Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Muhondo – Indwara ziterwa n’umwanda zimaze kugabanukaho 80%

$
0
0
Muhondo – Indwara ziterwa n’umwanda zimaze kugabanukaho 80%

Twagirumukiza Emmanuel umukozi ukora muri Raboratoire yo mukigo nderabuzima cya Muhondo

 Muhondo – Indwara ziterwa n’umwanda zimaze kugabanukaho 80%

Gakwerere Damien akaraba kuri Kandagirukarabe

Kwitabira gukoresha kandagirukarabe ngo ni bimwe byafasije abaturage kugabanya kurwara indwara zikomoka ku mwanda.

Ibi bitangazwa n’umukozi ukora muri Raboratoire yo mukigo nderabuzima cya Muhondo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi Twagirumukiza Emmanuel aho avuga ko usanga nta bantu benshi bakirwara indwara ziterwa n’umwanda.

Avuga ko usanga abagana muri iki kigo bose iyo asuzuma izo ndwara asanga benshi nta kibazo bafite cy’indwara zikomoka ku mwanda.

Agarutse ku buryo Kandagirukarabe ikoreshwa asanga benshi bamaze kumenya akamaro kayo ntibayitunge nk’umurimbo kuko usanga  indwara ziterwa n’umwanda zaragabanutseho 80%.

Agira inama abantu bose ko bagombye gutunga kandagirukarabe ariko bakayikoresha ntibe umurimbo kuko usanga abazitunga mu ngo zabo batazikoresha byababera impfabusa bityo indwara ziterwa n’umwanda zikabibasira.

Bamwe mubarwaza n’abarwayi twasanze ku kigo nderabuzima cya Muhondo bavuga ko Kandagirukarabe ibafasha kutandura indwara ziterwa n’umwanda kuko babikangurirwa.

Gakwerere Damien, umwe mubari bagiye kwivuza kukigo nderabuzima cya Muhondo avuga ko bazirikana ko bagomba gukaraba intoki igihe bavuye mu bwiherero na mbere yo kurya.

Ngo ibi bibarinda kwandura indwara zikomoka ku mwanda ndetse ntibanduze n’abandi.

Muhondo – Indwara ziterwa n’umwanda zimaze kugabanukaho 80%

Ubwiherero buriho Kandagirukarabe

Kuri we  ngo babifashwamo no gukoresha Kandagirukarabe kugirango birinde izo ndwara ndetse babashe no kugira ubuzima bwiza kuko umuntu ufite ubuzima abasha gukora akiteza imbere.

Ibi kandi byashimangiwe n’umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ubuzima kayumba Emmanuel “Kandagirukarabe” yagabanyije umwanda mu baturage b’ako Karere, kuko ubuyobozi bwashishikarije abaturage kugira Kandagirukarabe mu ngo n’ahandi ndetse ngo bazajya bagira n’igihe cyo kugenzura niba koko izo kandagirukarabe bazifite ndetse banazikoresha.

Yakomeje avuga ko  muri iki gihe  icyo gikoresho giterekwa imbere y’ubwiherero ndetse n’imbere ya za resitora ugiye kwinjiramo wese akabanza gukaraba akoresheje amazi n’isabune.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles