Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Nyabihu: Nubwo imibare y’abitabira kuboneza urubyaro igenda izamuka abagabo baracyatungwa urutoki mu kutagaragaza ubwitabire

$
0
0
m_Nubwo imibare y’abitabira kuboneza urubyaro igenda izamuka abagabo baracyatungwa urutoki mu kutagaragaza ubwitabire

ushinzwe ubuzima Dusenge Pierre

Nubwo abitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro mu myaka igera kuri 7 ishize,uhereye mu mwaka wa 2007  bavuye kuri 7% bakagera kuri 40% ,abagabo baracyatungwa urutoki mu kutagira ubushake mu miryango yabo bwo kwitabira iyi gahunda kuko usanga ari abagore ahanini baba babifitemo ubushake cyane.

Iyi akaba ariyo mpamvu Dusenge Pierre ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu,abasaba kujya baherekeza abagore babo mu gihe bagiye muri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro,kuko ifite inyungu nyinshi ku muryango.

Nk’uko uyu muyobozi ushinzwe  ubuzima Dusenge Pierre akomeza abivuga ngo ikizere ni cyose ko imibare y’abitabira iyi gahunda yo kuboneza urubyaro izagenda irushaho kuzamuka,kuko ubu habura igihe gito ngo abajyanama b’ubuzima batangire gukora iyi gahunda hirya no hino mu midugudu.

Bitewe n’uko abajyanama b’ubuzima baba bamenyeranye kandi baziranye n’abaturage,akaba asanga bazagira uruhare rukomeye mu gushishikariza imiryango kwitabira iyi gahunda.

Kuri ubu mu gihe abagabo batungwa urutoki mu kutitabira iyi gahunda ugereranije n’abagore mu karere ka Nyabihu,bamwe mu bagabo baganiriye na Kigalitoday bagaragaza ko iyi gahunda ifite umumaro ukomeye.

Niyibizi Emmanuel,asanga kuboneza urubyaro ari byiza cyane kuko bifasha umubyeyi kubyara abana azashobora kurera,bikamurinda ingaruka zigera ku mubyeyi cyangwa ku bana bavutse ku babyeyi batabyitayeho.

Umukunzi Pascal,avuga ko kuri we asanga umuntu akwiye gutekereza ku bushobozi afite mbere yo kubyara. Ibi bikaba byamufasha kubyara abana ashoboye cyangwa se yasanga nta n’ubushobozi akaba yabireka. Mu gihe bamwe mu bagabo bagenda basobanukirwa neza ibyiza by’iyi gahunda,bikaba byatanga ikizere ko imibare y’abazayitabira mu myaka itaha baziyongera.

Ku rundi ruhande,bamwe mu bayobozi b’imidugudu itandukanye mu karere ka Nyabihu,bavuga bafatanije n’abajyanama b’ubuzima,abaturage bigishwa akamaro ka gahunda yo kuboneza urubyaro n’ibyiza byayo ari nako bakangurirwa kuyitabira nk’uko Shema Aimable umwe muri bo yabigarutseho.

Kuri ubu mu Rwanda,umuturage wese ashishikarizwa kubyara abo ashoboye kurera,kugira ngo ntibazamubere umutwaro. Igihe ubyaye abo udashoboye kurera,bishobora kubaviramo ingaruka zo kuba ibyomanzi,ibirara,inzererezi,abajura n’ibindi bitewe n’uko batabona ibibakwiriye byose.

Ababyeyi bakaba bashishikarizwa guteganya mbere abo bazabyara babashije krera,bityo bakirinda ko abana babo bazagira ibibazo.

The post Nyabihu: Nubwo imibare y’abitabira kuboneza urubyaro igenda izamuka abagabo baracyatungwa urutoki mu kutagaragaza ubwitabire appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles