Kuri uyu wa gatatu tariki ya 07/05/2014, abafite ubuzima mu nshingano ku rwego rw’akarere ka Nyamagabe, abayobozi b’ibitaro by’akarere, ab’ibigo nderabuzima ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere mu buzima bahuriye mu nama hagamijwe kurebera hamwe aho gahunda y’ibikorwa bihaye kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2018 igeze, imbogamizi zirimo ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo ubuzima bw’abaturage burusheho kubungwabungwa.
Iyi gahunda akarere kihaye ahanini ishingiye ku kwita ku buzima bwiza bw’umubyeyi n’umwana no guhangana n’imfu zabo, kurandura imirire mibi, guhangana n’indwara zinyuranye nka Sida, igituntu, Malariya n’izindi, ndetse no kunoza serivisi z’ubuvuzi zihabwa abaturage.
Muri rusange nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, ibipimo by’ubuzima biri muri iyi gahunda byarazamutse biba byiza kurushaho haba mu kubyarira kwa muganga, kuboneza urubyaro, kurwanya igituntu na Sida n’ibindi, gusa imibare y’abarwayi ba malariya yo yariyongereye muri uyu mwaka wa 2013-2014.
Dr Kabalisa Tharcisse, umuyobozi w’ibitaro by’akarere bya Kaduha avuga ko bishoboka ko ibyo biyemeje kugeraho mu mwaka wa 2018 bazabigeraho mbere yaho ashingiye ku bimaze kugerwaho muri iyi myaka ibiri irangiye, kuko nk’impfu z’ababyeyi n’abana muri rusange zagabanutse uretse ko hagaragaye indwara ya maraliya yahitanye abana 14 muri uyu mwaka wa 2013-2014.
Ati “Iyi myaka ibiri irerekana ko tuzabigeraho na mbere y’iyi myaka. Indicateurs (ibipimo) dushaka kuzamura ugereranyije nk’impfu z’ababyeyi n’abana kugeza ubu nta mubyeyi wari wapfa, impfu z’abana zaragabanutse muri rusange usibye iza maraliya zaba zariyongereye ariko nazo ziri kugenda zigabanuka kuko ikibazo cyabonewe ibisubizo”.
N’ubwo kuzamuka kwa maraliya atari umwihariko w’akarere ka Nyamagabe gusa ahubwo byanagaragaye hirya no hino mu gihugu nk’uko Dr Kabalisa abivuga, mu murenge wa Musange mu kagari ka Masangano gaturiye ikibaya cya Mwogo gihingwamo umuceri, ndetse no kuba hari abaturage benshi bubaka bityo hakaba ibinogo byinshi byashoboraga gukurura imibu ni ho yagaragaye cyane bakaba barihutiye kubisiba.
Ingamba zafashwe mu guhangana n’iyi ndwara ya maraliya ngo ziratanga icyizere kuko hashyizwe imbaraga mu kongera gukangurira abaturage kurara mu nzitiramibu ndetse no kwihutira kuvuza umuntu wese ugaragayeho ibimenyetso bya maraliya kugira ngo atahasiga ubuzima cyangwa se akayikwirakwiza, nk’uko bitangazwa na Hategekimana Sylvestre, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere.
Muri uyu mwaka wa 2013-2014 mu karere ka Nyamagabe indwara ya maraliya yihariye 6,9% by’indwara zose abenshi yagaragayeho bakaba ari abana, abitabiriye iyi nama bakaba biyemeje kongeramo ingufu ngo indwara ya Maraliya yongere ihashywe nk’uko yari imaze kuba amateka mu bihe byashize.
The post Nyamagabe: Hagiye kongerwa ingufu mu guhashya maraliya yongeye kwigaragaza. appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.