Kuba abaturage bagikomeje kwiyongera kuburyo bukabije kandi butagendaye n’umutungo w’igihugu, ni ikibazo gikomereye cyane leta kuko nibikomeza gutyo mu myaka iri mbere uretse kuzajya babura icyo barya n’umutekano wabo ntabwo uzaba wizewe kuko bizaba imbarutso yo kwishora mubikorwa bitandukanye babyitirira gushaka ubuzima.
Ibi Ni bimwe mubyatangajwe abanyamakuru n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe ubwo yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Kivuruga kuri uyu wa 27 Gicurasi 2014.
Bosenibamwe avuga ko byamaze kugaragara ko abaturage batuye mu ntara y’amajyaruguru bakomeje kwiyongera kandi bitajyanye n’ubushobozi bw’igihugu cyabo yaba mubijyanye n’ubukungu cyangwa se ubutaka.
Ati “ niba turi abanyarwanda bakunda igihugu cyacu,tukaba twifuza ko igihugu kigera muri viziyo 2020, biradusaba ko ubwiyongere bw’abaturage bwajyana n’ubwiyongere bw’ubukungu bw’igihugu cyacu”.
Bosenibamwe akomeza asaba inzego zose niz’amadini zirimo, kugaragaza uruhare rwabo mugukomeza gukangurira abaturage kuri gahunda yo kuringaniza urubyaro.
Ati “ ubwiyongere nibukomeza kumuvuduko buriho ntabwo abanyarwanda bazabasha kubaho mu bihe biri imbere kuko ubutaka buzagenda buba butoya abantu biyongera kandi n’ubumenyi bazaba bafite ntibuzabafasha kwihangira imirimo”.
Bamwe mubaturage twaganiriye bemeza ko gahunda yo kuringaniza urubyaro bamaze kubyumva neza nubwo hari abafite abana barenze bane, bemeza ko bidakwiye kuko ubuzima busigaye bukomeye kuburyo kubyara abo udashoboye kurera bidakwiye kuko byongera ubukene mu ngo.
Josephine Nyirabizimana wo mu Kagari ka Kagoma mu Murenge wa Gakenke afite abana batanu, avuga ko nubwo afite umubare w’abana batanu yarekeye kubyara.
Ati “ nubwo mfite abana batanu naringanije urubyaro kuko buri umwe nagendaga mukurikiza nyuma y’imyaka itanu kandi nkaba ntakibyara”.
Nyirabizimana avuga ko akurikije imibereho yo muri iki gihe ukuntu ikomeye umuntu atagombye kurenza umubare w’abana batatu kuko uretse no kubarihira ishuri usanga no kubona ibyo barya bigorana, wakwongeraho mituweri bikaba ikibazo.
Kuba hari abavuga ko umwana ari umugisha w’Imana Nyirabiziman ntabihakana ariko kandi avuga ko Imana nayo itemerera abantu kubyara abana kugirango bazandagare.
Ati “ ntabwo ari ukuvuga ngo tubyare twuzuze isi, kuko atari umusenyi nkuko bavuze ngo n’umusenyi ahubwo umuntu ni umuntu”.
Alfonse Nzabanita wo mu Kagari ka Buranga mu Murenge wa Nemba, avuga ko afite abana icumi , ngo nubwo mbere ntacyo byari bitwaye kubyara abana benshi kuko bagiraga icyo babaha, ariko ngo kuri ubu ntibikwiye kuko ubuzima bukomeye.
Ati “ nubwo mbere twari dufite ibyo kubarera ariko twaribeshye, gusa ntabwo twabisubiza inyuma ahubwo nagira inama abakiri bato kubyara babiri cyangwa batatu”.
Mugusoza Nzabanita avuga ko kubyara abana benshi birushaho kwongerera umubyeyi umuruho kuko udashobora kubona ayo ubishyurira mituweri cyangwa n’amashuri.
Ati “ tekereza kugirango utange ibihumbi 30 bya mituweri kandi ntacyo uhembwa ari uguhinga gusa, ni ikibazo biraruhije kandi birababaje”.
Mu mwaka wa 2002 Akarere ka Gakenke kari gatuwe n’abaturage 322043 mugihe muri 2012 bari bamaze kugera kuri 338586, bivuze ko mu myaka icumi abaturage biyongereye ku kigereranyo cya 5.1%
Kugeza ubu mu Karere ka gakenke abaturage 480 nibo batuye kukirometero kimwe (km)
The post Gakenke: Uwo ariwe wese wifuriza igihugu amahoro n’amajyambere agomba kumenya kuringaniza urubyaro appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.