Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Nyamasheke- Urubyiruko ruributswa ko inda z’indaro na SIDA bikibateze

$
0
0

Mu mihango yo gusoza amarushanwa y’umurenge  Kagame Cup, urubyiruko rutuye mu karere ka Nyamasheke rwongeye kwibutswa ko Sida no gutwara inda zitateguwe bigikomeje kwica ejo hazaza habo niba badakomeje gufata ingamba zizatuma barushaho gusigasira ejo habo. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu  wa gatatu tariki ya 2 Mata 2014.

 m_Nyamasheke- Urubyiruko ruributswa ko inda z’indaro na SIDA  bikibateze

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, Ndanga Janvier  yibukije ko urubyiruko ari rwo buzima bwiza bw’u Rwanda ejo hazaza, avuga ko, uko urubyiruko rwitwara ubu, bitegura uko u Rwanda ruzaba rumeze mu gihe kizaza, arusaba kurushaho kureka ibirushuka birukurura mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge  n’ubusambanyi. Ibi byose bikaba  byaziramo gutwara inda zitateguwe no kuba bakwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na SIDA.

Yagize ati “urubyiruko rukwiye gusabana nk’uku mu mikino no kwidagadura rukagira ubuzima bwiza , nirwo dutezeho u Rwanda rwiza ejo hazaza, tugomba guhora turukangurira kintu cyose cyazatuma iterambere bifuza barigeraho”.

Nkurunziza Jean Baptiste ni umwe mu bakinnyi b’ikipe ya volleyball y’umurenge wa Karengera avuga ko iyi mikino ya Kagame Cup yatumye bongera guhura nk’urubyiruko barasabana ndetse babona ubutumwa butandukanye , akavuga ko nibakurikiza ibyo bigiye muri aya marushanwa bizatuma barushaho kubaho neza kandi bizeye kuzagirira igihugu cyabo akamaro.

Yagize ati “imikino niyo ituma urubyiruko rwishima kandi rugasusuruka, hajye hategurwa imikino myinshi bizatuma turushaho gusabana ariko kandi twige byinshi bizatuma turushaho kwirinda ibishuko bya gisore”.

Hasojwe imikino ya basketball na volleyball, muri Volleyball ikipe yatwaye igikombe yabaye umurenge wa karengera itsinze umurenge wa Rangiro ku maseti 3 kuri 2, muri basketball umurenge wa kanjongo watsinze umurenge wa Kagano ku manota 70 kuri 45.

Mu mupira w’amaguru bazasoza iri rushanwa kuri uyu wa gatandatu

Iyi mihango yasusurukijwe n’umuhanzi uzwi witwa Diplomate.

Aya marushanwa ya Kagame Cup ategurwa mu gihugu cyose bakarushanwa mu mikino yose bagatsindanwa  guhera mu midugudu kugera mu rwego rw’igihugu.

The post Nyamasheke- Urubyiruko ruributswa ko inda z’indaro na SIDA bikibateze appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles