Nyuma y’aho bikomeje kugaragara ko hariho ikibazo cy’abana b’abakobwa batwara inda zidateganyijwe kandi bakiri bato, twagiranye ikiganiro mpaka n’abana b’abakobwa ndetse n’ababyeyi babo kugirango turebe impamvu nyayo ituma abo bana bakomeza kwibasirwa n’inda, hamwe no kuganira ku gamba impande zose zafata kugirango icyo kibazo gikumirwe, bamwe mu byabyeyi twaganiriye bo Mu murenge wa Nkombo barimo umubyeyi Mwamini Chantal, uvuga ko abana b’iki gihe batacyumva impanuro z’ababyeyi babo akenshi ngo ugasanga kutumva izo mpanuro biva ku irari ryateye ryo gukunda amafaranga, ibyo bikajyana n’ikibazo cy’abantu bashuka abana babaye benshi aho usanga izo nda batwara baziterwa n’abantu bakuru babashukisha amafaranga nyamara kandi bamara kubona ko bakoze ibara bagatererana abo bana, maze ababyeyi bagasigara bahangayikishwa n’ibyo batagizemo uruhare nkuko babidutangarije
Mukamusoni Claudine ni mubyeyi wo mu murenge wa Muganza, we avuga ko iki kibazo nanone giterwa n’ubushobozi bucye, aho avuga ko kutagira amikoro ngo bihaze mubyo umwana w’umukobwa ashobora gukenera byose, ngo bituma abana bishora mu ngeso mbi kuko ngo batanyurwa na duke bafite. uyu mubyeyi hamwe na bagenzi be bavuga ko ibiri kubera mu isi muri iki gihe ngo nabyo bifite uruhare mu gutuma abana b’abakobwa ndetse n’abahungu bishora mu busambanyi bubakururira ibibazo byinshi, aho bavuga nko kureba amashusho agaragaza ibikorwa by’urukoza soni ku ibyuma by’ikoranabuhanga (Internet), kuba abana b’abakobwa basigaye bataha bwije cyane ibyo byose ngo ni ibibazo bituma gutwara inda ku bana b’abakobwa bikomeza kwiyongera.
Nubwo bimeze bityo hari ababyeyi bavuga ko ibyo ngo bishobora kuba biva ku burere budahagije ababyeyi baha abana, aho ngo usanga hari ababyeyi bagifite imico y’amasoni batinya kuganiriza abana babo kubirebana n’imyanya myororokere yabo bityo byakubitiraho abashukanyi baba bifuza kwangiza abana, bigatuma bagwa mubishuko vuba nkuko byavuzwe na Amina Francine, wanatanze inama kuri bagenzi be b’ababyeyi abasaba kuva mu bya kera bagakangukira kujya baganiriza abana bakiri bato kugirango bajye babasha guhangana n’abashaka kubagusha mu ingeso zituma ubuzima bwabo butakaza icyizere cy’ubuzima bwiza.
Kuruhande rw’abana b’abakobwa ntibahabanya cyane n’umubyeyi Amina Francine aho batunga agatoki ababyeyi batinya kuganiriza abana kubera imico ikibabase kandi nyamara ngo bakiyibagiza ko ibyo batinya kubabwira babibwibwa n’abandi kandi bafite gahunda yo kubangiza nkuko twabitangarijwe na Umutesi Fracoise wo mu murenge wa nkombo kimwe na bagenzi be.
abana twaganiriye bakomeza kuvuga ko ababyeyi bari bakwiye kumenya aho isi igeze bagakanguka kuko ngo abafite imico mibi bagambiriye gukomeza kwangiza abana b’abakobwa ari benshi, bityo ngo ababyeyi bagomba gutandukanya ibihe byabo n’ibi bihe turimo kuko ngo mubihe byabo nta byinshi byabashukaga ari nayo mpamvu bagomba gufasha umuco w’isoni hasi bakabaganiriza ibijyanye n’imyanya myibarukiro yabo, bagatinyuka, bakabaganiriza uburyo bagomba kwitwara.
Yvone Mugeni umwana w’umukobwa w’imyaka 18 wo mu murenge wa Bugarama avuga ko muri iki gihe ibishuko bahura nabyo ari byinshi kuburyo ngo utabyihanganiye kubigwamo ari nk’ako kanya. uyu mwana avuga ko abakunze guhura n’icyo kibazo ngo ari abo mubyaro cyane kuko ngo bo batibuka ko hari n’izindi nzira bakwifashisha zatuma badatwara inda ibyo ngo bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikabaviramo inda z’indaro n’indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina, ikindi aba bana batungaho agatoki ababyeyi babo ni aho bavuga ko iyo iyo umugabo ateye inda umwana hanyuma bikamenyekana ngo batamushyikiriza ubutabera ahubwo ngo bakajya mubwumvikane bakaba bahabwa amafaranga bikarangirira aho kandi nyamara uwo muntu yagombaga gukurikiranwa.
Kuri ibyo byose ababyeyi bo muri iyo mirenge bavuga ko bagiye kurushaho gukurikirana abana babo babereka uko bagomba kwitwara kugirango bahangane n’ibyo bibazo byugarije abana babo dore ko ngo aribo bahura n’ingaruka zo kurera abo bana, cyakora ngo badafatanyije n’ubuyobozi ntacyo byamara, bakaboneraho gusaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo kigashakirwa umuti hakiri kare.
abana bavuga ko nabo bagiye kujya bahakanira abashaka kubangiza bashaka kubasambanya kuko ngo ingaruka zibagarukaho kandi nyamara bagasigara bahangayitse ababikoze bigendeye nabo bagasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo.
mu mwaka wa 2013, abana b’abakobwa basaga magana ane batarageza imyaka yo gushyingirwa batewe inda mu karere ka Rusizi akaba ari muri urwo rwego umuyobozi ushinzwe ubuzima muri ako karere Ndamuzeye Emanuel yadutangarije ko iki kibazo gikwiye guhagurukirwa n’inzego zose abagira uruhare mu gutera aba bana inda bagakurikiranywa kandi ababyeyi nabo bakagira umuco wo kujya baganiriza abana b’abakobwa uko bagomba kwitwara mu rwego rwo gukumira inda z’abana b’abakobwa zitateganyijwe.
Mu nama jyanama y’akarere ka Rusizi yo mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 2014 iki kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda cyatinzweho aho perezida wa Njyanama y’akarere ka Rusizi Kamanzi Syphorien yasabye ko kigomba guhagurukirwa abakoze ayo mahano bagafatwa kajya bashyikirizwa ubutabera mu rwego rwo gukumira izo nda zidateganyijwe. Mu ngamba zafashwe harimo ko inzego zose zigomba guhaguruka zikarwanya iki kibazo hakiri kare.
The post Rusizi: hakenewe Ibiganiro mpaka hagati y’abana b’abakobwa n’ababyeyi mu gukumira inda zidateganyijwe appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.