Bamwe mu bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro mu karere ka Nyabihu basanga kuboneza urubyaro ntako bisa kuko bituma umuryango utekana, ntugire ibibazo bitandukanye biterwa no kubyara abo umuntu adashoboye kurera.
Muhimpundu Eric Munana, ni umwe mubo twaganiriye, kuri we asanga ubusanzwe umuryango utekana mu gihe ubasha kubona ibyo ukeneye bitawugoye kandi mu gihe habonetse ikibazo, bikoroha kugikemura ugendeye ku bushobozi ufite.
Ibi ariko akaba asanga bitapfa kugerwaho n’umuryango uwo ari wo wose, mu gihe utitabira kubyara abo ushoboye kurera. Yongeraho ko mu gihe umuryango cyangwa umuntu yaba abyara nta gahunda, atanazi neza uko abana be bazabaho,mbese ntacyo yabateganyirije ku mibereho y’ubuzima bwabo n’imikurire yabo y’ahazaza, bigoye ko ikibazo cyaza,umuryango ukabasha kugikemura.
Baranyanga Fidele asanga gahunda yo kuboneza urubyaro ari ingenzi cyane nk’izana umutuzo mu miryango yayitabiriye
Ibi bigarukwaho na Ntibanyurwa,uvuga ko burya umubyeyi wifuriza ejo heza umuryango we awuteganiriza hakiri kare, kandi agaharanira kubyara abo azashobora kurera,akabamenyera ibyangombwa byose bikenerwa, bagakura kandi bakiga bitamugoye.
Abandi babyeyi batandukanye bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro bavuga ko,aho kugira ngo umubyeyi abyare umwana atazi uko azamurera cyangwa nta bushobozi afite,byaba byiza kumureka aho kugira ngo azabe umutwaro kuri we, ku bandi cyangwa ku gihugu.
Izi akaba arizo mpamvu abitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro,bagira inama bagenzi babo batarasobanukirwa neza n’iyi gahunda n’ibyiza byayo,kugana inzego zitandukanye z’ubuzima bagasobanurirwa neza ibyayo bityo bakayitabira.
Kuri ubu ,mu gihe ibihe bikomeje guhinduka kandi ubuzima bukaba bugenda burushaho guhenda,benshi mu baturage basanga kuboneza urubyaro bikwiye kumvikana kandi bigahabwa agaciro na buri mubyeyi wese wifuriza ahazaza heza umwana we n’umuryango we.
Ni mu gihe gahunda yo kuboneza urubyaro ikomeje kwigishwa mu duce dutandukanye tw’igihugu ariko abaturage basobanurirwa ibyiza byo kubyara abo umuntu ashoboye kurera.
Iyi gahunda yo kuboneza urubyaro ikorwa hirya no hino ku mavuriro atandukanye ndetse na bamwe mu bajyanama b’ubuzima bakaba babifashamo abaturage bashaka kuyitabira.
Kuri ubu mu karere ka Nyabihu,binyuze ku nzego zishinzwe ubuzima zitandukanye,mu bigo nderabuzima,ku bitaro,mu bukangurambaga mu baturage n’ahandi ,iyi gahunda igenda irushaho kumvikana no kwitabirwa ugereranije n’imyaka yashize.
Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima muri aka karere, akaba avuga ko imibare y’abitabira igenda irushaho kuzamuka bitewe n’uko bagenda barushaho gusobanukirwa neza n’ibyiza byo kuboneza urubyaro mu miryango no mu mibereho yabo.
The post Nyabihu: Bamwe mu baturage basanga gahunda yo kuboneza urubyaro ari isoko y’umutuzo mu miryago appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.