![m_imikorere mibi y’amavuriro yatumye abaturage badatanga ubwisungane mu kwivuza]()
Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Jabo Paul
Nyuma y’igihe ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwibaza impamvu abaturage badatanga ubwisungane mu kwivuzango bigere 100%, ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba busanga ikibazo cyo kutitabira iyi gahunda byaratewe n’uburyo abaturage batanga ubwisungane mu kwivuza bahabwa sirivisi mbi n’ibigo nderabuzima bagana.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba, ingabo, polisi, akarere ka Rubavu, ubuyobozi bw’imirenge igize aka karere hamwe n’abayobozi b’ibigo nderabuzima mu karere ka Rubavu mu kwiga igituma abaturage batitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, basanze impamvu nyamukuru ituma abaturage batitabira iyi gahunda biterwa na servisi mbi bahabwa hamwe n’amakuru bahawe na bamwe mu baganga.
Nkuko byasobanuwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge nyuma yo gusaba abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza ntibabyitabire, bamwe mubaturage bavuga ko mafaranga batanga adatuma bahabwa serivisi uko babishaka kuko ntawe urengerezwa imiti 3 ndetse babwirwa ko hagenderwa ku kiswe coût moyen aho umuturage atagomba kuvuzwa ngo arenze amafaranga 1200frw bigatuma basabwa kujya kwigurira imiti mu mazu ayicuruza.
Mu murenge wa Rugerero ngo abaturage bavuga ko abatanze ubwisungane mu kwivuza iyo bagiye ku bigo nderabuzima batakirwa kimwe n’abajyanye amafaranga yabo kuko batitabwaho mu gihe abataratanze ubwisungane iyo bageze kwa muganga bakirwa na yombi bagasanga kwijyanira amafaranga bifite agaciro kurusha kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Mu murenge wa Busasamana abaturage ngo bagana amavuriro basabwa kwigurira imiti, ahandi ngo hari aho bahabwa imiti iborohereza (Calmants) aho guhabwa imiti ibavura ngo bakire, mu gihe uje kwa muganga yitwaje amafaranga ahabwa serivisi yifuza kuko yiyishyurira 100%.
Kutakira abaturage neza kandi byongeraho amakosa akorwa n’abakozi mu bigo nderabuzima bongera igiciro umurwayi w’ukoresha ubwisungane mu kwivuza atakoresheje kugeza naho bamwandikira gukoresha ibyo adakeneye kugira ngo amafaranga yiyongera hagamijwe kwinjiza amafaranga menshi mu barwayi bivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza.
Amakosa agaragara muri mutuweri yatumwe haboneka umwenda wa miliyoni 150
Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba ngo aya makosa yatumye abaturage bacika intege mu gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi ari gahunda yabashyiriweho ngo iborohereze mu kwivuza, avuga ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane uwaba yaratanze aya mabwiriza kuko abangamira gahunda za leta nkuko bitangazwa na Minisitere y’ubuzima isaba ko umurwayi ugejejwe kwa muganga abanza kuvurwa ikiguzi kikaza nyuma.
Kimwe mubyateye amayobera ni uko ibi bikorwa byo gutanga serivisi mbi bikorwa mu bigo nderabuzima ntibikorwe mu bitaro bya Rubavu kandi abarwayi bananiwe n’ibigo nderabuzima boherezwa muri ibi bitaro.
Umuyobozi w’intara y’intara y’uburengerazuba avuga ko aya makosa akorerwa mu bwisungane mu kwivuza mu bigo nderabuzima byatumye haboneka igihombo kingana na miliyoni 150 ibitaro bya Rubavu bigomba kwishyurwa nabyo bikagira umwenda ugera kuri miliyoni 100 bigomba kwishyura inzu icuruza imiti bitewe nuko abaturage batitabiriye ubwisungane uko bikwiye.
Jabo ushima imikorere y’ibitaro bya Rubavu avuga ko ubu ntakibazo kiri mu micungire yabyo ariko uyu mwenda wabaye mu myaka ishize hakaba hibazwaga impamvu aho uyu mwenda waturutse naho ni amakosa akorwa mu bigo nderabuzima byongera amafaranga kubakoresha ubwisungane mu kwivuza bidakwiye kugira ngo bace intege iyi gahunda.
Inama yahuje izi nzego taliki ya 24/2/2014 ije ikurikira iyabaye taliki 22/2/2014 yahuje ubuyobozi bw’intara n’akarere ariko ntihabonwe umwanzuro, bikaba ngombwa ko hatumizwa n’ibigo nderabuzima kugira ngo hamenyekane ahari ikibazo.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima bitabiriye iyi nama bavuga ko ari amabwiriza yatanzwe n’akarere mu ishami rishinzwe ubwisungane mu kwivuza ariko nkuko byasobanuwe nushinze iri shami mu karere ka Rubavu washyirwagaho gutanga amabwiriza, Staraton avuga ko yasabye ko haba kugabanya amafaranga atangwa ku barwayi kuko harimo gukabya hagendewe kubyo basabwa.
Nkuko byatanzwe n’umwe mubakora igenzura ry’ubwisungane mu kwivuza yagize ati “nasanze mu kigo nderabuzima hamwe umugore ugiye kubyara bamukorera ikizami cyo gutwika kandi yarasanzwe yaripimishije, ibi bikiyongeraho ko hamwe basaba umuntu ukoresha ubwisungane kugura ibintu bitari ngombwa hagendewe ku ndwara arwaye.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Dr Maj William Kanyenkore avuga ko aya ari amakosa akorwa mu bigo nderabuzima bashingiye kukwinjiza amafaranga menshi kandi umuganga agomba kuba umunyamwuga kurusha uko yaba umucuruzi, ibi akabihera ko bamwe mubakozi b’ibigo nderabuzima bitwaza ko Mitiweri itinda kwishyura kandi bahembwa mu mafaranga yinjiye, bigatuma baha serivisi nziza uzanye amafaranga kurusha ukoresha mutuelle.
Nubwo ari ikibazo cy’ubuzima, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba Gen Burakh Muganga avuga ko kirebana no guhungabanya umutekano “guhungabanya umutekano si ugukoresha intwaro, no kwangiza gahunda za leta zifasha abaturage gutera imbere byangiza umuturage w’abaturage.”
Akarere ka Rubavu kagomba kuva kuri 76% mu bwisungane kakagera 100%
Akarere ka Rubavu kamaze kugera kuri 76% mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, ariko gasabwa nibura muri Werurwe 2014 kuba kageze 100%, umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Jabo Paul anatangaza ko kugira ngo bakosore amakosa yakozwe hagiye gukorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane uwazanye gahunda yo gutanga imiti itarenze itatu kubakoresha Mutuelle.
Rizanareba kandi uwatanze amabwiriza yo kutarenza amafaranga 1200 ku murwayi ugiye kwivuza akoresha mutuelle hamwe no kubwira abaturage ko kwivuza bakoresha amafaranga yabo aribyo byiza kurusha gukoresha Mutuelle.
Uretse iperereza hagiye gukorwa igenzura mu bigo nderabuzima harebwa imikorere yabyo n’ibikoresho bikoreshwa, ibi bikaziyongeraho kugenzura ikoreshwa ry’amafaranga kuko nayo icyemangwa, ibi bikazanajyana no gukora inama mu baturage, abayobozi bakagaragaza ko amakuru yatanzwe atariyo ahubwo abakoresha mutuelle bafite uburenganzira bwo kwivuza neza no guhabwa imiti icyenewe hatagendewe kutarenza amafaranga 1200frw.
The post Rubavu: imikorere mibi y’amavuriro yatumye abaturage badatanga ubwisungane mu kwivuza appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.