Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Rubavu: Ingabo z’u Rwanda zatangije ibikorwa byo gupima Sida no gusiramura ku buntu

$
0
0

Mu bikorwa byo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, Ishami ry’ingabo z’u Rwanda rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Kanombi ryatangiye ibikorwa byo gusiramura no gupima virusi itera SIDA kubabishaka, igikorwa kiri gukorwa ku buntu.

Mu karere ka Rubavu ku kigo nderabuzima cya Gisenyi urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo gupimwa virus itera sida no gusiramurwa ruvuga ko rwishimye kuko nyuma yo gushishikarizwa no kwigishwa bapimwe abandi bagasiramurwa ibikorwa batari barashoboye gukorerwa kubuntu.

Maj Jean Pierre Bideli uyoboye iri tsinda rya gisirikare avuga mu karere ka Rubavu bazahamara iminsi itatu bakora ibikorwa byo gusiramura ku buntu ababishaka kimwe no gupima virusi itera Sida kubabishaka, ibi bikajyana n’inama zituma umuntu agomba kwitwara neza mu buzima buri imbere.

m_Ingabo z’u Rwanda zatangije ibikorwa byo gupima Sida no gusiramura ku buntu

Ingabo ziri mu gikorwa cyo gusiramura bamwe mubitabiriye igikorwa

Maj Jean Pierre Bideli avuga ko iki gikorwa kigendereye gufasha urubyiruko, cyane cyane mu gufasha igihugu kugabanya umubare w’urubyiruko rwandura Virus itera Sida; “iyo urebye usanga urubyiruko arirwo rwinshi rwandura Sida, dushaka kuruha amahirwe ya 60% yo kutandura mu gihe rusiramuye.”

Maj Jean Pierre Bideli avuga ko bifuza gusiramura urubyiruko rutarandura iyi virus kugira ngo bashobore kumenya koko ko batanze amahirwe yo kutazandura, ariko akavuga ko gupima no kugira inama urubyiruko nabyo bizabafasha kumenya uko bahagaze no kumenya uko bitwara mu buzima buri imbere.

m_Ingabo z’u Rwanda zatangije ibikorwa byo gupima Sida no gusiramura ku buntu1

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibikorwa byo gupimwa Virus itera Sida ku bushake

Ku munsi wa mbere iki gikorwa gitangira mu karere ka Rubavu, urubyiruko rw’abasore rugera kuri 50 rwarasiramuwe hakoreshejwe uburyo bw’impeta, uburyo butababaza cyangwa ngo buvushe amaraso naho abarenga 250 bashobora kwipimisha virus itera Sida, Maj Jean Pierre Bideli akaba avuga ko mu minsi itatu bashobora gusiramura urubyiruko rugera ku 150 naho abipimisha bakarenga 600.

   

 

The post Rubavu: Ingabo z’u Rwanda zatangije ibikorwa byo gupima Sida no gusiramura ku buntu appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles