Kuba umurenge wa Minazi ariwo murenge wonyine wari usigaye mu karere ka Gakenke udafite ikigo nderabuzima ntibikunze kworohera abaturage mugihe havutse ikibazo cyerekeranye n’uburwayi kuko bibasaba kujya kwivuriza mu mirenge baturanye.
Niyo mpamvu ubuyobozi bw’akarere bwahagurikiye rwiyemeza mirimo watsindiye isoko ryo kwubaka ikigo nderabuzima cya Minazi kugirango barebe aho imirimo igeze.
Kuri uyu wa 02/4/2014 nibwo itsinda rigizwe n’abatekinisiye batanu baturutse ku karere ka Gakenke basuye umurenge wa Minazi kugirango barebe aho ibikorwa byo kubaka ikigo nderabuzima cyaho igeze.
Iri tsinda ryari riyobowe n’umunyamabanga nshingabikorwa w’akarere ka Gakenke James Kansiime wasabye rwiyemezamirimo ko imirimo yakwihutishwa kuburyo itariki bumvikanye igera byarangiye.
Iri tsinda kandi ryabwiwe ko imirimo yo kurangiza igikorwa cyo kwubaka ikigo nderabuzima igeze ku kigereranyo cya 32% mugihe amasezerano avuga ko kuwa 30 Gicurasi 2014 rweyemezamirimo agomba kuba arangije inshingano yahawe.
Nubwo rwiyemeza mirimo wa Smak Patners Alfred Bagaragaza yabanje kwerekana ikibazo cy’amafaranga ubuyobozi bw ’akarere bwamubwiye ko amafaranga agiye kuyahabwa ariko nawe akarangiza imirimo yapatanye kugirango abatutrange babone aho batangira kwivuriza hafi.
Rwiyemezamirimo kandi yemeye ko agiye kwongera umuvuduko kugirango igihe yasezeranye ko iki kigo kizaba kirangiye kizagere nawe arangije imirimo ye nkuko yabyiyemeje.
twaganiriye na bamwe mubaturage batuye mu murenge wa Minazi maze bayitangariza ko mu gihe bazabonera ikigo nderabuzima hafi bizabafasha kuko urugendo bakora bajya kwivuza atari ruto.
Emmanuel Sindayigaya avuga ko bakora urugendo runini mugihe bagiye kwivuza kuko bibasaba kujya muyindi mirenge mugihe batabona n’imodoka ibakura mu murenge wabo kuko nta modoka zihagera.
Sindayigaya yemeza ko mu gihe iki kigo kizaba gitangiye gukora ntawuzongera kurembera mu rugo.
Ati “ erega hari nigihe umuntu yumva arwaye ariko wakwibuka aho ujya kwivuriza ukabireka ugashaka ubundi buryo”.
Claire Uwamahoro avuga ko bikomerera ababyeyi mugihe cyo kubyara kuko urugendo rubasigamo imvune kandi nubundi baba batameze neza.
Ati “ sitwe tuzabona tuhabonye gusa nizera ko hazaboneka kubera uburyo leta y’ubumwe idahwema kuzirikana abaturage bayo”
Imirimo yo kwubaka ikigo nderabuzima cya Minazi yatangiye kuwa 07 Mutarama 2014 bikaba biteganyijwe ko izarangira kuwa 30 Gicurasi 2014.
The post Minazi: M ugihe cya vuba baraba babonye ikigo nderabuzima appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.