Kwisiramuza kw’abagabo ngo ni kimwe mu bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera sida ndetse no kurwara cancer y’inkondo y’umura kubagore. Gusa ngo ibi ntibivuga ko kwisiramuzi ari urukingo rw’izi ndwara zombi zigaragara ko zihangayikishije abaturage.
Kwisiramuza Ni igikorwa kitagaragaraga mu Rwanda rwo hambere, ni nayo mpamvu abaturage bitaboroheye kumenya neza akamoro ko kwisiramuza. Gusa ariko uko iminsi igenda iza hagenda hiyongera abantu basiramurwa bityo bakabishishikariza n’abandi. Yahaya umuturage wo mu murenge wa Karangazi yemeza ko gusiramurwa bidakuraho kwandura virusi itera sida n’ubwo bitanga amahirwe yo kutandura byoroshye.
Singirankabo Jeseph Herman umukozi wa RBC muri nyagatare asobanura ko uretse kuba kwisiramuza ari isuku ngo byongera amaihirwe yo kwandura Virusi itera sida ndetse ngo n’umugabo usiramuye bimufasha kutanduza umugore Cancer.
Mu Rwanda kwisiramuza bikorerwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima aho ababyifuza baba abakiri bato n’abakuze bashobora kwisiramuza kandi ku buntu.
The post KWISIRAMUZA SI URUKINGO RWA SIDA, AHUBWO BIGABANYA AMAHIRWE YO KWANDURA appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.