Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all 104 articles
Browse latest View live

Burera: “Army Week” iri gufasha abagabo kwikebesha no kwipimisha SIDA ku buntu

$
0
0

Abagabo ndetse n’abasore bo mu karere ka Burera barashishikarizwa kujya kwikebesha cyangwa se kwisiramuza kugira ngo bizabafashe kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzamibitsina.

Ibi barabishishikarizwa mu gihe ku wa mbere tariki ya 23/06/2014, ku kigo nderabuzima cya Cyanika, mu karere ka Burera, hakomereje icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo (Army Week) aho bari gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta ndetse bakanapima abantu batandukanye babishaka Virusi itera SIDA.

Ku kigo nderabuzima cya Cyanika, mu masaha ya mu gitondo, abaturage biganjemo abasore ndetse n’abagabo batonze umurongo bategereje kujya kwipimisha amaraso ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ku basore ndetse n’abagabo iyi niyo gahunda ibanziriza igikorwa cyo gukebwa cyangwa kwisiramuza. Aha bakaba bari gukebwa hakoreshejwe akantu kameze nk’impeta bambika igitsina cy’umugabo. Iki gikorwa biteganyijwe ko kizamara  ibyumweru bibiri.

 m_gufasha abagabo kwikebesha no kwipimisha SIDA ku buntu

Bamwe mu bagabo bitabiriye iyi gahunda batangaza ko bishimiye kuba bagiye gukebwa ku buntu. Dore ko ngo banasobanukiwe akamaro ko gukebwa. Gusa ariko barasobanura impamvu bari baratinze kujya kwikebesha.

 m_gufasha abagabo kwikebesha no kwipimisha SIDA ku buntu1

Sebishyimbo Alexis agira ati “Jye impamvu natinze narabishatse ndabibura ino ahangaha bakoreshaga amafaranga: waza bakaguca amafaranga ngo niho baragusiramura ariko impamvu nazindutse ni uko nyine bambwiye ngo ni ubusa (ubuntu), tuza kare kare tubizindukiye.”

Iki gikorwa cyo gukeba abasore n’abagabo ndetse no gupima abantu agakoko gatera SIDA kiri gukorwa n’ingabo ndetse n’abandi baganga bakora ku bitaro bikuru bya Gisilikare by’i Kanombe, n’abandi bafatanya bikorwa babo.

Dogiteri Ngeruka Leon, ukora igikorwa cyo gusiramura abagabo hakoreshejwe impeta, avuga ko gukebwa bifasha uwabikoze kwirinda agakoko gatera SIDA ku kigero cya 60%.

Kanseri y’inkondo y’umura

Akomeza avuga ko usibye kwirinda icyo cyorezo, ngo gukebwa bituma uwabikoze yirinda n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ndetse bikanatuma agira isuku muri rusange.

Ikindi ngo ni uko umugabo wakebwe arinda umugore we kuba yakwandura kanseri y’inkondo y’umura. Akaba ashishikariza abasore ndetse n’abagabo bo mu karere ka Burera kujya kwikebesha hakoreshejwe impeta kuko ari ubuntu kandi bikaba bitababaza na gato.

Dogiteri Ngeruka akomeza avuga ko kandi umugabo cyangwa umusore wambitswe impeta ku gitsina cye akomeza gukora imirimo uko bisanzwe. Gusa ariko ngo hari ibyo agomba kwitondera.

Agira ati “Icyo agomba kwirinda ni ugukuba ku mpeta kugira ngo idatirimuka aho iri. Nyuma y’icyumweru dukuyeho impeta, dushyiraho igipfuko kimaraho iminsi ibiri, icyo gihe ntabwo agomba kugitosa, arihanagura ahandi ariko akirinda gushyiraho amazi ku gipfuko.

Icyo twagira inama abantu ni uko nk’abantu bakora siporo nta mpamvu yo kujya kwishora muri siporo ituma wagwa, nk’abantu bakina umupira bakagwa hasi, bagashobora gutuma itirimuka. Ariko akazi gasanzwe baragakora: abatwara imodoka barayitwara, abakora mu biro baragakora, abakora indi mirimo barayikora, umuhinzi yahinga nta kibazo.”

Akomeza avuga ko iyo mpeta yambikwa igitsina cy’umugabo ariyo ikuraho igihu cyo hejuru gipfuka igitsina cy’umugabo. Ngo iyo kimaze kuvaho, bagakuraho iyo mpeta, umugabo cyangwa umusore asabwa kumara igihe kigera ku byumweru bitandatu adakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo igisebe kiri ku gitsina kibanze gikire neza.

Iyo ibyo byumweru bishize umugabo ashobora kubonana n’umugore we ariko agakoresha agakingirizo mu gihe kingana n’ukwezi cyangwa abiri kugira ngo inkovu ikire neza. Umusore we utarashaka umugore igihe cyose agomba gukoresha agakingirizo kugira ngo akomeze yirinde.

Ikindi ngo ni uko gukeba hakoreshejwe impeta bikorewa gusa abagabo cyangwa abasore bafite imyaka y’amavuko kuva kuri 18 kuzamura.

Major Mugenzi Angelus, umuhuzabikorwa b’ibikorwa bya Army Week by’ubuvuzi, avuga ko icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu bijyanye n’ubuvuzi kitazibanda gusa mu gukeba abagabo ndetse no gupima abantu Virus itera SIDA. Ngo bazanavura abantu amaso ndetse banavure indwara zitandukanye zo mu kanwa.

The post Burera: “Army Week” iri gufasha abagabo kwikebesha no kwipimisha SIDA ku buntu appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.

Huye: Binubira gusabwa kugurira mituweri aho batirirwa

$
0
0

m_Binubira gusabwa kugurira mituweri aho batirirwa

Muri iki gihe abifashisha ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri bashishikarizwa gutanga amafaranga yo kuzivurizaho mu mwaka utaha w’ingengo y’imari, abantu bose basabwa gutangira amafaranga ku mavuriro babarirwamo. Abakorera mu mujyi wa Butare bataha mu nkengero zawo ariko ntibabyishimiye.

Impamvu ngo ni uko batekereza ko nta kamaro ko kwiyandikishiriza aho baturuka kuko batahirirwa bakaba banatekereza ko batazahivuriza.

Mukamukiza ucururiza mu mujyi wa Butare ku gataro. Ni umwe muri ba bandi bita abavanderi, Nubwo yirirwa mu mujyi ariko, atuye ahitwa i Mpare ho mu murenge wa Tumba,  akaba ari hirya y’umujyi wa Butare. N’uburakari yagize ati « ubu se ko nirirwa muri uyu mujyi, nzaharembera njye mu Irango ? »

Ku kigo nderabuzima cya Rango ni ho abatuye i Mpare ngo bagomba kwivuriza. Yunzemo ati « guturuka iwacu no gusubirayo njya mu irango ni ibihumbi bitatu hatabariyemo ayo kurya. Ikindi kibazo : ubu se ntwite, inda ikamfata nijoro, ni nde najya kureba ngo njyana mu Irango ? »

Ubundi kuva i Mpare ujya mu Irango, umuntu anyura hafi yo mu mujyi rwagati ya Butare hari ibigo nderabuzima  bibiri, icya rango n’icya CUSP abandi bita kuri sante. Uyu rero ntiyishimiye kuva kure, akanyura hafi y’aya mavuriro agakomeza mu Irango (n’ubwo na ho atari kure uturutse mu mugi ndlr).

Mugenzi we bari kumwe na we ati « Nirirwa mu mujyi. Urabona ngize ikibazo ndi hano mu mujyi, nahita nirukanka nkajya aho kuri CampNgoma (ku kigo nderabuzima cya polisi). Ubu se ngize ikibazo, nagenda nkajya mu Irango ? »

Undi muvanderi na we ati « nkanjye ngize ikibazo nahita njya hano kuri santé. Kuko mba mpegereye. »

Uku kwinuba aba bose baguterwa n’uko umwaka ushize bari bemerewe kugurira mituweri mu bigo nderabuzima byo mu mujyi bitewe n’uko amafaranga bayatanze babinyujije mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya (Intambwe), none ubu bakaba bari kubasaba kujya gucisha amafaranga mu bimina by’aho batuye.

Françoise Mukabugabo ushinzwe ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri mu karere ka Huye, avuga ko kutemerera abantu kugurira mituweri ku bigo nderabuzima bishakiye byashyizweho n’amabwiriza ya minisitiri w’ubuzima.

Gusa, ngo abatuye kure y’ibigo nderabuzima babarirwamo nyamara hari ibyo baturiye byo mu mirenge baturanye, bazajya bagurirwa mituweri n’ibyo bigo nderabuzima byabo ku bigo bizaborohera kwivurizaho.

Mukabugabo anavuga ko umwaka ushize ikibazo nk’iki cyagaragajwe n’abanyonzi ndetse n’abamotari, ni uko bemeranywa kugurira mituweri iwabo hanyuma boroherezwa kuzajya bivuriza mu mugi, aho bakorera.

Kuba ibi byarashobotse rero umwaka ushize, ngo no ku bavanderi bizashoboka. Ngo arateganya kuzagirana inama na bo.

Hari n’abantu bimutse ariko aho batuye bakaba bari kwanga kubandika ngo bazajye kugurira mituweri aho baturuka, nyamara hari n’igihe baba baturuka mu zindi Ntara. Aha Mukabugabo avuga ko igihe umuntu amaze amezi agera kuri atandatu atuye ahantu yari akwiye kuzana icyemezo cy’aho yimukiye hanyuma bakamwemerera gufatira ikarita ya mituweri aho asigaye abarizwa.

The post Huye: Binubira gusabwa kugurira mituweri aho batirirwa appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.

Burera: Army Week in Circumcision drive

$
0
0

Men and boys in Burera district are being encouraged to participate in the circumcision drive in a bid to prevent HIV/AIDS and other Sexual Transmitted Diseases.

m_Army Week in Circumcision drive

Circumcision beneficiaries line up for blood testing

The Army Week Program officially started the circumcision with using the ring technique on Monday June 23rd, 2014 in Cyanika Health Center. The project will also test people’s HIV/AIDS statuses for the next two weeks.

m_Army Week in Circumcision drive 1

Men on the queue waiting to be circumcised

Men who are participating in this program are grateful for getting circumcision services nearby for free.

Dr. Leon Ngeruka who is carrying out circumcision says that it reduces the risk of contracting HIV/AIDS and other STDs by 60 percent and increases hygiene.

“Circumcised men also have the advantage of protecting their sexual partners from cervical cancer,” explains Dr. Leon Ngeruka.

The circumcision using a ring is explained to be the most effective and painless method used on males above 18 years of age. The ring is put on the male organ for a week to remove the foreskin and when it is removed, the organ is covered for 2 days and one is ready to go on with their normal life.

Putting on the ring on the male organ does not stop a person from doing his daily activities including farming, driving or playing sports as long as the ring does not slip-off.

A man who is circumcised with the ring is prohibited from having sexual intercourse for at least three weeks at most and he is advised to use protection to heal properly.

Major Angelus Mugenzi the coordinator of Army Week health Projects said the program will not only engage on circumcision and testing HIV/AIDS but will involve other projects such as treating eye diseases and chronic diseases.

The post Burera: Army Week in Circumcision drive appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.

Ruli: hatangijwe gahunda yo kurwanya imirire mibi bagana igikoni cy’umudugudu

$
0
0

tariki 25 Kamena 2014, mu Kagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli hatashywe igikoni cy’umudugudu, abaturage bashishikarizwa gukomeza kugira uruhare mukugaburira abana babo indyo yuzuye kugirango imikurire yabo n’ubuzima bwabo birusheho kumera neza kuburyo bijyana n’imyaka umwana abafite.

m_hatangijwe gahunda yo kurwanya imirire mibi bagana igikoni cy’umudugudu

Igikoni cy’umudugudu cya Ruhuha cyubatswe n’umushinga w’Abanyamerika witwa The Ihangane Project ukorera muri uyu murenge wa Ruli kubufatanye n’abaturage, cyikazaba gihuriweho n’imidugudu ya Gatwa, Kabingo na Nyamugari yose yo mu Kagari ka Gikigo.

m_hatangijwe gahunda yo kurwanya imirire mibi bagana igikoni cy’umudugudu1

Delphine Uwamahoro uhagarariye The Ihangane Project mu Rwanda yabwiye abaturage bari bitabiriye icyo gikorwa, ko uyu mushinga ufite intego yo kwongera ingufu mubaturage bashaka ibisubizo binoze kandi birambye kubibazo bijyanye n’ubuzima bagenda bahura nabyo.

Uwamahoro kandi avuga ko bafatanya  n’abaturage mugushaka umuti w’ibibazo bijyanye n’imibereho myiza , maze bakerekwa uburyo aribo bagomba kwishakira umuti w’ibibazo baba bafite.

Ati “ ntabwo umuntu azava kure muri America cyangwa Iburayi ngo aze abashakire umuti w’ikibazo mwaba mufite, ni ukuvuga ngo ni mwebwe mugomba gufata iyambere mu gukemura ibibazo bibarimo, noneho umushinga ukabafasha kumenya ibyo bibazo no n’uburyo mwabikemuramo”

Intego y’igikoni cy’umudugudu cyatashywe ni uko abanyaruli bazagira imirire myiza biturutse kunyigisho na gahunda zose zizajya zihabera , kuburyo uretse kwita kubana bari munsi y’imyaka itanu hazajya hanakurikiranirwa imibereho ya bamwe mubana bavuka kubabyeyi babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida.

Aline Byukusenge utuye mu Kagari ka Gikinga mu murenge wa Ruli avuga ko nyuma y’amezi ane amaze kubyara umwana we yavuye kubiro 2.8 agera 1.7 kg, ngo yaje gusurwa n’abajyanama baramukurikirana kuburyo umwana amaze kugera umwaka afite 7.8 Kg.

Ati “ natekerezaga ko ntabigeraho bitewe n’ubujiji narimfite gusa kugeza uyu munsi umwana araho ameze neza nibwo atangiye gukambakamba nk’abandi bana”.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ufite imibereho myiza y’abaturage munshingano ze Zephrin Ntakirutimana yasobanuye ko hari ikibazo kitaracyemuka neza mubijyanye n’imibare yerekanwa ku bana bagaragaraho imirire mibi mu Karere.

Ati “ hari imibare kugeza ubu tutumvikanaho na minisiteri y’ubuzima kuko iyo batubarira niyo twe tubara ntabwo turahuza neza ariko mu minsi iri mbere tuzaba twabihuje kuko hazongera kubaho kubarura bundi bushya turebe aho duhagaze”

Umuyobozi wungirije w’akarere ufite imibereho myiza munshinganoze akomeza avuga ko iyo bagiye mu mibare yerekanwa na minisiteri y’ubuzima usanga Gakenke iza kumwanya wa nyuma mugihe imibare akarere gafite yerekana ko basigaranye 0.5% by’abana bagaragaraho imirire mibi.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubuzima (RBC) Dr. Jean de Dieu Ngirabega, yabwiye abatuye umurenge wa Ruli ko indyo yuzuye ari ingirakamaro kubuzima bw’umwana uri munsi y’imyaka itanu kuko ubwonko umwana w’imyaka ibiri aba afite aribwo asazana.

Ati “ ubwonko nari mfite, mfite imyaka ibiri nubwo wari ufite ufite iyo myaka ni ubwongubwo buba bwararangije, kandi ubwonko muziko aribwo buhatse byose”.

Igikoni cy’umudugudu cyuzuye hagiyeho 51% by’abaturage naho 49% byabaye ibya The Ihangane Project, naho muri rusange igikoni cyikaba cyaruzuye gitwaye amafaranga y’urwanda 5,200,000.

The post Ruli: hatangijwe gahunda yo kurwanya imirire mibi bagana igikoni cy’umudugudu appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.

Gakenke: Kuba ingabo za RDF zifasha abaturage mubikorwa bitandukanye bituma bumva ko bashyigikiwe

$
0
0

tariki 26 Kamena 2014 nibwo impuguke z’abaganga b’ingabo za RDF batangije igikorwa cy’iminsi 3 cyo gusuzuma no kuvura ku bitaro bya Nemba bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ibasigira indwara zitandukanye harimo n’izanze gukira.

 m_Kuba ingabo za RDF zifasha abaturage mubikorwa bitandukanye bituma bumva ko bashyigikiwe

Iki gikorwa cyahuriwemo n’abaturage bo mu turere twa Gakenke na Burera bose bari baje kwivuza indwara zitandukanye bakuye mu bihe bikomeye byaranze u Rwanda muri Mata 1994.

 m_Kuba ingabo za RDF zifasha abaturage mubikorwa bitandukanye bituma bumva ko bashyigikiwe1

Kuba kubitaro bya Nemba haje n’abaturutse mu Karere ka Burera byatewe nuko mu Karere ka Burera Ingabo zabuze aho zishobora kuvurira kuko ntaho babona ibikoresho bacyenera mu gihe bavura kandi n’ibyo bizaniye ngo  ntibabona aho bijya.

Gusa ngo mu rwego rwo gufasha n’abatuye akarere ka Burera, byemejwe ko  bamwe bagomba gukurikiranirwa kubitaro bya Nemba abandi nabo bagakurikiranirwa kubitaro bya Ruherngeri aho nubundi Ingabo za RDF zikorera ibikorwa byazo byo kuvura no gusuzuma muri iyi minsi.

Immaculate Mukankusi wo mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Ruli, umwe mubaje kwivuza indwara y’umutwe wanze gukira kuva Jenoside yarangira, avuga ko iyo umutwe wamufashe umubuza kugira icyo akora ukanamutera kubura imbaraga.

Ati “ kuva Jenoside irangiye nibwo uwo mutwe wambangamiye kugeza iyi saha, ariko nkawutekererezaho cyane ntekereza ko mbona nta nuwo kubwira kuko nta babyeyi nta n’umuvandimwe nkibona jyenyine”.

Mukankusi akomeza avuga ko iyo bibutse uburyo ingabo za RDF zabarokoye bakabona n’uruhare zigira mukubavura birushaho kubahumuriza

Ati “ ahubwo numva bajya barushaho kudukurikirana nubwo bitaba buri munsi kuko batabishobora kubera izindi nshingano ariko nibura bakagira igihe cyo kutuganiriza bakatubaza uko tumerewe birushaho kutwubaka”.

Deogratias Mutimutuje wo mu Murenge wa Nemba nawe avuga ko mubyo yaje kugirango avurwe harimo amaso, gusa we nyuma yo gusuzumwa akaba yahise ahabwa umuti wo kuzajya ashyiramo.

Ati “ ikijyanye n’amaso ntabwo mbasha gusoma neza cyangwa byaba bigeze ninjoro kugirango ngenda binsaba guhagarara nkiminota 30 kugirango mbone uko ngenda kuko ntabwo nabasha kugenda neza mbagenda nsimbagurika numva ndi mumikuku”.

Mutimutuje yongeraho ko kuba ingabo zikorera abaturage ibikorwa bitandukanye byerekana ko baba babishimiye kuko batabakorera ibikorwa birimo ubuvuzi batabishimiye.

Aurerie Nyirasikubwabo, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, avuga ko kugirango hatazagira ucikanwa n’aya mahirwe y’imbonekarimwe hari abazajya bivuriza kubitaro bya Nemba nabandi kubitaro bya Ruhengeri bitewe n’aho umuntu byamworohera kugera.

Nyirasikubwabo kandi avuga ko indwara abaturage bazavurwa zirimo ibikomere bya Jenoside ( Inkovu), amaso, ubujyanama kw’ihungabana, umutwe udakira  n’ibindi abantu bafite byatewe na Jenoside.

Abavurwa barahita bahabwa imiti mu gihe abo bidashobotse nabo bahabwa gahunda y’uburyo bazavurwa. Igikorwa nk’iki kiba buri mwaka muri gahunda ya Army week aho Ingabo zifatanya n’abaturage mubikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere ry’igihugu.

The post Gakenke: Kuba ingabo za RDF zifasha abaturage mubikorwa bitandukanye bituma bumva ko bashyigikiwe appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.

EAC Delegates hold conference on social health protection

$
0
0
m_EAC Delegates hold conference on social health protection

Expectant mothers benefit greatly from paying insurance premiums

Delegates from East African Community partner states convened in Kigali, on 7th July to discuss the validation of the draft report of the Situational analysis and feasibility study of options for harmonization of social health protection systems towards universal health coverage in East Africa.

The objective is to validate a report of the situational analysis and feasibility study of options for harmonization of social health protection systems towards universal coverage in the East African community partner states

Dr. Odette Nyiramirimo, member of the East African Legislative Assembly (EALA) noted that every person has the right to have access to health care without having to suffer from financial burdens.

“The more people pay health bills from their pockets, the more families get poorer that’s why social health protection must be empowered.”

Participants discussed various challenges in Social Health Protection (SHP) and recommended for partner states to develop a regional strategy for harmonizing strengthened Social Health Protection, quality standards, and country capacity development.

Cohesion of stakeholders and recognition of various sectors roles were also highly recommended as an important component of harmonization

“When it comes to social health protection, ensuring that people are not falling into poverty seeking care, Rwanda stands as the best example,” Dr. Angelique Rwiyereka, SHP consultant

Regional forums and studies on social health protection were proposed by EAC Ministers of Health in 2012 to share best practices and analyze and support social health protection (SHP) policies.

Beyond strengthening the implementation of the common market and honoring the right to health, social protection is one of the mechanisms for achieving the Millennium Development Goals (MDGs) by 2015, a goal which all EAC member States are striving to achieve.

Apart from mainstream health insurance, Rwanda developed a home grown and community based health policy known as ‘Mutuelle de Sante’- which is a profound health insurance policy that the government has supported and gotten the citizens involved in through premiums contributions done annually.

Membership is voluntary and payment of premiums is based on economic status. The program was first introduced in 2004. By 2010, 91% of the Rwanda population was insured through Mutuelles de Sante. Rwandans can access health care at all public and non-profit health centers in Rwanda, but the Mutuelles de Sante member’s package does not include coverage at private health centers.

90.7% of Rwandans made their contribution during the last financial year and call upon everyone to make their contribution ahead of time so that they may have access to health care without any hindrances.” Today, it covers over 90 % of the population of 12million Rwandans.

The post EAC Delegates hold conference on social health protection appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.

Burera: Umwaka wa Mitiweri 2013-2014 warangiye abayitanze babarirwa muri 81% gusa

$
0
0

Umwaka wa Mitiweri

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umwaka wa Mitiweri 2013-2014 warangiye abaturage bo muri ako karere batanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bagera ku kigero cya 81% mu gihe bari biyemeje kugera ku kigero cya 100%.

Umwaka wa Mitweri 2013-2014 warangiranye n’ukwezi kwa 06/2014. Ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bwari bwashyizeho ingamba zitandukanye kugira ngo abanyaburera bose batange amafaranga ya Mitiweri.

Ubwo haburaga amezi abiri ngo uwo mwaka wa Mitiweri urangire, abanyaburera bari bamaze gutanga amafaranga ya Mitiweri babarirwaga ku kigero cya 78,7% gusa ukuyemo abatishoboye barihirwa na Leta.

Aha ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwavugaga ko muri ayo mezi abiri asigaye buzashyiraho ingamba kugira ngo abasigaye badafite Mitiweri nabo bayitunge.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, yavugaga ko hari ingamba zashyizwemo ingufu: zirimo kubumbira abaturage mu matsinda, y’aba ari ay’ibimina cyangwa se amatsinda y’abahekerana, kuburyo azajya abafasha gutanga Mitiweri.

Sembagare kandi yavugga ko buri mudugudu ufite ikayi yo kwandikamo imiryango yose iwugize. Ngo kuburyo bibafasha kumenya abaturage bakennye barihirwa Mitiweri na Leta ndetse n’abishoboye bityo abishoboye badatanga Mitiweri bakamenyekana.

Nyamara uko bigaragara izo ngamba zose zashyizweho bisa nk’aho zitabyaye umusaruro ushimishije kuko abanyaburera ntibitabiriye gutanga Mitiweri 100% nk’uko ubwo buyobozi bwabyifuzaga.

Iyo urebye uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushishikariza abaturage gutanga amafaranga ya Mitiweri ariko ukabona abaturage batabyitabira bose bituma hibazwa impamvu abo baturage badatanga ayo mafaranga.

Bamwe mu baturage bahamya ko ubukene ari bwo nyiranayazaba yo kutabona amafaranga y’u Rwanda yo kwishyura Mitiweri.

Aba baturage bibanda ku kuba barashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitabakwiriye kuburyo ngo kubona amafaranga y’u Rwanda 3000 yo kwishyua Mitiweri bibagora cyane; nk’uko umwe muri abo baturage witwa Mukansigaye Margaritta abisobanura.

Gusa ariko nubwo bimeze gutyo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeza gushimangira ko noneho Mitiweri y’umwaka 2014-2015 bazagera ku gipimo cya 100%, ngo kuko bazashyira imbaraga nyinshi mu kuyikangurira abaturage.

Ikindi ni uko iyo umwaka wa Mitiweri ugitangira usanga abayobozi badashishikariza abaturage kuyitanga ahubwo haba habura igihe gito ngo urangire usanga aribwo bari kujya mubaturage babashushubikanya ngo batange mitiweri.

Abadatanga Mitiweri kandi bafite ubushobozi bwo kuyitanga bahanwa n’Itegeko n° 62/2007 ryo kuwa 30/12/2007 rishyiraho kandi rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwisungane mu kwivuza.

Iryo tegeko mu ngingo yaryo ya 60 rivuga ko: Ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5000Frw) kugeza ku bihumbi cumi (10.000Frw), umuntu wese utabarirwa mu batishoboye bagomba gufashwa, udafite ubwishingizi bwo kwivuza.

Iyo ngingo kandi ikomeza ivuga ko: Ahanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi (7) kugeza ku minsi mirongo cyenda (90) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw), umuntu wese ugandisha abandi ababuza kwitabira ubwisungane mu kwivuza cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Karongi: reproductive health education intensified in schools

$
0
0
m_reproductive health education intensified in schools

Some of the girls’ peer group leaders with guiding books to help train others

Karongi district has launched a programme to promote adolescent sexual reproductive health education in schools.

Addressing the media after at the launch of the training of 35 girls’ peer group leaders from different schools,   Assoumpta Mukakarangwa, the coordinator of Karongi Youth Center, said girls need accurate and comprehensive education about sexuality, to practice healthy sexual behavior.

She said the awareness would check exploitative sexual activities that lead to health and social problems.

“Additionally, the issue of adolescent teenage pregnancies cannot be ignored and, therefore, it is very important that we target problems that address sexuality needs among Rwanda’s youth,” she adds.

Though this sensitization program started in Burega and Kirambo 9YBE schools, it will be done in all Basic Schools of Karongi district.

Reproductive behavior among the youth has become a great concern among Rwandans

The campaign is being  funded by Imbuto Foundation and Karongi Youth Center started sensitizing the coordinators of Girls’ Peer Groups in nine and 12 Year Basic Education schools on reproductive health to help young girls.

Mukakarangwa added that the project will equip students with life skills

Nyamagabe: Ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza buri kukigeraranyo cyo hasi

$
0
0
Nyamagabe: Ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza buri kukigeraranyo cyo hasi

Abitabiriye inama yiga ku buzima muri nyamagabe

Mu mirenge 17 igize Akarere ka Nyamagabe, umwe niwo uri kugerageza kuzamuka kukigeranyo cya 49% kuko indi mirenge iri munsi ya 20% mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé). Ngo kuba abitabira kugira ubwisungane bakiri bacye biba bishobora kugira ingaruka ku kwiyongera kw’indwara ndetse n’impfu z’abaturage.

Nyamagabe: Ubwitabire mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza buri kukigeraranyo cyo hasi

Abitabiriye inama yiga ku buzima muri nyamagabe

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2014, ku munsi wahariwe kunoza service z’ubuzima mu Karere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’amajyepfo,mu nama n’abahagaririye ibitaro n’ibigo ndera buzima ndetse n’abajyanama b’ubuzima mu mirenge, umuyobozi w’Akarere wungirije w’imibereho myiza y’abaturage Bwana Emile Byiringiro yongeye kwibutsa abitabiriye inama kurushaho gukangurira abaturage kwitabira kwishyura mutuelle.

Bwana Emile akomeza agira ati: “muri iyi minsi turi inyuma mu bijyanye na mutuelle, ni ugushishikariza abaturage kurushaho kumva akamaro kayo cyane cyane ko ari kamwe mu dushya igihugu cy’U Rwanda cyaherewe igihembo ku rwego mpuzamahanga”

Cecile Mukamana, umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mugano ukaba uri mu mirenge iri hasi kurusha iyindi agira ati: “ mu bibazo dufite hari ikibazo cy’imyumvire micye n’ubukene ariko cyane cyane ikibazo cy’imihanda yaho abaturage baca bajyana ibicuruzwa byabo ku masoko. Bityo ntibabonere amafaranga ku gihe.”

Mu ngamba zafashwe kandi zagarutsweho n’abitabirye inama, hari ukurushaho gukangurira abaturage kwitabira kwishyura mutuelle cyane cyane biciye mu bimina aho amafaranga ya mutuelle de sante akusanyirizwa hamwe bakishyura nk’itsinda.

Muhondo – Indwara ziterwa n’umwanda zimaze kugabanukaho 80%

$
0
0
Muhondo – Indwara ziterwa n’umwanda zimaze kugabanukaho 80%

Twagirumukiza Emmanuel umukozi ukora muri Raboratoire yo mukigo nderabuzima cya Muhondo

 Muhondo – Indwara ziterwa n’umwanda zimaze kugabanukaho 80%

Gakwerere Damien akaraba kuri Kandagirukarabe

Kwitabira gukoresha kandagirukarabe ngo ni bimwe byafasije abaturage kugabanya kurwara indwara zikomoka ku mwanda.

Ibi bitangazwa n’umukozi ukora muri Raboratoire yo mukigo nderabuzima cya Muhondo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi Twagirumukiza Emmanuel aho avuga ko usanga nta bantu benshi bakirwara indwara ziterwa n’umwanda.

Avuga ko usanga abagana muri iki kigo bose iyo asuzuma izo ndwara asanga benshi nta kibazo bafite cy’indwara zikomoka ku mwanda.

Agarutse ku buryo Kandagirukarabe ikoreshwa asanga benshi bamaze kumenya akamaro kayo ntibayitunge nk’umurimbo kuko usanga  indwara ziterwa n’umwanda zaragabanutseho 80%.

Agira inama abantu bose ko bagombye gutunga kandagirukarabe ariko bakayikoresha ntibe umurimbo kuko usanga abazitunga mu ngo zabo batazikoresha byababera impfabusa bityo indwara ziterwa n’umwanda zikabibasira.

Bamwe mubarwaza n’abarwayi twasanze ku kigo nderabuzima cya Muhondo bavuga ko Kandagirukarabe ibafasha kutandura indwara ziterwa n’umwanda kuko babikangurirwa.

Gakwerere Damien, umwe mubari bagiye kwivuza kukigo nderabuzima cya Muhondo avuga ko bazirikana ko bagomba gukaraba intoki igihe bavuye mu bwiherero na mbere yo kurya.

Ngo ibi bibarinda kwandura indwara zikomoka ku mwanda ndetse ntibanduze n’abandi.

Muhondo – Indwara ziterwa n’umwanda zimaze kugabanukaho 80%

Ubwiherero buriho Kandagirukarabe

Kuri we  ngo babifashwamo no gukoresha Kandagirukarabe kugirango birinde izo ndwara ndetse babashe no kugira ubuzima bwiza kuko umuntu ufite ubuzima abasha gukora akiteza imbere.

Ibi kandi byashimangiwe n’umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe ubuzima kayumba Emmanuel “Kandagirukarabe” yagabanyije umwanda mu baturage b’ako Karere, kuko ubuyobozi bwashishikarije abaturage kugira Kandagirukarabe mu ngo n’ahandi ndetse ngo bazajya bagira n’igihe cyo kugenzura niba koko izo kandagirukarabe bazifite ndetse banazikoresha.

Yakomeje avuga ko  muri iki gihe  icyo gikoresho giterekwa imbere y’ubwiherero ndetse n’imbere ya za resitora ugiye kwinjiramo wese akabanza gukaraba akoresheje amazi n’isabune.

Gatsibo: Umubare w’abahitanwa na marariya waragabanutse

$
0
0
Gatsibo: Umubare w’abahitanwa na marariya waragabanutse

Uwimpuhwe Esperence Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko umubare w’abaturage bapfa bazize indwara ya marariya wagabanutseho hejuru ya 80% mu mwaka wa 2013 – 2014, uhereye mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize ukageza mu kwezi kwa kamena uyu mwaka.

Ibi ni ibyagaragajwe tariki 10 Nzeli 2014, mu biganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’inzego zose z’ubuzima zikorera muri ako karere, hagamijwe kurebera hamwe uburyo indwara ya marariya yarushaho kurwanywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimpuhwe Esperence, avuga ko inama nk’iyi iba igamije kureba aho indwara ya malariya igeze igabanuka mu karere ndetse no kurushaho gukora ubukangurambaga mu kuyirwanya.

Yagize ati:” Kubera ubukangurambaga bwakozwe mu baturage tubifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima bakorera mu mirenge, byatumye impfu zituruka ku ndwara ya marariya zigabanuka cyane muri uyu mwaka kandi ubwo bukangurambaga buracyakomeza.”

Muri ibi biganiro hagaragajwe ibibazo bitandukanye byaba bituma indwara ya malariya ikigaragara ku mubare munini mu mirenge imwe yo mu karere ka Gatsibo, hakaba hanagaragajwe ko hari abaturage bamwe bahabwa inzitiramibu bakazikoresa ibyo zitagenewe gukora.

Gitera Joseph ni umujyanama w’ubuzima ukuriye abandi mu karere ka Gatsibo avuga ko imirenge 5 ariyo; Rwimbogo, Kabarore, Gitoki, kiramuruzi, na Muhura ihora ku isonga mu kugaragaramo indwara ya marariya ngo bitewe ahanini n’imiterere y’iyi mirenge ndetse n’abimukira usanga badahuje imyumvire n’abo basanze.

Umurenge wa Rwimbogo niwo uza ku isonga mu karere ka Gatsibo mu kugaragaramo indwara ya marariya, ugakurikirwa n’umurenge wa Kabarore.

Iyi nama yari ihuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, abayozozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bikorera mu karere ka Gatsibo, abajyanama b’ubuzima mu Mirenge ndetse n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge.

Akarere ka Gatsibo kabarirwamo imidugudu 602, buri mudugudu ukaba ugira abajyanama b’ubuzima batatu. Muri aka karere kandi habarirwa ibitaro bikuru 2, ibigo nderabuzima 19 n’udushami tw’ubuzima (postes de sante) 12.

Gisagara: Gutera imiti yica imibu ngo bizagabanya Malaria

$
0
0

Abaturage bo mu karere ka Gisagara barashishikarizwa gukomeza kwirinda no kurwanya icyorezo cya maralia kuko ikihagaragara ndetse ,bigaragara ko aka karere kari mu turere twiganjemo iyi ndwara.

Mu rwego rwo kuyirwanya abaturage bakaba bari gutererwa mu mazu imiti yica udukoko turimo n’imibu itera iyi ndwara.

m_Gutera imiti yica imibu ngo bizagabanya Malaria

Gisagara abaturage bari gutererwa umuti wica udukoko mu mazu

Gisagara nka kamwe mu turere turi kugaragaramo iyi ndwara ya marariya,iyo uganiriye na bamwe mu baturage bo mu murenge wa kibilizi  ubarizwa muri aka karere baguhamirizako iyi ndwara ya Maraliya ikihaboneka.

Aba baturage ariko bavuga ko bafite icyizere ko izahashira kuko ingamba zafashwe zo kuyirwanya, aho bakuwe mu bikombe ndetse ubu bakaba bashishikarizwa kurara mu nzitiramibu byongeye ubu bakaba bari gutererwa umuti mu mazu.

Nyiranziza Vareriya ati “N’ubu ndayikirutse, bitangira wumva ufite umuriro, intege ntazo, ugatengurwa ukavuga ko ariyo nuko ukajya kwivuza. Mbona rero ubu izashira kubera uyu muti baduterera”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwingabiye Donathille, nawe yemeza ko imiterere y’imwe mu mirenge iherereye ku ruhande rw’uruzi rw’akanyaru ahari ibishanga, bituma haba indiri y’imibu itera iyi ndwara ya Maralia.

Gusa ngo iyo hatewe imiti iyi ndwara igenda igabanuka ndetse kuri iyi nshuro imirenge yose ikaba izaterwamo uyu muti.

Ati “Byakunze kugaragara koko ko hari imirenge yibasirwa n’iyi ndwara cyane cyane ituriye igishanga cy’akanyaru, ariko ubu gahunda iriho ni iyo gutera umuti mu mazu kandi noneho bakazaterwa mu karere kose mu gihe ubushize hari haterewe imirenge 6 gusa”

Zimwe mu ngamba zo guhashya iyi ndwara,harimo gahunda yo gutera imiti yica imibu no gukomeza ubukangurambaga mu baturage ku kwirinda no guhashya iyi ndwara.

Kamonyi: Kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi  byafashije abatuye Rukambura kwivuza ku gihe

$
0
0

Mu gihe abatuye akagari ka Rukambura ho mu murenge wa Musambira bavuga ko bagorwaga no kugera ku kigo nderabuzima ngo bajye kwivuza, hashize amezi abiri bohererejwe abakozi bahoraho bo kubafasha mu buvuzi aho kujya ku kigo nderabuzima cya Musambira.

m_Kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi  byafashije abatuye Rukambura kwivuza ku gihe

Poste de sante rukambura

Ivuriro rya Rukambura  rifite bane boherejwe n’ikigo Nderabuzima cya Musambira, ngo bafashe abaturage kwivuriza hafi ya bo. Abahatuye bavuga ko kubegereza ivuriro byabaruhuye  kuko gukora urugendo rujya i Musambira kandi barwaye byabavunaga.

m_Kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi  byafashije abatuye Rukambura kwivuza ku gihe1

Inyubako ya poste de sante yubatswe na VUP

Kayiranga Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira, atangaza ko akagari ka Rukambura kari kure y’ikigo Nderabuzima, ku bw’iyo mpamvu bamwe mu baturage bakaba bararembaga mu ngo babuze uko bagera kwa muganga.

Ngo ibyo byatumye uburwayi bwiyongera cyane cyane Malariya nk’uko byagaragajwe n’ikigo nderabuzima cya Musambira mu mwaka wa 2013 cyakiriye abayirwaye basaga ibihumbi 10 mu barwayi ibihumbi 27.

Ikigo Nderabuzima gifatanyije n’umurenge bafashe icyemezo cyo kohereza bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima hafi ya bo, maze abaturage bararuhuka. Mukansanga Celine utuye umudugudu wa Nkomane, akagari ka Rukambura, atangaza ko kujya I Musambira kandi barwaye bitaboroheraga.

Ngo bakoraga urugendo rw’amaguru rw’isaha n’igice bakagera mu Gaperi, ubundi bagatega imodoka ibageza I Musambira. Ati “kuko indwara idateguza, wasangaga umuntu urwaje umwana nta n’igiceri cy’ijana afite, akamumarana igihe mu nzu ashaka uko yabona amafaranga yo kumugeza kwa muganga”.

Kuri ubu, abakozi b’ Ivuriro ryegerejwe abaturage bakorera mu  nyubako y’akagari ka Rukambura, ariko ku Nkunga ya VUP hamaze kuzura inyubako nshya zifite agaciro ka Miliyoni 79 zizakoreramo ivuriro.

Kayonza: Ubufatanye bugaragara muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu bwatumye indwara ziterwa n’imirire mibi zigabanuka

$
0
0

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kayonza bavuga ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu yatumye indwara ziterwa n’imirire mibi zagaragaraga mu bana bo muri ako karere zigabanuka cyane, ibyo ngo bikaba byarashobotse kubera ubufatanye buranga ababyeyi iyo bari muri iyo gahunda.

Buri mubyeyi ngo azana ikiribwa icyo ari cyo cyose afite agahuriza hamwe na bagenzi be, bagatekera hamwe bakagaburira abana bakarya indyo yuzuye kuko muri ibyo biribwa baba bahurije hamwe haba harimo ibyangombwa nkenerwa byose umubiri uba ukeneye nk’uko bamwe mu babyeyi twasanze basuzumisha abana ku kigo nderabuzima cya Rukara babivuga.

m_Ubufatanye bugaragara muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu bwatumye indwara ziterwa n’imirire mibi zigabanuka

m_Ubufatanye bugaragara muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu bwatumye indwara ziterwa n’imirire mibi zigabanuka1

“Buri mubyeyi azana icyo afite. Niba umwe azanye ibijumba undi arazana imboga undi azane ibishyimbo, undi azane indagara, undi wenda azane amavuta kugira ngo niduteka indyo yuzuye iboneke. Iyo tumaze guteka buri mubyeyi wese aba yazanye agasahani bakamushyiriraho ibiryo bishobora guhaza umwana” uku ni ko umwe muri abo babyeyi witwa Murekatete yabidutangarije.

Abo babyeyi bavuga ko mbere batari bazi indyo yuzuye n’icyo imariye umubiri. Batarabisobanukirwa ngo umubyeyi yatekaga ibijumba n’ibishyimbo akagaburira umwana akumva ko birangiye, ariko aho iyo gahunda iziye ngo ababyeyi bamaze gusobanukirwa ko umubiri uba ukeneye intungamubiri ziva mu biribwa bitandukanye bitewe n’akamaro ka buri ntungamubiri.

