Abaturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ngo bugarijwe n’icyorezo cya Marariya nk’uko byemezwa na bamwe mu batuye mu kagari ka Karambi, kamwe mu tugize uwo murenge.
Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko barara mu nzitiramibu ku buryo ngo na bo batazi ikibatera iyo Marariya.
Marariya ni imwe mu ndwara zasaga n’izigenda zicika mu Rwanda kubera ingamba zitandukanye zari zarashyizweho mu kuyihashya, ariko kuva mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwaka iyi ndwara ngo nibwo yatangiye kugaragara cyane mu baturage bo mu murenge wa Murundi.
Abo twavuganye bo mu kagari ka Karambi bemeza ko bahawe inzitiramibu kandi bakaba baziraramo, ariko ibyo ngo ntibibuza iyo ndwara gukomeza kwigaragaza nk’icyorezo muri ako gace.
“Marariya hano irahari cyane, n’ubu mushaka nabereka umuntu umaze kuvuza incuro enye mu cyumweru kimwe agenda ajya mu bitaro agaruka, abajyanama b’ubuzima badushishikariza kujya kwa muganga, gutanga mituweri twarabikoze, ariko iyi ndwara iranga ikagaragara” uku ni ko uwitwa Murenzi wivuriza mu kigo nderabuzima cya Ryamanyoni mu murenge wa Murundi abisobanura.
N’ubwo ntawerura ngo abisobanure neza bamwe mu batuye mu kagari ka Karambi bavuga ko hari abaturage bajya bubaka utuzu tw’inkoko n’inkwavu bakoresheje inzitiramibu, ariko ababivuga bagashimangira ko izo bubakisha ziba zarashaje.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi Murekezi Claude yemeza ko marariya yagaragaye cyane muri uwo murenge nk’icyorezo mu mezi atatu ashize, akavuga ko bishoboka ko abaturage baba baradohotse ku buryo busanzwe buriho bwo kuyirwanya.
Agira ati “Kuva mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani marariya yariyongereye cyane ndetse n’amafaranga twishyura mitiweri yikubye nk’inshuro enye ku yo twishyuraga mbere kubera Marariya. Nta cyorezo cy’umwuzure cyazanye Marariya, ni igihe cyageze ngira ngo abaturage baradohoka ku bintu bijyanye no kugira isuku hafi y’ingo za bo barwanya ibishugi no kurara mu nzitiramibu”
Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo kikigaragara bashyizeho ingamba z’ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bongere bakurikize neza amabwiriza ajyanye no kurwanya marariya, ariko ngo umusaruro wavuye muri ubwo bukangurambaga nturamenyekana kuko bategereje gukora igenzura ry’uko ikibazo gihagaze ukwezi k’Ugushyingo nikurangira.
“Twatangiye gukoresha abaturage amanama tubereka ko ikibazo kizamura marariya gishobora kurwanywa twihaye gahunda tugasiba ibidendezi by’amazi, tugakuraho ibigunda bitwegereye, turagira ngo turebe nibura uku kwezi kwa 11 nikurangira niba hari icyahindutse nyuma y’uko dufashe izo ngamba” Uku ni ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi abivuga.
Ibyiciro byose by’abaturage mu murenge wa Murundi ngo bifite ikibazo cya Marariya nk’uko bigaragazwa n’imibare y’ikigo nderabuzima cy’uwo murenge n’iva mu bajyanama b’ubuzima. Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bavuga ko bagenda bashishikariza abaturage gusiba ibyobo birekamo amazi, gukinga amadirishya bugorobye kugira ngo imibu itinjira mu nzu ndetse no kurara mu nzitiramibu buri gihe.