Mu rwego rwo ku rwanya ibura ry’amaraso ababyeyi bafite abana bato kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 barasabwa gukoresha ifu yitwa “Ongera Intungamubiri” mu rwego rwo kurinda abana babo kubura amaraso ndetse na za vitamiri.
Ibi bitangazwa n’umukozi w’umuryango utegamiye kuri reta World Vision mu ishami ryo kurwanya imirire mibi n’ubugwingire mu bana Niyonambaza Aline avuga ko iyi fu ya “Ongera Intungamubiri” ari nshya ariko ko ababyeyi bagomba kuyitabira kuyikoresha kuko ifite intungamubiri zigera kuri 15 hamwe n’imyunyu ngugu ifite akamaro ku bana bato.
Avuga ko Minisiteri y’ubuzima yayizanye ngo ijye ifasha abana bakiri bato mukubarinda kubura amaraso mu mubiri wabo.
Uko “Ongera Intungamubiri” ikoreshwa nugufungura agasashe gato umuntu akayishyira mu biryo by’inombe bidashyushye cyane kandi bitanakonje maze umubyeyi akavanga muri bya biryo akagaburira umwana.
Ongera Intungamubiri kandi ntabwo ivangwa n’ibintu birekuye byaba igikoma cyangwa amata ikoreshwa mu biryo gusa nabyo bifashe.
Iyi fu yitwa Ongera Intungamubiri kandi ishyirwa mu biryo bihiye inshuro 3 gusa mu cyumweru.
Ni ukuvuga ko umubyeyi ashyira inshuro imwe mu biryo agashashi kamwe kandi mu biryo umwana ahita arya akamara ako kanya.
Ibiryo byagiyemo Ongera Intungamubiri si byiza ko umubyeyi abishyushya ngo yongere kubiha umwana.
Ati “ongera ituma abana bagira ubushake bwo kurya , ituma umwana abasha kugira ubuzima bwiza , igatuma akomera kandi agashabuka, irinda ingaruka zishobora kubaho kubera kubura vitamine cyangwa imyunyu ngugu, haba harimo Fer,bityo bikarinda umwana kurwaragurika”.
Musabyimana Agnes n’umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Ruyaga avuga ko mu nyigisho baha ababyeyi bafite abana bato usanga babyishimiye n’ubwo ari ibintu bishya bikiza mu Rwanda.
Kuba ikungahaye ku ntungamubiri no kumyunyu ngugu ndetse ikaba yongera amaraso asanga ababyeyi benshi bazayitabira kuyikoresha dore ko nabo babyigisha babyumva vuba.
Ongera Intungamubiri kandi ngo izajya iva kubigo nderabuzima ishyikirizwe abajyanama b’ubuzima nabo bayigeze ku babyeyi bafite abana bato mu midugudu aho batuye.