Uretse kuba abo babyeyi batari basobanukiwe n’icyo indyo yuzuye ari cyo, ngo hari n’imiryango yabarizwaga mu cyiciro cy’abakene, abayigize bakumva ko badashobora kubona ubushobozi bwatuma bategura indyo yuzuye.

Cyakora ngo bitewe n’ubufatanye burangwa muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu, ababyeyi bose ngo bahuriza hamwe ibyo kurya bitewe n’ubushobozi bwa buri wese bigatuma n’abibonaga nk’abakene babasha kugaburira abana babo indyo yuzuye bagakura neza nk’uko Mujawamariya yabivuze.

Yagize ati “Iwacu mu midugudu byagaragaraga ko hari abana bo mu miryango ikennye itarabashaga kubona indyo yuzuye, ariko ubu umuntu icyo afite arakizana bagahuza ibiryo bigatuma indyo yuzura  abana bakarya bakagira ubuzima bwiza bakiyongera mu biri no mu mikurire”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee, avuga ko gahunda y’igikoni cy’umudugudu yagize uruhare runini mu kugabanya indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana kuko kuva iyo gahunda itangiye ibigo mbonezamirire byabaga ku bigo nderabuzima byavuyeho, bituma n’ababyeyi bahindura imyumvire bumva ko ibiryo bafite mu ngo za bo bashobora kubitegura neza bikavamo indyo yuzuye.

Cyakora ngo ubu ikibazo kigihari ni icy’abana bagwingira, uyu muyobozi akavuga ko igikurikiyeho ari ugushishikariza ababyeyi kwitabira gahunda y’iminsi igihumbi yo gukurikirana ubuzima bw’umwana kugira ngo n’icyo kibazo cyo kugwingira kirangire burundu.

Rugarama: babonye  ikigo nderabuzima bemerewe

$
0
0

Abaturage bo mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, batangaza ko ikigo nderabuzima begerejwe kigiye kufabasha mu buzima bwabo ngo kuko bagiye kujya bivuriza hafi mu gihe mbere bakoraga ibirometero byinshi bagiye kwivuza.

Abaturage batandukanye bo mu murenge wa Rugarama bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kinoni, kiri mu murenge wa Kinoni, mu karere ka Burera, kuko ariho hababera hafi.

Aba baturage bahamya ko uturutse hafi ajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kinoni akoresha ibilometero umunani agenda n’amaguru. Ngo ariko hari n’abakoresha ibilometero birenga 10 cyane cyane abatuye hafi y’ishyamba ry’ikirunga cya Muhabura.

Nyiramahirwe Donata, umwe muri abo baturage, avuga uburyo yahuye n’ibibazo ubwo yari agiye kubyara.

Agira ati “Nafashwe n’inda, bajya gushaka abahetsi barababura, turamanuka. Kubera ibitaro biri kure, ngeze mu nzira ndatitira rwose ibintu birakomera. Twaje kugerayo kera kabaye bose ari ukubanza bakora urugendo. Ariko iyo haba nk’aha hafi, mba narahise mpagera ako kanya nkabyara.”

m_babonye  ikigo nderabuzima bemerewe

Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200

Usibye ababyeyi bagiye kwibaruka ngo n’abandi baturage bagorwa no kujya kwivuza kuko ari kure. Ngo kuburyo hari abatirirwa bajyayo bagasabika imiti y’ibyatsi; nk’uko Nkurunziza Jean Bosco abihamya.

Agira ati “Nk’ubu hari abantu bari bagishaka ibyatsi! Mu Kinoni (kwa muganga) akumva ni kure, yaba yarembye agaca imiravumba n’imibirizi agasekura akaba aribyo anywa.”

Aba baturage ariko bakomeza bavuga ko bafite ikizere ko noneho bagiye kujya bivuriza hafi kuko ikigo nderabuzima bari baremerewe n’ubuyobozi cyuzuye. Ngo kuba bagiye kujya bivuriza hafi bigiye gukemura byinshi mu mibereho yabo.

Nkurunziza akomeza agira ati “Ubwo ije (ikigo nderabuzima) igiye kudukura mu bwigunge. Kuko ubu umuntu ashaka yanajya akoresha moto kuko hazaba ari na hafi hegereye n’umuhanda. Umurwayi akamugeza ku muhanda agatumaho moto igakoresha iminota mikeya. Cya gihe umubyeyi yarwariraga mu nzira akaba yarushaho kubyarira kwa muganga.”

Ikigo nderabuzima cya Rugarama ntikiratangira gukora  

Inyubako zose z’ikigo nderabuzima cya Rugarama zaruzuye ariko abaturage ntibaratangira kukivurizamo.

Kayitsinga Faustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama avuga ko hagishakwa ibikorebyo ubundi kigatangira gukora. Nubwo atavuga igihe nyacyo kizatangira guha serivisi abaturage, ahamya ko ari vuba.

Kayitsinga yongeraho avuga ko icyo kigo nderabuzima kizafasha cyane Abanyarugarama bagera ku bihumbi 25 bajyaga kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kinoni bagahurirayo n’abandi nkabo bo mu murenge wa Kinoni. Ngo kizatuma barushaho guhabwa serivisi zinoze.

m_babonye  ikigo nderabuzima bemerewe1

Ngo baracyashaka ibikoresho byo muri iki kigo nderabuzima cya Rugarama ubundi kigatangira gukora

Ikigo nderabuzima cya Rugarama cyari cyarateganyijwe kubakwa mu mihigo y’umwaka 2012-2013 y’akarere ka Burera ariko ntibyaje kugerwaho, kubera ko amafaranga yo kucyubaka atari ahari.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko icyo gihe inkunga y’amafaranga bari baremerewe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) kugira ngo imirimo yo kucyubaka itangire ntayo bahawe.

Ikigo Nderabuzima cya Rugarama cyatangiye kubakwa muri  Gashyantare mu mwaka wa 2014. Cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 200. Umurenge wa Rugarama ukaba ariwo wari usigaye mu karere ka Burera utagira ikogo nderabuzima, mu mirenge 17 igize ako karere.