Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Ababyeyi barakangurirwa gukoresha ifu ya Ongera Intungamubiri mu biryo by’abana

$
0
0
Udusashe tuba turimo Ongera Intungamubiri

Udusashe tuba turimo Ongera Intungamubiri

Mu rwego rwo ku rwanya ibura ry’amaraso ababyeyi bafite abana  bato kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 barasabwa gukoresha ifu yitwa “Ongera Intungamubiri” mu rwego rwo kurinda abana babo kubura amaraso ndetse na za vitamiri.

Ibi bitangazwa n’umukozi w’umuryango utegamiye kuri reta World Vision mu ishami ryo kurwanya imirire mibi n’ubugwingire mu bana Niyonambaza Aline avuga ko iyi fu ya “Ongera Intungamubiri” ari nshya ariko ko ababyeyi bagomba kuyitabira kuyikoresha kuko ifite intungamubiri zigera kuri 15 hamwe n’imyunyu ngugu ifite akamaro ku bana bato.

Avuga ko Minisiteri y’ubuzima yayizanye ngo ijye ifasha abana bakiri bato mukubarinda kubura amaraso mu mubiri wabo.

Uko “Ongera Intungamubiri” ikoreshwa nugufungura agasashe gato umuntu akayishyira mu biryo by’inombe bidashyushye cyane kandi bitanakonje maze umubyeyi akavanga muri bya biryo akagaburira umwana.

Imfashanyigisho y’uburyo bategura Ongera Intungamubiri

Imfashanyigisho y’uburyo bategura Ongera Intungamubiri

Ongera Intungamubiri kandi ntabwo ivangwa n’ibintu birekuye byaba igikoma cyangwa amata ikoreshwa mu biryo gusa nabyo bifashe.

Iyi fu yitwa Ongera Intungamubiri kandi ishyirwa mu biryo bihiye  inshuro 3 gusa mu cyumweru.

Ni ukuvuga ko umubyeyi ashyira inshuro imwe mu biryo agashashi kamwe kandi mu biryo umwana ahita arya akamara ako kanya.

Ibiryo byagiyemo Ongera Intungamubiri si byiza ko umubyeyi abishyushya ngo yongere kubiha umwana.

Ati “ongera ituma abana bagira ubushake bwo kurya , ituma umwana  abasha kugira ubuzima bwiza , igatuma akomera kandi agashabuka, irinda  ingaruka zishobora kubaho kubera kubura vitamine  cyangwa imyunyu  ngugu, haba harimo Fer,bityo  bikarinda umwana kurwaragurika”.

Musabyimana Agnes n’umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Ruyaga avuga ko mu nyigisho baha ababyeyi bafite abana bato usanga babyishimiye n’ubwo ari ibintu bishya bikiza mu Rwanda.

Kuba ikungahaye ku ntungamubiri no kumyunyu ngugu ndetse ikaba yongera amaraso asanga ababyeyi benshi bazayitabira kuyikoresha dore ko nabo babyigisha babyumva vuba.

Ongera Intungamubiri kandi ngo izajya iva kubigo nderabuzima ishyikirizwe abajyanama b’ubuzima nabo bayigeze ku babyeyi bafite abana bato mu midugudu aho batuye.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles