Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Gisagara: Barasabwa kwirinda indwara zitandura zirimo Diabete no kudaha akato abazirwaye

$
0
0

Abanyarwanda barasabwa kwirinda indwara zitandura nka diabete ndetse imiryango ifite abarwaye iyo ndwara igashishikarizwa kwirinda guha akato abo barwayi kuko byagaragaye ko hari n’imiryango itoteza abo barwayi kandi bakwiye gufashwa nk’abandi ndetse n’iyo ndwara ikaba itandura nta mpungenge ubitaho akwiye kugira na nke.

m_Barasabwa kwirinda indwara zitandura zirimo Diabete no kudaha akato abazirwaye

Gisagara bapimwe indwara ya Diabete

Ibi bikaba byaragarutsweho kuwa 15/11/2013 ubwo hizihizwaga umunsi wo kurwanya indwara ya Diabete ku rwego rw’igihugu  mu karere ka Gisagara, hagendewe ku nsanganyamatsiko yagiraga iti:”Turinde abacu b’ejo hazaza”

 m_Barasabwa kwirinda indwara zitandura zirimo Diabete no kudaha akato abazirwaye1

Uyu umunsi wo kurwanya indwara ya Diabete ku rwego rw’igihugu mu karere ka Gisagara waranzwe n’ibikorwa byo kwidagadura nk’imwe mu ntwaro zo kurwanya iyi ndwara, aho abaturage bagiye basobanurirwa ububi bw’indwara ya Diabete n’uburyo bayirinda.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa minisiteri ya sport n’iy’ubuzima, hanagaragazwa imbogamizi abarwayi ba diabete bagihura, zirimo guhabwa akato ndetse n’ubushobozi buke bugendanye no kubona indyo ibafasha mu burwayi bwabo.

Habimana Jean Marie ni umurwayi wa Diabete wagize n’amahirwe yo guhabwa akamashini gapima isukari mu mubiri, ariko avuga ko yabanje guhabwa akato n’umuryango wengo arashima leta kuko yahawe ibikoresho by’ngenzi umurwayi yifashisha ngo amenye uko ahagaze n’uko yakwitwara.

Ati “Iyo ntagira abagiraneza ngo bamfashe mbone imiti mba narapfuye. Umuryango wanjye wari umaze kumpa akato bavuga ko nshobora kuba ndwaye sida, bakavuga ngo bandeke mpfe kuko ntazakira. Abaganga bansuzumyemo indwara ya diyabete ariko bambwiye ko bazamfasha nkakomeza kubaho ninitwararika amabwiriza yabo.”

Gishoma Chrispin, perezida w’ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diabete mu Rwanda  avuga ko bakomeza gukorera ubuvugizi abarwayi ba Diabete ngo hakorwe ibishoboka byose bitabweho ndetse bafashwe no kubona imiti kuko ahenshi ihenda cyane ndetse ngo hakaba n’amavuriro yo mu Rwanda iyo miti itagenzwamo neza.

Yagize ati “Nk’ishyirahamwe, aba barwayi barwayi bagenzi bacu turabasura hose mu cyaro kandi tukagerageza kubakorera buvugizi muri minisiteri kugira ngo nabo ndetse no mu bitaro aho baba bari bajye bafashwa ku buryo bwihariye.”

Ku ruhande rwa minisiteri y’ubuzima, Dr Ntaganda Evariste muganga mu kigo cy’ubuzima  ushinzwe ishami ry’indwara zitandura nk’iz’umutima , diyabete impyiko n’izindi za karande, yasobanuye ko bagerageza guhugura abaganga mu bitaro byegereye abo barwayi ngo babashe kubakurikirana kandi bagakangurira abarwayi kugira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bivuze biboroheye.

Kalisa Eduard Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umuco na Sport we yatangaje ko kuba minisiteri ya sport yarafatanyije na minisiteri y’ubuzima biri muri gahunda yo kurwanya indwara ya diabete binyuze muri sport.

Uyu umunsi wo kurwanya indwara ya Diabete, abaturage bo mu karere ka Gisagara babashije guhabwa uburyo bwo kwipimisha indwara ya Diabete ku buntu kuko ari bimwe bishobora gufasha umuntu kumenya uko yifata n’ibyo yitwararika mu buzima bwe, n’urwaye akamenya uburyo yakurikiranwa.

The post Gisagara: Barasabwa kwirinda indwara zitandura zirimo Diabete no kudaha akato abazirwaye appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles