Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko bishimiye kuba bagiye kongera gubabwa amafaranga y’ubudehe kuko bazayifashisha batanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri) kuko ubusanzwe kuyabona byabagoraga.
Aba baturage batangaza ibi nyuma y’uko ubuyobozi butangaje ko icyiciro cy’amafaranga y’ubudehe cy’umwaka wa 2013 kigiye guhabwa abaturage, aho buri mudugudu uzahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600 na 452.
Ayo mafaranga iyo ageze mu mudugudu abawutuye bateranira hamwe maze bakareba umushinga cyangwa ikindi gikorwa bayakoresha kikaba cyagirira akamaro umudugudu wabo.
Abaturage batandukanye twaganiriye bavuga ko ubu ikibazo bafite ari icyo kubona amafaranga ya Mitiweri. Bakavuga ko amafaranga y’inkunga y’ubudehe nagera mu mudugudu wabo bazayakoresha mu bimina byo gutanga amafaranga ya Mitiweri.
Nizeyimana Japhet, umwe muri abo baturage, avuga ko ikibazo cya Mitiweri cya kemutse ku buryo ngo batazongera kwivuza magendu.
Uyu mugabo avuga ibi kubera ko bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera cyane cyane abatuye mu mirenge ituriye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda bakunze kutitabira gutanga amafaranga ya Mitiweri kubera ko akenshi bajya kwivuza megendu muri Uganda.
Agira ati “Twahuraga n’ikibazo cya Mitiweri, abaturage bari kuvuga ko amafaranga bagomba kuyashyira mu matsinda, bamara kuyashyira mu matsinda, bakajya bayakoresha muri Mitiweri, agenda agaruka, abaturage agenda abayamba muri Mitiweri…ikibazo cya Mitiweri cyakemutse.”
“Hehe no kongera kuvuga ngo turajya kwivuriza i Buganda, byarangiye ntabwo tuzongera kujya kwivuriza mu kindi gihugu kubera Leta y’Ubumwe yicara ihora yita ku baturage.”
Ntawe uzongera kuvunika yaka Mitiweri
Nyirakaruye Beatrice, ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu wa Kidaho, avuga ko amafaranga y’ubudehe atashimishije abaturage gusa. Ngo n’abayobozi byarabashimishije kuko batazongera kuvunika biruka inyuma y’abaturage babaka Mitiweri.
Yongeraho ko umuyobozi rukana yajyaga mu rugo rw’umuturage kwaka amafaranga ya Mitiweri maze ba nyir’urugo bakamwuka inabi, bamubwira ko ntayo mafaranga bafite.
Agira ati “…natwe nk’abayobozi ukuntu twahoraga twirukanka kuri buri muturage, twumva natwe biratunejeje, ko nta uzongera kwirukanka, twajyaga mu rugo rw’umuturage, ugasanga baturebye nabi no kudutuka bigeretse.”
Abaturage batandukanye twaganiriye bashimira ubuyobozi bwongeye kubaha inkunga y’ubudehe kuko bizatuma babona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bitabavunnye.
Ntantungane Isae, ushinzwe gahunda y’ubudehe mu karere ka Burera, avuga ko iyo gahunda yaherukaga mu mwaka wa 2012. Icyo gihe ngo yahawe imirenge irimo VUP (Vision 2020 Umurenge Program).
Akomeza avuga ko inkunga y’ubudehe y’umwaka wa 2013 yahawe noneho imirenge itari muri VUP kugira ngo abaturage bayituye nabo babashe kurebera hamwe icyabazamura. Iyo nkunga yatanzwe mu midugudu 363.
Ntantungane yongeraho ko amafaranga y’ubudehe iyo ageze mu mudugudu, abawutuye bicara hamwe bakareba umwe muri bo ukennye ubundi agahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 kugira ngo ayakoremo umushinga, yikure mu bukene.
Ngo amafaranga asigaye niyo abanyamudugudu bareba icyo bayakoramo cyabateza imbere. Uwagurijwe amafaranga nawe ngo buri mwaka atanga inyungu ya 2%.
Ikindi ni uko ngo ayo mafaranga azengurua mu mudugudu kuko abaturage basabwa gukora imishinga iramba kuko habaho kwitura. Ngo niba ayo mafaranga asigaye bayaguzemo inka bakaziha bamwe mu banyamudugudu, iyo zibyaye abazihawe bitura bagenzi babo.
Ntantungane avuga kuva gahunda y’Ubudehe yatangira mu Rwanda mu mwaka wa 2004, yagiriye abaturage akamaro kuko hari abishyira hamwe bagakora umushinga wo kugeza amazi aho batuye, bakishyira hamwe bakiyubakira akavuriro gato (Post se Santé), bakiyubakira ishuri ry’inshuke n’ibindi.
Iyo mishinga yose iterwa inkunga n’ikigega RLDSF (Rwanda Lacal Development Support Fund).
The post Burera: Ikibazo cya Mitiweri bari bafite ngo kigiye gukemurwa n’amafaranga y’ubudehe appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.