Abaturage bo mu kagari ka Ryamanyoni ko mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuga ko bakeneye kwegerezwa imiti isukura amazi, kuko bamwe mu batuye muri ako gace bakivoma amazi y’ibidamu n’ibidendezi asa nabi kubera kutagira amazi meza nk’uko bivugwa na Mukarukundo Alphonsine, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Nyamirama mu murenge wa Murundi.
Ibi yabivuze tariki 07/10/2014 ubwo umukozi w’umuryango SFH Rwanda utanga serivisi z’ubukangurambaga mu buzima yari amaze kwereka bamwe mu baturage bo mu kagari ka Ryamanyoni uburyo umuntu ashobora gusukura amazi asa nabi agacayuka akaba meza hifashishijwe umuti usukura amazi witwa P&G, ndetse na mikorobe zari muri ayo mazi zigapfa umuntu akaba yahita ayanywa.
N’ubwo hamwe na hamwe hagiye hashyirwa amazi ya Nayikondo,ngo ntaragera hose ku buryo bituma bamwe bavoma amazi asa nabi kandi bakayakoresha batabanje kuyasukura nk’uko Mukarukundo akomeza abivuga.
Agira ati “Ikibazo cy’amazi mabi kigaragara cyane cyane ku nkengero za parike ni bo bavoma amazi yo mu bidamu, kuko inka ziba zishotse zamara gushoka na bo bakajyamo bakadaha, hari n’ubwo baba bafite ahandi hantu bavoma ariko inka igacika umushumba ikajyamo, cyangwa igihe imvura yaguye igakukumura imivu, ayo mazi rero aba arimo inzoka nyinshi zitera indwara”
Gukoresha ayo mazi asa nabi ngo bituma bamwe mu baturage barwara indwara z’impiswi cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu. Nko mu mezi atatu ashize ngo mu bana basaga gato ibihumbi bibiri bivurije mu kigo nderabuzima cya Ryamanyoni abagera kuri 11 ku ijana bari barwaye indwara z’impiswi, nk’uko Karambizi Etienne uyobora icyo kigo nderabuzima abivuga.
Abaturage bo mu kagari ka Ryamanyoni barasaba kwegerezwa umuti usukura amazi wa P&G kuko ngo bawubona nk’igisubizo kuri benshi mu bari basanzwe bavoma amazi asa nabi.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ryamanyoni yavuze ko bagiye gukorana n’umuryango wa SFH kugira ngo ubagezeho iyo miti, nimara kuboneka ikazashyikirizwa abajyanama b’ubuzima bityo umuturage uyishaka ajye ayibona hafi.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuga ko bari basanzwe bakoresha umuti usukura amazi wa Sur’Eau, ariko ngo babonye uwa P& G byaba akarusho kuko uretse kuba wica microbe ziri mu mazi unatuma asa neza bityo bakaba batakongera kugira impungenfe zo kuyamesesha imyenda yera.