Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Gisagara: Ntibagikwiye kwibutswa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza

$
0
0

Gisagara: Ntibagikwiye kwibutswa gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza

Abatuye umurenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara basanga nta muturage ukwiye kwibutswa n’ubuyobozi gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko bose bamaze kumenya akamaro kawo.

Nk’uko abaturage b’uyu murenge wa Kigembe babivuga, kuri bo ngo kuba mu bwisungane mu kwivuza babigereranya no kuba umuntu afite ubuzima bwiza, kuko n’iyo agize ikibazo cyo kurwara yivuza ku mafaranga make.

Bavuga ko bamaze kubona itandukanyirizo ku muntu urwara yariyishyuriye ubu bwisungane n’utabubamo, ari nayo mpamvu ngo nta muturage ukwiye gutegereza  kubyibutswa n’ubuyobozi.

Nyiraneza Tasiyana twasanze ku giko nderabuzima cya Kigembe ati “Mbere byari byoroshye kwivuza abantu badatanga amafaranga menshi, ariko ubu bisigaye bigoye cyane ku muntu udafite mutuelle ho ntibishoboka rwose kuko amafaranga aba ari menshi”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ariko ubu ku bivuza baratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza batakigira iki kibazo cy’amafaranga kuko ngo bishyura amafaranga make atarenze 200.

Bagenzi Anatori nawe utuye muri uyu murenge ati “Nkurikije ibyiza maze kubona bya mutuelle aho ndwara cyangwa ndwaza simbure uko nivuza, mbona nta muntu wagombye kugera ubwo ahwiturwa n’abayobozi baza kumwibutsa gutanga amafaranga ya mituelle rwose”

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara, ubu ngo aka karere kari ku mwanya wa kane mu bwitabire bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu gihugu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwingabiye Donatille akaba asaba abaturage b’aka karere gukomeza guha agaciro no kumva neza ibyiza byo gutanga uyu musanzu, ndetse no kubisobanurira abandi.

Ati”Ntiduhagaze nabi rwose kuko ubu tugeze kukigereranyo cya 78% tukaba ku mwanya wa kane ku rwego rw’igihugu, ariko ntituragera aho twifuza ari nayo mpamvu dusaba abaturage ngo iyi gahunda bayigire iyabo ndetse banadufashe kuyumvisha abatarayumva”

Mu rwego rwo kugirango buri muturage azabashe kwitabira no gutunga ubu bwisungane mu kwivuza, ndetse no kwiteganyiriza mu gihe yaba ahuye n’indwara akabasha kwivuza neza, Ubuyobozi bw’aka karere ka gisagara burasaba inzego zose gukomeza ubukangurambaga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles