Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Rubavu: imiryango 99 ibana idahuje ibisubizo bya Virusi itera Sida

$
0
0
Imwe mu miryango yo mu karere ka Rubavu ibana idahuje ibisubizo

Imwe mu miryango yo mu karere ka Rubavu ibana idahuje ibisubizo

Nubwo benshi bavuga ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’ufite virusi itera Sida nawe uhita wandura,  mu karere ka Rubavu habarurwa imiryango 99 ibana kandi idahuje ibisubizo kuko bamwe babana na Virusi itera Sida abandi batayifite mu gihe ibyemezo byo kwa muganga bigaragaza ko ari abazima.

Munyarukiko Amadi utuye Kanembwe mu murenge wa Rubavu yamenye ko afite ubwandu bwa Sida 2003 ariko umubiri we warazahaye ajya kwipimisha basanga arwaye abibwiye uwo bashakanye yanga kubyemera kuko yumvaga ataribyo bakomeza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe bagiye kubyara umugore yarapimwe asanga ari muzima ndetse n’umwana babyaye ni muzima bahita batangira kwikingira no guhagarika kubyara.

Nubwo abana na Virusi itera Sida, umufasha we ntarwaye kandi babana neza mu bwumvikane nkuko Eugenie Mukandutiye abitangaza ngo ntakibazo bagirana ndetse n’iyo umugabo agize intege nke aramufasha kuburyo ahamagarira n’indi miryango ifite ibisubizo bitandukanye idakwiye guha akato abanduye ahubwo bagomba gufashanya.

Hakizimana Jean Baptiste ni umuturage mu murenge wa Nyamyumba abana n’umugore we wanduye ariko uburyo babana nta rwicyekwe bagirana kuko buri wese azi intege z’undi kandi bagafashanya.

Ababana badahuje ibisubizo barimo bahabwa ubujyanama n’umushinga wa FHI 360

Ababana badahuje ibisubizo barimo bahabwa ubujyanama n’umushinga wa FHI 360

Hakizimana avuga ko bamaranye imyaka 15 ariko bamenye ko umugore afite Virusi itera Sida hashize imyaka umunani. Iyo baganira n’itangazamakuru bumva ari ibyishimo kugira umwanya wo kwigisha imiryango igira amakimbirane kubera umwe asanze yaranduye undi atanduye.

Ngendahino Vestine na Hakizimana bafitanye abana 3 umuto afite imyaka 9 kandi babana neza cyakora kuva aho bamenyeye ko umwe yanduye bakora imibonano yikingiye ubundi bakipimisha nyuma y’amazi atatu kugira ngo bamenye uko bahagaze.

John Baganizi umuhuzabikorwa w’umuryango FHI 360 gahunda ishinzwe kurwanya Sida, avuga ko bakorana n’amakoperative 30 y’abafite Virusi itera Sida bagera ku igihumbi na mirongo itanu ariko imiryango ibana idahuje ibisubizo ni 99 ikunze kwitabwaho no guhabwa ubujyanama buhagije kugira ngo bamenye uko bitwara no kwirinda ko uwanduye yakwanduza utaranduye cyakora mu myaka itanu ishize uko babana ntawuranduza uwo babana kubera kubahiriza inama bahabwa.

Akarere ka Rubavu kaza ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kigali kugira umubare munini w’ababana na Virusi itera Sida bitewe n’uburyo Rubavu igendwa n’abantu batandukanye bahagenda.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles