Kugeza ubu mu karere ka Rulindo bigaragara ko ubwisungane mu kwivuza bukiri hasi ugereranije n’ibyifuzo by’abayobozi bo muri aka karere kuko kugeza ubu ngo bikiri kuri 74%.
Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere Niwemwiza Emilienne, ngo ahanini ikibazo gihari gituma ubwisungane mu kwivuza bukomeje kudindira, ni bamwe mu baturage batuye rulindo, usanga bafite umuco mubi wo gusuzugura iyi gahunda yo gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Niwemwiza avuga ko iki ari cyo kibazo kiza ku isonga mu bidindiza ubwisungane muri aka karere, kandi ngo mu by’ukuri usanga aba baturage ari bo bagombye gufata iya mbere mu kubera abandi urugero bakanabafasha nk’uko ari ubwisungane mu kwivuza
Aragira ati ”Kugeza ubu umubare w’ubwisungane mu kwivuza uracyari hasi ugereranije n’uko tubyifuza. Ikibazo kiduhangayikishije cyane n’icy’abaturage baba bagaragara nk’abafite ubushobozi ariko kugira ngo babashe gutanga mituweri bakagorana.”
Uyu muyobozi akomeza anavuga ko aba baturage banga gutanga ubwisungane mu kwivuza bigaragara ko bagandisha abandi bikaba bigomba gushyirwamo imbaraga bityo nabo bakitabira gahunda za leta nk’abandi banyarwanda cyane cyane ko baba batabuze ubushobozi byakwanga bakaba bafatirwa ibihano
Ikindi uyu muyobozi avuga ngo ni uko hakiri n’abaturage baba bagaragara nk’abatishoboye ,ngo nacyo akaba ari ikibazo gikomeye .
Gusa kuri iki kibazo ngo hari gahunda n’ingamba akarere kafashe zirimo nko gufasha aba baturage batishoboye kugira ubushobozi bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza ,binyuze mu matsinda ,kubakangurira gukora kugira ngo abakene nabo babashe kuva mu bukene,no kubafasha guhindura imyunvire binyuze mu bajyanama b’ubuzima.
The post Rulindo: mituweri iracyari hasi ugereranije n’ikifuzo cy’ubuyobozi appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.