Nyuma y’isuzuma ryakozwe ku birebana n’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza mu karere ka Ngororero bagasanga bakiri ku gipimo cyo hasi, ubuyobozi n’abakozi b’akarere bafashe ingamba zo kwiyambaza abavuka muri aka karere bifite hamwe n’abafatanyabikorwa bako mu kuzamura ibipimo.
Mu mwaka ushize, akarere ka ngororero kari kaje ku mwanya wa kane aho abaturage bari baritabiriye ku kigereranyo kiri hejuru ya 94%. Ubwo bishimiraga ibyagezweho muri uwo mwaka, abayobozi abakozi n’abaturage bakaba bararahiriye kuzaza ku mwanya wa mbere muri uyu mwaka.
Kugeza ubu, ubwisungane mu kwivuza mukarere buri ku gipimo cya 76,36% kandi kagombye kuba kari hejuru ya 90% nkuko bivugwa n’ubuyobozi. Kugira ngo uru rugero rugerweho hafashwe ingamba zikomeye zirimo kwiyambaza inzego zose harimo abavuka Ngororero baba ahandi, abikorera ku giti cyabo na societe civile.
Aba ngo nibatanga inkunga zabo zizifashishwa mu kwishyurira ubwisungane abaturage benshi bakivuga ko bafite ubukene bubabuza kwiyishyurira, bityo bikazamura umubare w’abivuza.
Nubwo nta gihe ntarengwa batanze, abayobozi b’imirenge bari barihaye ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi iyo ntego izaba yagezweho ariko imibare dukesha abakurikirana icyo gikorwa igaragaza ko ibipimo bitarazamuka.
Kimwe mubyo usanga bamwe mu baturage binubira gutanga umusanzu wabo ni uko ubu umwaka wo kwivuza usigaje amezi 2 gusa, bakaba basanga byaba ari ugupfusha ubusa amafaranga yabo. Abayobozi b’inzego zibanze basabwa kujya bakusanya iyi misanzu hakiri kare kugira ngo barwanye iyi myitwarire.
The post Ngororero: Akarere kagiye kwiyambaza abakavukamo n’abafatanyabikorwa mu kuzamura ubwitabire bwa MUSA appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.