Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Ngororero: Abaturage b’umurenge wa Matyazo bashimiwe uburyo bitabira ubwisungane mu kwivuza

$
0
0

Muri iki gihe hamwe mu mirenge igize akarere ka Ngororero bagiseta ibirenge mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, abatuye umurenge wa Matyazo muri ako karere bo barashimirwa ko bitabiriye gutanga imisanzu yabo.

Ubu uyu murenge ukomeje kuza imbere y’iyindi muri mutuelle de santé aho uri kugipimo kiri hejuru ya 89% naho akarere kose kakaba kageze kuri 73%.

Ubwo basurwaga n’inzego zitandukanye harimo n’abaturutse ku rwego rw’Igihugu nko ku rwego rw’umuvunyi, RGB , ibiro bya minisitiri w’Intebe, minisiteri y’iterambere ry’umuryango n’abandi muri iki gihe cyahariwe imiyoborere myiza, bongeye gushimirwa ariko banasabwa kongera imbaraga mu kwicungira umutekano.

 m_Abaturage b’umurenge wa Matyazo bashimiwe uburyo bitabira ubwisungane mu kwivuza

Umuyobozi wa Police mu karere ka Ngororero yashyize ahagaragara ibikunze guhungabanya umutekano mu murenge wa Matyazo: inzoga z’inkorano, ubusinzi, ihohotera mu ngo n’urumogi. Izi ngeso akenshi zikurura ubunebwe bufatwa nk’imbogamizi ikomeye y’iterambere.

Abaturage bahawe umwanya w’ijambo batanga ibibazo n’ibyifuzo byabo. Icyagaragaye ni uko abaturage bafite inyota yo gutera imbere, kurwanya ruswa, akarengane n’ihohoterwa. Inzego zibegereye zasabwe kubahora hafi kugirango zoroshye ingorane abaturage bahura nazo kubera ko bagaragaje kugira ibibazo byinshi kurusha ahandi.

The post Ngororero: Abaturage b’umurenge wa Matyazo bashimiwe uburyo bitabira ubwisungane mu kwivuza appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles