mu kwivuza butaragera ku 100% mu karere, amafaranga abaturage batanga yose agezwa aho agomba gukusanyirizwa maze agakoreshwa icyo yagenewe.

Icyakora, hari bamwe bagerageje kwambura amafaranga arenga ho gato ibihumbi 400, ariko nyuma yo kwegerwa no kubwirwa ko bagiye gukurikiranwa n’amategeko bahitamo kuyagarura, kuburyo ubu iki kitakiri ikibazo mu karere.

Muri iki gihe akarere ka Ngororero kiyemeje kwesa umuhigo wo kuba aka mbere mu kwitabira ubwisungane mukwivuza, nyuma y’uko mu mwaka ushize kaje kumwanya wa gatatu, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abari bafite ingeso mbi yo kwiba cyangwa kwiguriza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza isa n’iyacitse.

Kugeza ubu, ubwitabire mu kwivuza mu karere bugeze ku gipimo cya 71,3%, mu gihe umwaka wo kwivuza uzarangira mu kwezi kwa kamena uyu mwaka.

The post Ngororero: Gushyira igitsure kubanyerezaga amafaranga ya MUSA byatumye iyo ngeso icika appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles