Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Kamubuga: Nubwo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza urangiye babaye abanyuma ntibizongera

$
0
0

Kamubuga: Nubwo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza urangiye babaye abanyuma ntibizongera

Kuba abaturage batuye umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke aribo bafite ubwitabire bucye mubwishingizi bwo kwivuza buzwi nka Mutuelle de Sante ngo si uko batitabira gahunda za leta ahubwo ni ibibazo bagize byo kurumbya imyaka yabo byabaviriyemo kubura amafarango yo kugura mituweri.

Gusa ariko ngo mu ngamba zafashwe ni uko iki kibazo kitagomba kuzongera kugaragara muri Kamubuga kuko batangiye gukangurirwa gutangira kwiyandikisha banishyura mituweri zizabafasha kugeza umwaka utaha.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Kamubuga Celestin Gatabazi avuga ko nubwo bitarasozwa neza ariko umurenge ayoboye ukaba ariwo ugifite umubare mucye mubwitabire ugereranyije n’iyindi mirenge igize aka Karere ka Gakenke.

Gatabazi akomeza avuga ko kuri ubu bamaze kugera kubwitabire bwa 77.4% kandi kuba ubwitabire bwarabaye bucye byatewe nuko barumbije cyane bikabije bitewe n’izuba ritaboroheye umwaka ushize.

Ati “ muby’ukuri sinavuga ngo ni ukutitabira, ahubwo bahuye n’imbogamizi zirimo kurumbya cyane bikabije kubera izuba ryavuye cyane umwaka ushize, kandi bigaragara ko aho bakura ari kubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo gusa”.

Gatabazi yongera ho ko kuba bagira ibihembwe bibiri gusa by’ihinga bituma iyo hari aho barumbije bibera ikibazo abaturage kugirango bashobore kugira icyo bakwikorera gisaba amafaranga.

Gusa ariko ngo kuba baza mu myanya ya nyuma birimo isomo kuko ubu ingamba zafashwe kugirango umwaka utaha bitazongera kugenda nkuko byagenze muri uno mwaka urimo gusozwa.

Zimwe muri izo ngamba rero ngo harimo kuba baratangiye gushishikariza abaturage gutangira kwishyura mituweri zabo bahereye muri uku kwezi kugirango bizagere ahateganijwe bafite aho bamaze kukigeza.

Ibi kandi bikazakorwa abaturage bakorerwa ubukangurambaga yaba mu Midugudu yabo cyangwa se n’utugari kuburyo abaturage ubwabo bahize ko bagomba kuzagaragara mu Mirenge ya mbere umwaka utaha.

Umurenge wa Kamubuga utuwe n’abaturage 20362 batuye mu tugari 4 hamwe n’imidugudu 36.

The post Kamubuga: Nubwo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza urangiye babaye abanyuma ntibizongera appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles