Abaturage bo mu murenge wa Kansi ho mu karere ka Gisagara baratangaza ko kuba barahawe ibisobanuro bihagije ku byiza byo kwivuza neza, kikaba na kimwe mu bitera amagara meza, byabafashije kujya batanga ubwisungane mu kwivuza neza maze bakesa umuhigo 100%.
Umurenge wa Kansi niwo ugaruka ku mwanya wa mbere n’uyu munsi mu kugira umubare w’abantu benshi batanga neza ubwisungane mu kwivuza, unaza kandi imbere no mu bindi bikorwa bitandukanye nko mu buhinzi. Ibi akenshi ngo bikava ku mwanya uhagije abayobozi bafata bari kumwe n’abaturage babasobanurira gahunda za Leta zigamije kubateza imbere.
Mugemana Mathias umwe muri aba baturage avuga ko nyuma yo gusobanurirwa bihagije gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, akamenya ko igihe arwaye ntabashe kwivuza neza cyangwa se guhora arwaje abana kubera kutabavuza neza, nta terambere babasha kugeraho iwe. Ibi ngo byamufashije kutajya yibagirwa na rimwe gutanga amafaranga y’ubwisungane.
Ati “Kugera ubu utarumva iyi gahunda nta n’ikindi azumva, kuko jye ubu nabonye uburyo iyo umuntu ativuza neza atanabasha gutera imbere kuko ahora mu burwayi budashira, kandi iyo ufite mituweli ugenda ukavurwa neza nta kibazo”
Nk’uko abaturage b’umurenge wa Kansi babyivugira, ngo gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bose kandi kugihe ngo ntibisobanuye ko bose bafite ubushobozi buhagije ahubwo ngo bagerageza kwishyira hamwe bagkora ibimina nbakagurizanya, abagomba gufashwa n’ubuyobozi nabyo bigakorwa kare bityo ntihagire ukererwa.
Rutaburingoga Jerome umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, atangaza ko iki gikorwa kuri ubu ari nk’aho ubwacyo cyikora kuko abaturage bose bamaze gusobanukirwa n’iyi gahunda kuburyo batagikeye gusunikwa. Avuga ko ubu byabaye akamenyero, abayobozi mu nzego zitandukanye batanga uyu musanzu maze n’abaturage bakaboneraho bakabakurikiza.
Ati “Twagize igihe cyo kwigisha iyi gahunda, ubu noneho abayobozi basabwa kuba urugero rwiza maze n’abaturage bagakurikiraho kandi bikagenda neza nta kibazo kibayemo”
Mu mwaka washize wa2013 uyu murenge wa Kansi wari uwa mbere muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, waresheje umuhigo ku rugeri rwa 100%, ndetse unahabwa igikombe mu rwego rw’imiyoborere myiza ndetse n’uyu mwaka ukaba ngo wizeye kwesa iyo mihigo yose.
The post Gisagara: Kumenya agaciro k’ubuzima bwiza bituma batanga ubwisungane mu kwivuza 100% appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.