Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Burera: Mu gihe umwaka wa Mitiweri ugiye kurangira abayitanze bagera kuri 78, 7% gusa

$
0
0

m_Mu gihe umwaka wa Mitiweri ugiye kurangira abayitanze bagera kuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko mu minsi mike isigaye kugira ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza 2013-2014 urangire, bagiye gukora ibishoboka kugira ngo ukwezi kwa 05/2014 kuzarangire abasigaye bose bamaze gutanga amafaranga ya Mitiweri.

Ubu buyobozi butangaza ibi mu gihe habura igihe kigera ku mezi abiri gusa ngo umwaka wa Mitweri 2013-2014 urangire kandi muri ako karere abamaze gutanga amafaranga y’ubwo bwisungane babarirwa ku kigero cya 78,7% gusa, ukuyemo abatishoboye barihirwa na Leta.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko muri icyo gihe gito gisigaye hari ingamba bafashe kandi ngo izo ngamba zizatuma abanyaburera bose basigaye nabo batanga amafaranga ya Mitiweri; nk’uko Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, abisobanura.

Agira ati “Hari ingamba zafashwe: hari abahekerana, hari ibimina, hari ukureba naneho abatari muri Mitiweri bafite ubundi bwishingizi bw’ubuzima…buri mudugudu ufite ikayi ubu yo kwandikamo imiryango yose…

“…nta muryango numwe uzaba utanditse mu ikayi y’umudugudu. Bityo bizadufasha kumenya abarihirwana na Leta yacu batishoboye, abari mu bundi bwishingizi bw’ubizima, ibyo byose bizadufasha kumenya ni uwuhe muryango utari muri Mitiweri…turashaka muri uku kwa gatanu (05/2014) kuzaba twageze ku 100%.”

Gusa ariko iyo urebye uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Burera bushishikariza abaturage gutanga amafaanga ya Mitiweri ariko ukabona abaturage batabyitabira bose bituma hibazwa impamvu abo baturage badatanga ayo mafaranga.

Bamwe mu baturage bahamya ko ubukene ari bwo nyiranayazaba yo kutabona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3 kuri buri muntu mumuryango,  yo kwishyura Mitiweri.

Aba baturage bibanda ku kuba barashyizwe mu byiciro by’ubudehe bitabakwiriye kuburyo ngo kubona amafaranga y’u Rwanda 3000 yo kwishyua Mitiweri bibagora cyane; nk’uko umwe muri abo baturage witwa Mukansigaye Margaritta abisobanura.

Agira ati “Ikintu cyatumye bamwe Mitiweri ibura: gushyira mu byiciro (by’ubudehe) byatumye abenshi intege zicika! Bakagushyira mu mwanya utarimo: icyiciro cya gatatu cyatumye abantu intege zicika…ikiciro cya gatatu kiba kirimo abantu bishoboye koko!”

Mitiweri y’umwaka 2013-2014 yatangiye muri  Nyakanga mu mwaka wa 2013. Guhera icyo gihe abaturage bo mu karere ka Burera batangiye kwishyura amafaranga ya Mitiweri bitewe n’icyiciro cy’ubudehe barimo.

Ubusanzwe umuturage yishyura amafaranga ya Mitiweri kugira ngo ayivurizeho mu gihe kigera ku mwaka. Nyamara nubwo habura amezi abiri ngo umwaka wa Mitiweri urangire abanyaburera barakishyuzwa amafaranga ya Mitiweri.

Bivuga ko abazayatanga bazivuriza kuri Mitiweri igihe kitageze ku mezi abiri kuko undi mwaka wa Mitiweri uzaba utangiye nabwo basabwa gutanga andi mafaranga.

The post Burera: Mu gihe umwaka wa Mitiweri ugiye kurangira abayitanze bagera kuri 78, 7% gusa appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles