Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Rusizi : Ngo ntibahabwa ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, umuryango wose utishyuye

$
0
0

m_Ngo ntibahabwa ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, umuryango wose utishyuye

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bangirwa kuvurwa iyo hari umwe mu bagize umuryango uba yaragiye gushakira ubuzima mu bindi bice by’igihugu, Ubuyobozi bushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rusizi busobanura ko itegeko risaba abagize umuryango bose kubanza kwishyura ariko mu gihe hagaragajwe icyemezo cy’uko umwe mu bagize umuryango adahari abasigaye bahabwa serivisi z’ubuvuzi iyo bishyuye.

Abaturage bo mu karere ka Rusizi bari bagaragaje iki kibazo cyo kudahabwa ikarita y’ubwisungane mu gihe hari abo mu miryango yabo babaga baragiye kuba mu tundi duce tw’igihugu bagafatirayo ubwisungane bwo kwivuza, byatumye biganirwaho mu nama y’umutekano yaguye y’aka karere.

Abaturage bavuga ko umuntu udahabwa ikarita y’ubwisungane ari uba atatangiye abagize umuryango we wose ubwisungane naho ku baba bari kure y’imiryango ngo nabo ubwisungane bwabo buremerwa kuko umuntu yemerewe kubufatira aho yaba ari hose.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nkaka Iremaharinde Emmanuel avuga ko haba ubwo bakira abarwayi bavuga ko baba badafite ikarita y’ubwisungane bitewe nuko haba hari abo mu miryango yabo baba batarishyuriye biturutse ku kuba badahari.

Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Rusizi Bajyinama Athanase we avuga ko impamvu hashyizweho amabwiriza y’uko umuryango wose ugomba kwishyurira ubwisungane mu kwivuza hamwe kuko hari ubwo ababyeyi bashobora kuvuga ko batari kumwe n’abana babo kandi ataribyo bityo bakaba baba bagomba kubanza kwerekana ko koko abagize umuryango bose bishyuye

Ikindi kibazo kigaragara mu ikoreshwa ry’ubwishingizi mu kwivuza ni uko muri za poste de santé bisabwa ko umurwayi abukoresha gusa aho yabufatiye ibi nabyo bikaba ngo bibangamira ababukoresha mu gihe za poste de santé zabegerejwe mu rwego rwo kubafasha kwivuriza hafi y’aho batuye

The post Rusizi : Ngo ntibahabwa ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, umuryango wose utishyuye appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles