Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Kayonza: Ubufatanye bugaragara muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu bwatumye indwara ziterwa n’imirire mibi zigabanuka

$
0
0

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kayonza bavuga ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu yatumye indwara ziterwa n’imirire mibi zagaragaraga mu bana bo muri ako karere zigabanuka cyane, ibyo ngo bikaba byarashobotse kubera ubufatanye buranga ababyeyi iyo bari muri iyo gahunda.

Buri mubyeyi ngo azana ikiribwa icyo ari cyo cyose afite agahuriza hamwe na bagenzi be, bagatekera hamwe bakagaburira abana bakarya indyo yuzuye kuko muri ibyo biribwa baba bahurije hamwe haba harimo ibyangombwa nkenerwa byose umubiri uba ukeneye nk’uko bamwe mu babyeyi twasanze basuzumisha abana ku kigo nderabuzima cya Rukara babivuga.

m_Ubufatanye bugaragara muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu bwatumye indwara ziterwa n’imirire mibi zigabanuka

m_Ubufatanye bugaragara muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu bwatumye indwara ziterwa n’imirire mibi zigabanuka1

“Buri mubyeyi azana icyo afite. Niba umwe azanye ibijumba undi arazana imboga undi azane ibishyimbo, undi azane indagara, undi wenda azane amavuta kugira ngo niduteka indyo yuzuye iboneke. Iyo tumaze guteka buri mubyeyi wese aba yazanye agasahani bakamushyiriraho ibiryo bishobora guhaza umwana” uku ni ko umwe muri abo babyeyi witwa Murekatete yabidutangarije.

Abo babyeyi bavuga ko mbere batari bazi indyo yuzuye n’icyo imariye umubiri. Batarabisobanukirwa ngo umubyeyi yatekaga ibijumba n’ibishyimbo akagaburira umwana akumva ko birangiye, ariko aho iyo gahunda iziye ngo ababyeyi bamaze gusobanukirwa ko umubiri uba ukeneye intungamubiri ziva mu biribwa bitandukanye bitewe n’akamaro ka buri ntungamubiri.

Uretse kuba abo babyeyi batari basobanukiwe n’icyo indyo yuzuye ari cyo, ngo hari n’imiryango yabarizwaga mu cyiciro cy’abakene, abayigize bakumva ko badashobora kubona ubushobozi bwatuma bategura indyo yuzuye.

Cyakora ngo bitewe n’ubufatanye burangwa muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu, ababyeyi bose ngo bahuriza hamwe ibyo kurya bitewe n’ubushobozi bwa buri wese bigatuma n’abibonaga nk’abakene babasha kugaburira abana babo indyo yuzuye bagakura neza nk’uko Mujawamariya yabivuze.

Yagize ati “Iwacu mu midugudu byagaragaraga ko hari abana bo mu miryango ikennye itarabashaga kubona indyo yuzuye, ariko ubu umuntu icyo afite arakizana bagahuza ibiryo bigatuma indyo yuzura  abana bakarya bakagira ubuzima bwiza bakiyongera mu biri no mu mikurire”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee, avuga ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu yagize uruhare runini mu kugabanya indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana kuko kuva iyo gahunda itangiye ibigo mbonezamirire byabaga ku bigo nderabuzima byavuyeho, bituma n’ababyeyi bahindura imyumvire bumva ko ibiryo bafite mu ngo za bo bashobora kubitegura neza bikavamo indyo yuzuye.

Cyakora ngo ubu ikibazo kigihari ni icy’abana bagwingira, uyu muyobozi akavuga ko igikurikiyeho ari ugushishikariza ababyeyi kwitabira gahunda y’iminsi igihumbi yo gukurikirana ubuzima bw’umwana kugira ngo n’icyo kibazo cyo kugwingira kirangire burundu.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles