Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Abashinzwe gucunga umutungo w’ubwisungane mu kwivuza baributswa ko bagomba kuwucunga neza

$
0
0

m_Abashinzwe gucunga umutungo  w’ubwisungane mu kwivuza baributswa ko bagomba kuwucunga neza

Abaturage bo mu karere ka Kirehe ngo intego ya mbere barasaho mu matsinda yabo  ni ukugura ubwishingizi bwo kwivuza bwa mituweri, kugira ngo ntihazagire usigara ativuje mu gihe yaba yahuye n’ikibazo cy’uburwayi, ibi ni ibyatangarijwe mu nama yo ku wa 13/02/2014, yahuje abashinzwe gucunga umutungo w’ubwisungane mu kwivuza ku bigo nderabuzima.

Abitabiriye inama basobanuriwe ko gutangira amafaranga umuntu umwe mu muryango aba apfuye ubusa kuko n’ubundi igihe abandi bataritabira mituweri atazabasha kuyivurizaho. abari mu nama banasabwe kuba baganiriza abaturage ku bijyanye n’ibibina bakomeza kubereka ibyiza byabyo no kwishyura amafaranga yose.

Zimwe mu ngamba abatuye akarere ka Kirehe bafashe mu kuzamura  iyi mibare y’ubwisungane mu kwivuza ku buryo abaturage bose bitabira mituweri uko bakabaye, hari ukuba abaturage bari gushingira kukuba  bamaze kweza imyaka yabo, bityo abayobozi b’inzego z’ibanze bakarushaho kubibutsa akamaro ka mituweri.

Murayire Protais umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, ati “ubu dufite amahirwe y’uko abaturage bacu baba bejeje imyaka itandukanye harimo ibishyimbo, umuceri, ibigori, akaba avuga kandi ko abenshi baba mu makoperative. Akaba abasaba kuba babinyuza mu makoperative, bakarushaho kwegera abaturage kugira ngo babibutse kwitabira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo hatagira ucikanwa n’amahirwe yo kwivuza we n’umuryango we.

Umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Kirehe Munyeshuri Jean Claude avuga ko kuri ubu bashimira abaturage ku kigero bamaze kugeraho akaba anashimira ubuyobozi butandukanye bafatanyije kugira ngo babe bamaze kugera ahashimishije mu bwisungane mu kwivuza aboneraho kubasaba gukomereza aho abasaba gukomeza gukorera mu bibina.

Uyu muyobozi w’ubwisungane mu kwivuza avuga ko bamaze kugera ku kigereranyo cyiza, bigaragaza ko uyu mwaka w’ubwisungane mu kwivuza abaturage bashyizemo ingufu bigaragara, akomeza avuga ko ibi byose babikesha kuba bakorera mu bibina kuko aribyo bibafasha mu kugera ku ntera ishimishije, akaba kandi avuga ko bafatanya n’amatorero atandukanye akorera mu karere ka Kirehe kugira ngo ibyo byose bigerweho.

Ikindi umuyobozi w’ubwisungane mu kwivuza abona ngo ni uko asanga hagomba kongerwa imbaraga muri service zihabwa abarwayi bafite ubwisungane muri mituweri kugira ngo ntibabe baratanze ubwisungane mu kwivuza maze nibagera kwa muganga bahabwe serivise zitanoze.

Abashinzwe gucunga umutungo w’ubwisungane mu kwivuza ku bigo nderabuzima bigize akarere ka Kirehe bakaba basabwa gukoresha neza umutungo bashinzwe gukurikirana kuko ari umutungo w’abaturage bakusanyirije hamwe kugira ngo babashe kuba bakwivuza, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe muri iyi nama akaba yabibukije ko bakwiye kwita ku mutungo w’abaturage bawukoresha neza.

The post Abashinzwe gucunga umutungo w’ubwisungane mu kwivuza baributswa ko bagomba kuwucunga neza appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles