Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Ngororero: Nta muturage numwe wo mu karere ka Ngororero uzarenza mata 2014, adafite uburyo bwo kwivuza

$
0
0

Ngororero: Nta muturage numwe wo mu karere ka Ngororero uzarenza mata 2014, adafite uburyo bwo kwivuza

Akarere ka Ngororero gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako mu birebana n’ubuzima karahatanira kuva kuri 80,6% kakagera ku 100% mu mpera za Mata 2014 mu bwisungane mu kwivuza.

Uru rugamba rukomeye rwafatiwe ingamba n’inzego zitandukanye mu karere ka Ngororero kuwa 11/0/2014 mu nama yabahuje, aho basanze nta muturage n’umwe wo mu karere ka Ngororero ukwiye kubaho adafite uburyo bwo kwivuza.

Intego irasobanutse ariko imbogamizi zirahari: Mu zatanzwe na bamwe mu bayobozi b’imirenge ngo hari abaturage binangira gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi bishoboye. Itegeko rihana bene abo rirahari ariko nk’uko byagarurtsweho n’abayobozi b’imirenge ngo ntabwo ryubahirizwa n’ababishinzwe.

Indi mbogamizi ni iy’umubare munini w’abatishoboye utarishyurirwa ubwisungane mu kwivuza. Abo batishoboye kandi ngo nibo bakunze kurwara nk’uko  byemejwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Kabaya.

Uyu muyobozi yatanze urugero ko abatishoboye babereyemo ibyo bitaro  umwenda uri hejuru ya miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyiciro by’ubudehe nabyo byakuruye impaka ndende aho usanga hari abishoboye bashyizwe mu cyiciro cy’abatishoboye

Intumwa ya Minisiteri y’ubuzima muri iyo nama yavuze ko kuba hari aho abaturage bimutse bakaba bakibarurirwa mu mirenge bahozemo kitakabaye ikibazo ko ahubwo icy’ingenzi  buri murenge wakagombye kumenya ko abaturage bose bafite ubwishingizi bw’indwara.

Ku mbogamizi y’uko itegeko rihana ibigande ritubahirizwa umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngororero yavuze ko habonetse ibimenyetso bifatika inzego z’ubutabera zakora akazi kazo.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo ko, abaturage bimutse mu murenge bagera ku 16 500  bakurwa ku rutonde, abaturage batishyura kandi bafite ubushobozi bakorerwe urutonde bashyikirizwe inzego zibishinzwe naho ubukangurambaga bukorwe ku bufatanye n’inzego zose.

Mu mwaka washize, akarere ka ngororero kaje ku mwanya wa Kane mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, aho nyuma abayobozi n’abaturage hamwe n’abafatanyabikorwa babo bakoze igitaramo cy’imihigo bavuga ko uyu mwaka bazaza ku mwanya wa mbere.

The post Ngororero: Nta muturage numwe wo mu karere ka Ngororero uzarenza mata 2014, adafite uburyo bwo kwivuza appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles