Abaturage bo mu karere ka Gisagara barashishikarizwa kwirinda no gukumira icyorezo cya malariya ,kuko bigaragara ko iyi ndwara yibasira aka karere, ahanini ikaba ikunze kwibasira uduce twako twegereye igishanga cy’akanyaru binavugwa ko ariyo ntandaro.
Gisagara nka kamwe mu turere turi kugaragaramo iyi ndwara ya marariya, iyo uganiriye na bamwe mu baturage bo mu murenge wa muganza ubarizwa muri aka karere baguhamiriza ko iyi ndwara ya Maraiya ikihaboneka.
Seraphine Kubwimana umubyeyi w’imyaka 54 akaba atuye uyu murenge ati “Ndayikirutse ariko n’ubu si meze neza, ncika intege, nkagira umuriro, nkababara mu ngingo mbega ndumva n’ubu ariyo, turacyayirwara rwose hano irahaba”
Binyuze mu mikino y’ikinamico ikurikirwa n’abantu benshi, abakinnyi b’urunana bagenda basura uduce dutandukanye, babigisha ububi bw’iyi ndwara.
Ubwo basuraga uyu murenge mu kwezi gushize,bibukije abaturage bo mu murenge wa Muganza ,ko badakwiye kwirara ndetse bagahagurukira kurwanya iyi ndwara ya Maralia kuko ari imwe mu zihitana ubuzima bw’abantu,ariko iyo habayeho uburangare mu kuyirinda.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Gisagara Naftal Nzibariza, ngo imibare ituruka ku bigo nderabuzima igaragaza ko iyi ndwara ya malariya yibasiye cyane cyane uduce twegereye igishanga cy’akanyaru ariko ngo ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage bizeyeko iyi ndwara izacika muri aka karere ka Gisagara.
Ati “Mu bihe bishize malariya yari yagabanutse ariko uyu mwaka yongeye ku garuka ku mwanya wa mbere muri aka karere cyane cyane mu duce twegereye igishanga cy’akanyaru, turi gukora ibishoboka byose kugirango icike kandi n’abaturage bari kubyumva”
Zimwe mu ngamba zafashwe zo guhashya iyi ndwara,harimo gahunda yo gutera imiti yica imibu no gukomeza ubukangurambaga mu baturage ku kwirinda no guhashya iyi ndwara. Gusa ariko ibi byose ngo bigomba no guherekezwa no kugira ubwisungane mu kwivuza ku bantu bose, kugirango n’ufashwe n’iyi ndwara abashe kwivuza ku buryo bworoshye.
The post Gisagara: Uduce twegereye igishanga cy’akanyaru dukunze kwibasirwa na malariya appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.