Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba n’utugari tugize uyu murenge bwatangije igikorwa cyo gusura abaturage bugenzura abafite ubwisungane mu kwivuza nyuma y’uko uyu murenge utashoboye kugeza 100% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Habimana martin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba avuga ko mu kagari ka Rambo basuye bareba uburyo abaturage bitabiriye gutanga ubwisungane, ariko ngo basanze benshi babufite, ahubwo ngo igituma batageza ku mubare ukwiye, ni uko benshi mubaturage babo batabufatiye mu murenge wabo ahubwo babufatiye mu yindi mirenge bitewe naho bashaka kuzajya bivuza.
Habimana martin avuga ko mu igenzura batangiye gukora taliki ya 3/3/14 ngo baragenzura urutonde rw’abatuye mu mudugudu bakoresha ubwisungane bwa mutuelle n’ubundi bwisungane bakoresha kugira ngo bamenye abakoresha ubundi bwisungane kuko batari bazwi mu gihe uyu murenge ufite abaturage benshi barimo abasirikare ba Marine hamwe n’abakozi ba Brarirwa kandi bose bafite ubwisungane mu kwivuza ariko ntibabarwe nkabafite ubwisungane kubera ko badakoresha Mutuelle.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba butangaza ko mu mibare bufite abaturage bagera kuri 63% aribo batanze ubwisungane mu kwivuza ariko mu ngo nyinshi banyuzemo ngo basanze bafite ubwisungane naho butari ngo byatewe n’ubushobozi bucye kuko hari imiryango ifite abantu benshi kandi idafite ubushobozi kuburyo bishyura mu bice.
Gahunda yo gusura abaturage no kubashishikariza gutanga ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rubavu bije nyuma y’aho habereye inama yahuje ubuyobozi bw’intara, akarere n’imirenge hamwe n’ibigo nderabuzima barebera hamwe impamvu abaturage batitabira ubwisungane mu kwivuza bagasanga biterwa n’imikorere y’ibigo nderabuzima bidaha serivisi nziza abaturage.
Hagafatwa ingamba ko abayobozi bagomba gusura abaturage babasaba imbabazi ku makosa yabaye aho abaturage batangarijwe ko ibigo nderabuzima bibaha imiti itarenze itatu ndetse ngo ntibirenze amafaranga 1200 frw ku murwayi mu gihe umurwayi ucyeneye umuti uhenze asabwa kuwigurira.
Nubwo iyi nama yabaye taliki ya 26/2/2014 yasabaga abayobozi gusaba imbabazi abaturage, bababwiye ko ayo makuru adafite ishingiro kuko umuturage ufite ubwisungane mu kwivuza agomba kuvurwa agahabwa imiti yose cyane cyane abaturage bo mu murenge wa Nyamyumba bavuga ko ibi bintu byagiye bigaragara ku bigo nderabuzima aho bapimwe bakimwa imiti, ngo bihinduwe abaganga bakamenya kubaha abarwayi no kubaha serivisi nziza byabashimisha.
Mu karere ka Rubavu ibigo nderabuzima birimo ibitaro bya Rubavu umwenda wa miliyoni zigera 150, ibitaro nabya bikagira umwenda ugera kuri miliyoni 100 bikaba byaragize ingaruka kukubona imiti abarwayi bakenera bigatuma abarwayi basabwa kwigurira imiti.
The post Nyamyumba : abayobozi barasura abaturage babashishikariza gutanga mutuelle appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.