Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Ni gute amazi y’ibiziba yavamo amazi meza yo kunywa?

$
0
0

Ni gute amazi y’ibiziba yavamo amazi meza yo kunywa?

Nubwo hari intambwe igaragara yatewe mu kwegereza amazi meza abaturage, hari hamwe na hamwe bataragerwaho n’amazi meza bakinywa amazi mabi y’imigezi. Ariko ayo mazi mabi ushobora kuyatunganya akavamo amazi meza yo gukoresha no kunywa.

 Tuzayisenga Hirwa,  umukozi wa Society for Health Family avuga ko amazi uko asa kose uyatunganya akavamo amazi meza yo kunywa.  Ufata ayo mazi ugategura ibase cyangwa indobo ugashyira litiro 10 maze ugashyira umuti usukura amazi uzwi nka “ Pure”.

Iyo urangije ufata ikintu cyo gukoroga  cyiza ugakavanga ayo mazi nk’iminota itanu, uko ugenda uyavanga ni ko ahindura ibara agenda aba urubogobogo, imyanda yose ijya hasi maze ushaka agatambaro k’umweru keza n’ikindi kintu cyo kuyayungururamo ukaramburaho ako gatambaro  ugasuka imyanda igasigara mu gatambaro.

Iyo myanda  iba irimo za mikorobe  ngo byiza kuyijyana kuyijugunya ahantu kure kugira ngo hatagira uwo yanduza; nk’uko Tuzayisenga abishimangira.

Ubu buryo bushobora kuba igisubizo ku mazi mu gihe Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje urugamba rwo kugeza amazi meza ku baturage. Uyu muti wa Pure uboneka mu mabutike ku mafaranga make utandukanye na Sur eau kuko yo ikoreshwa mu gusukura amazi yenda kuba meza.

The post Ni gute amazi y’ibiziba yavamo amazi meza yo kunywa? appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles