Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Gakenke: Uretse kuvuga ko kunywa itabi ari umuco nyarwanda ngo ribavura n’inzoka

$
0
0

Gakenke: Uretse kuvuga ko kunywa itabi ari umuco nyarwanda ngo ribavura n’inzoka

Bamwe mubaturage batuye mu Karere ka Gakenke bemeza ko uretse kuba kunywa itabi ari umuco nyarwanda ngo hari nabo rivura inzoka zo munda kandi barananiwe kuzivurwa n’imiti yo kwamuganga.

 Gakenke: Uretse kuvuga ko kunywa itabi ari umuco nyarwanda ngo ribavura n’inzoka

Ibi twabitangarijwe n’abaturage kuri uyu wa 20 Gicurasi 2014 ubwo twabasangaga mu isantere ya Gakenke baje kurema isoko baturutse mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke.

Teressa Nibakareke ni umuckecuru w’imyaka 72 we nubwo yaretse itabi akaba aricuruza avuga yumva baryamagana ariko atazi kandi atarabona n’ububi bwaryo kuko nubwo atarinywa mbere yarinywaga kuburyo yariretse ntacyo riramutwara mugihe yarinyweye igihe kitari gito.

 Gakenke: Uretse kuvuga ko kunywa itabi ari umuco nyarwanda ngo ribavura n’inzoka

Nibakareke akomeza avuga ko kugirango areke itabi bitatewe nuko ryamuteye indwara ahubwo yanze kujya yirirwa asabiriza umuhisi n’umugenzi ngo amugurire iryo tabi maze ahitamo kurireka kugirango adakomeza kwanduranya n’abantu.

Gusa ariko kuri ubu Nibakareke yahisemo kuricuruza kandi ngo biramutunze kuko ari ho akura amaramuko mugihe kitari gito amaze akora aka kazi kandi rikaba ntawe ririca mubakiriya be barimugurira kuko bose ahora ababona bagarutse kurigura.

Abandi twaganiriye ni abagore n’abagabo barinywa ariko batashatse kwivuga amazina, bavuga ko uretse kwumva bavuga ko ritera indwara nta kintu rirabatwara kuko babyaye bagaheka kandi na mbere rikaba ryarahoze ribanza imbere y’inka n’umugeni.

Bakomeza bavuga ko ari ryiza kuko ribavura inzoka zo munda kandi rikaba rikura n’urukonda mu kwanwa.

Bati “kuki umuntu utanywa itabi w’umurokore kandi yaranatanze mituweri abona inzoka zo munda ziriye umwana akaza akatubwira ngo tumusigire ubuvunderi umwana kunda, ubuse yaba aziko biribumwice akaza kubidusaba?”

Umukozi ufite imibereho myiza y’abaturage munshingano ze mu Murenge wa Gakenke Genevieve Bayavuge avuga ko kubijyanye n’umuco nyarwanda bagiye bafatamo ibyiza ibindi bibi bakabireka kandi itabi rikaba riri muri ibyo bibi kuko ryica ubuzima bw’abantu.

Bayavuge akomeza avuga ko leta itahita ibuza abantu kumbaraga kunywa itabi ahubwo bakomeza gushishikariza abaturage kudakomeza kurinywa kugirango ntirikomeze kubangiririza ubuzima.

Emmanuel Nizeyimana, umuforomo ukuriye serivise yo gusuzuma abarwayi bivuza bataha kubitaro bya Nemba yadusobanuriye ko iyo umuntu anyweye itabi igihe kirekire hari ingaruka byanze bikunze rigira kubuzima bwe kandi uburyo akomeza kurimenyera ninako yongera umubare w’iryo yanywaga.

Ati “ itabi nta na kimwe rivura ahubwo rifite byinshi ryangiza kubuzima bw’umuntu kuko nta rugingo na rumwe kumubiri w’umuntu ritangiza.

Nizeyimana akomeza avuga ko itabi rishobora gutera kanseri (Cancer) z’ubwoko butandukanye harimo ifata ururimi, impyiko, ibihaha, hamwe n’izindi ndwara zifata imiyoboro y’amaraso.

Niyonzima asoza avuga ko mubushakashatsi bakoze basanze zimwe mu mpamvu zitera abantu kunywa itabi harimo kudasobanukirwa ububi bwaryo hamwe no kuba leta idashyiramo imbaraga zihagije mukurirwanya kugirango riranduke burundu.

Bamwe mubakibona itabi nk’iribafitiye akamaro usanga biganjemo abakecuru n’abasaza kuko rumwe murubyiruko rurinywa usanga rudahakana rigira ingaruka kubuzima.

The post Gakenke: Uretse kuvuga ko kunywa itabi ari umuco nyarwanda ngo ribavura n’inzoka appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles