Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Kayonza: Kuvugurura ikigo nderabuzima cya Mukarange ngo byatumye abacyivurizamo bahabwa serivisi nziza

$
0
0
m_Kuvugurura ikigo nderabuzima cya Mukarange ngo byatumye abacyivurizamo bahabwa serivisi nziza

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukarange

m_Kuvugurura ikigo nderabuzima cya Mukarange ngo byatumye abacyivurizamo bahabwa serivisi nziza1

ikigo nderabuzima cya Mukarange nyuma yo kuvugururwa

Abaturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Mukarange mu karere ka Kayonza bavuga ko serivisi bagiherwamo zarushijeho kuba nziza nyuma y’aho kivugururiwe. Icyo kigo nderabuzima cyatangiye mu mwaka wa 1976, uretse kuba byaragaragaraga ko kitajyanye n’igihe cyari kinasakajwe amabati ya Fibrocement yagaragayeho kuba atera kanseri.

Kugeza ubu ayo mabati yavanyweho ndetse n’inyubako iravugururwa ku buryo ubu isa neza ugereranyije n’uko yari imeze mbere. Abaturage bivuriza muri icyo kigo nderabuzima bavuga ko nyuma yo kukivugurura serivisi bahabwa zarushijeho kuba nziza, nk’uko bivugwa na Yankurije Mariya twasanze ari kuvuza umwana muri icyo kigo nderabuzima.

Yagize ati “Ubu ngubu rwose barakoze baravuguruye, za materinite [inzu ababyeyi babyariramo] ni nziza, aho gukarabira ni heza, amazu ni meza nta kibazo kandi isuku ni nyinshi. Batwakira neza nta kibazo gihari iyo uje urwaye bahita bagufasha, ubu badufashe neza”

Umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima, Uwanyirigira Chantal avuga ko icyo kigo nderabuzima cyavuguruwe bitewe n’uko cyari kimaze igihe bigaragara ko gishaje, bituma kivugururwa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kugira ngo abarwayi bajye bivuriza ahantu hasa neza.

Uwanyirigira avuga ko uretse kuvugurura inyubako yari ishaje hari n’andi mazu yubatswe ku buryo byakuyeho imbogamizi zariho zo gukorera ahantu hadasa neza kandi hadahagije, ari na byo ngo bituma serivisi basigaye batanga ubu ngubu abaturage bazishimira.

Ati “Imbogamizi zamaze kuvaho kuko amazu dukoreramo arahagije, kandi twakira neza abarwayi bacu nta kibazo. Hanyuma ntabwo wavurira umurwayi ahantu hasa nabi, iyo umuvuriye ahasa nabi ntabwo abyishimira, [kuko] ntabwo serivisi zigenda neza”

Ku kigeraranyo cya serivisi ikigo nderabuzima cya Mukarange ngo gitanga serivisi nziza ku gipimo cya 95 ku ijana nyuma yo kuvugururwa, kivuye kuri 40 ku ijana cyari kiriho mbere y’uko kivugururwa nk’uko umuyobozi wa cyo akomeza abivuga.

Icyo kigo nderabuzima ubu ngo cyakiraga abaturage basaga gato ibihumbi 34 bacyivurizamo, kandi na mbere yo kukivugurura no kucyubakira izindi nyubako ngo ni bo cyakiraga, ku buryo byari imbogamizi mu guha serivisi nziza abakigana.

The post Kayonza: Kuvugurura ikigo nderabuzima cya Mukarange ngo byatumye abacyivurizamo bahabwa serivisi nziza appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles