Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko umubare w’abaturage bapfa bazize indwara ya marariya wagabanutseho hejuru ya 80% mu mwaka wa 2013 – 2014, uhereye mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize ukageza mu kwezi kwa kamena uyu mwaka.
Ibi ni ibyagaragajwe tariki 10 Nzeli 2014, mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’inzego zose z’ubuzima zikorera muri ako karere, hagamijwe kurebera hamwe uburyo indwara ya marariya yarushaho kurwanywa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimpuhwe Esperence, avuga ko inama nk’iyi iba igamije kureba aho indwara ya malariya igeze igabanuka mu karere ndetse no kurushaho gukora ubukangurambaga mu kuyirwanya.
Yagize ati:” Kubera ubukangurambaga bwakozwe mu baturage tubifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima bakorera mu mirenge, byatumye impfu zituruka ku ndwara ya marariya zigabanuka cyane muri uyu mwaka kandi ubwo bukangurambaga buracyakomeza.”
Muri ibi biganiro hagaragajwe ibibazo bitandukanye byaba bituma indwara ya malariya ikigaragara ku mubare munini mu mirenge imwe yo mu karere ka Gatsibo, hakaba hanagaragajwe ko hari abaturage bamwe bahabwa inzitiramibu bakazikoresa ibyo zitagenewe gukora.
Gitera Joseph ni umujyanama w’ubuzima ukuriye abandi mu karere ka Gatsibo avuga ko imirenge 5 ariyo; Rwimbogo, Kabarore, Gitoki, kiramuruzi, na Muhura ihora ku isonga mu kugaragaramo indwara ya marariya ngo bitewe ahanini n’imiterere y’iyi mirenge ndetse n’abimukira usanga badahuje imyumvire n’abo basanze.
Umurenge wa Rwimbogo niwo uza ku isonga mu karere ka Gatsibo mu kugaragaramo indwara ya marariya, ugakurikirwa n’umurenge wa Kabarore.
Iyi nama yari ihuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, abayozozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bikorera mu karere ka Gatsibo, abajyanama b’ubuzima mu Mirenge ndetse n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge.
Akarere ka Gatsibo kabarirwamo imidugudu 602, buri mudugudu ukaba ugira abajyanama b’ubuzima batatu. Muri aka karere kandi habarirwa ibitaro bikuru 2, ibigo nderabuzima 19 n’udushami tw’ubuzima (postes de sante) 12.