Umurenge wa Bugarama ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi ugaragaramo umubare w’abaturage ukiri hejuru ku byerekeranye n’indwara ya Malariya. Nk’uko twabitangarijwe na bwana Bushayija Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Ryankana, kamwe mu tugali tugize uwo murenge wa Bugarama, ngo kuba Malariya iri hejuru muri uwo murenge biterwa n’uko abaturage b’uwo murenge begereye cyane ikibaya cy’umuceri cy’aho mu Bugarma. Icyo kibaya cya Hegitari 1650 ngo kibamo umubu mwinshi ku buryo abo baturage kimwe n’abo mu yindi mirenge ikikije icyo kibaya nk’umurenge wa Gikundamvura na Nyakabuye na ho Malariya utabura kuyihasanga,ariko aho mu murenge wa Bugarama ho ikarusha.
Ikindi cya kabiri gituma Malariya ihaba akarande ngo ni uko haterekereye cyane, ku buryo ngo iyo imvura iguye amazi agenda areka ahantu hanini kandi akahamara igihe, ngo ibyo bigakurura cyane imibu itera Malariya no gukuraho ibyo bizenga by’amazi ugasanga bigoranye cyane cyane aba yagiye areka no mu mihanda.
Iyi mibare y’abarwayi ba Malariya muri uwo murenge ngo ni minini kuko ngo mu gihembwe gishize mu mezi 3 gusa abaturage barenga igihumbi barwaye Malariya, abo kandi ngo bakaba ari ababa bageze kwa muganga, ngo bakavuga rero ko ushyizeho n’ababa batagiyeyo uwo mubare utabura kuba munini.
Nk’uko tubikesha ubuyobozi bushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi, ngo ari aha mu Bugarama ndetse no mu yindi mirenge y’Akarere ka Rusizi igaragaramo indwara ya Malariya cyane cyane mu murenge wa Nkanka, hafashwe ingamba zo kuyihashya , muri izo ngamba harimo guha inzitiramubu iteye umuti buri muntu ugize umuryango, gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza ( mutuelle de santé), gukangurira kandi abaturage gutema ibihuru no gukuraho ibizenga by’amazi mu ngo no mu nkengero z’izo ngo kugira ngo imibu itahororokera, gutera umuti wica imibu mu mazu y’abaturage, guhugura abaturage ku kwirinda iyo ndwara binyuze cyane cyane kumaradiyo no mu nama z’abaturage zigenda zikorwa hirya no hino mu mirenge yabo cyane cyane nyuma y’umuganda, kugira isuku ihagije mu ngo, gukinga inzu n’amadirishya hakiri kare kugira ngo iyo mibu itaza kwinjira, guhugura abajyanama b’ubuzima bo muri iyo mirenge mu rwego rwo gufasha abaturage mu nama zo gukumira iyo ndwara, guhugura abana ku mashuri kubyerekeranye n’ububi bw’iyo ndwara n’uko yarwanywa, n’ibindi byinshi byagiye bikorwa hagamijwe kugabanya umubare w’abayirwara.
Nyamara nk’uko bikomeza bivugwa na Bushayija Jean Marie, ngo izo ngamba zose zirafatwa ariko Malariya igakomeza kugaragara, ngo ibyo bigaterwa n’uko muri rusange abaturage b’uwo murenge wa Bugarama batarumva neza akamaro ko kuryama mu nzitiramubu iteye umuti, kuko bavuga ko izo nzitiramubu zishyuha cyane kandi na ho hakaba hashyuha, bakavuga ko iyo baziryamye mo badasinzira kubera ubushyuhe bwinshi bagahitamo kuzihorera bakaryamira aho ari naho Malariya ihera ibibira umugono ikabahoza mu bitaro no mu bigo nderabuzima.
Uretse ibyo, abo baturage banavuga ko ngo uriya muti uba uri mu nzitiramubu ubatera ibiheri , ngo kuko ibyo biheri bizamukira muri izo nzitiramubu bikabarya, ibyo na byo bigatuma bazanga.
Icyakora ubuyobozi bw’akagali ka Ryankana Malariya yiganjemo cyane ngo bwiyemeje, bufatanije n’ubw’umurenge wa Bugarama, n’ubuyobozi bushinzwe ubuzima mu karere ka Rusizi gukomeza gukorana inama n’abaturage bukabakuramo iyo myumvire bagifite yo kudakozwa inzitiramubu iteye umuti kugira ngo bahashye Malariya muri ako gace, mbere na mbere abo baturage bakumva ko icyo ari kimwe mu bibazo bikomeye bafite iwabo, n’igihe hagize urwara akivuriza igihe kugirango Malariya ireke gukomeza kubatwarira umutungo utari muke ugenda mu kuyivuza, utaretse ko n’uyirwaye amara icyo gihe cyose ayirwaye ntacyo yikorera bikongera ubukene mu miryango.
The post Rusizi: Bugarama hari abaturage batarumva neza akamaro ko kuryama mu nzitiramubu. appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.