Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Health
Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Hari abajyanama b’ubuzima ngo batitabira gukora imirimo itabahesha agahimbazamusyi

$
0
0

m_Hari abajyanama b’ubuzima ngo batitabira gukora imirimo itabahesha agahimbazamusyi

Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Burera barashishikarizwa gukomeza gukora imirimo yose bashinzwe batitaye gusa ku yo bahererwa agahimbazamusyi. Bibustwa ko iyo mirimo bakora yose itanga umusaruro ushimishije mu bijyanye n’ubuzima kandi ko Leta ibashima cyane.

Ibi barabyibustwa mu gihe ngo hari bamwe mu bajyana b’ubuzima bashishikarira gukora imirimo bahererwa agahimbaza musyi bita PBF (Performance Based Financing) maze iyindi bakayikora biguru ntege kandi nayo ifitiye akamaro abaturage.

Ubusanzwe abajyana b’ubuzima bakorera ubushake. Gusa ariko hari amafaranga y’agahimbaza musyi bagenerwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda bitewe n’akazi bakoze ndetse n’umusaruro katanze.

Aya mafaranga bahabwa anyuzwa mu mashyirahamawe yabo ubundi umujyanama w’ubuzima ku giti cye agafata 30% y’ayo mafaranga.

Imwe mu mirimo bahererwa agahimbazamusyi irimo gushishikariza ababyeyi kubyarira kwa muganga ndetse no kubashishikariza kuboneza urubyaro.

Umujyanama w’ubizima washishikarije ababyeyi benshi kugana amavuriro ni nako abona agahimbaza musyi gatubutse. Ngo kuburyo hari ushobora kubona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 birenga cyangwa undi akabona ari munsi yayo.

Gusa ariko hari indi mirimo bakora badahererwa agahimbaza musyi irimo gushishikariza abantu kugira isuku ndetse no kubashishikariza guhinga akarima k’igikoni no kubigisha gutegura indyo yuzuye.

Nubwo abajyana b’ubuzima bo mu karere ka Burera baterura ngo bavuge ko hari imirimo imwe n’imwe badashishikarira gukora kubera ko batayihererwa agahimbaza musyi, bahamya ko bahura n’ingorane mu kazi kabo ngo kuburyo ako gahimbaza musyi bahabwa kiyongereye byarushaho kuba byiza.

Nsabimana Alphonse agira ati “Hari udufaranga dukunze kugaba bita PBF, nago ntabwo gashimishije. Twasaba ko bishobotse bakagombye kuduha nibura 50% (y’ayo mafaranga ya PBF), tukajya tuyifashisha mu kazi duhura nako, ibyo byadufasha gukemura imbogamizi dukunze guhura nazo.”

Abajyanama b’ubizima bo mu karere ka Burera bo hari amafaranga y’u Rwanda 5000 bagenerwa buri kwezi. Bakaba bayahabwa n’umushinga Partners In Health: Inshuti Mu Muzima ukorera muri ako karere.

Aya mafaranga nayo ngo atuma bakomeza gushishikarira gukora akazi kabo ko gukorera ubushake.

Tariki ya 19-20/06/2014 ubwo abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage, muri Sena y’u Rwanda, basuraga akarere ka Burera, basabye abajyanama b’ubizima bo muri ako karere gushishikarira akazi bakora ko gukorera ubushake kuko Leta igashima.

Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène, yababwiye ko bakwiye gukora imirimo yose basabwa gukora nta n’umwe basize inyuma kuko yose yuzuzanya.

Agira ati “Abajyanama b’ubuzima twiyemeje gukora nk’abakorera bushake. Habonetse uburyo bwo kudufasha nk’imbangukiragutabara, Leta igenda ishyiraho buriya buryo bwo guhimbaza nyine kugira ngo dukore nyine. Ariko ntidukwiye guheranwa n’icyongicyo ngo noneho icyo dusabwa kindi kitari muri bya bindi baduhera amafaranga twoye kugikora…

Kuko niba uvuga uti ‘jyewe iyo njyanye umugore kuringaniza urubyaro barampa icyo bampa kubera ko nabajyanyeyo, urirengagiza ko iryo ringaniza ry’urubyaro rye rigomba kuzaba ryiza ari uko abonye ibyo aha na bandi bakeya yashoboye kubyara.”

Abajyana b’ubizima bo mu karere ka Burera bahamya ko bakora akazi kabo bashishikaye. Ngo ariko bakunze guhura na bamwe mu baturage bafite imyumvire ikiri hasi bavuga ko ibyo bakora ari abo bajyanama b’ubuzima babyungukiramo gusa.

The post Hari abajyanama b’ubuzima ngo batitabira gukora imirimo itabahesha agahimbazamusyi appeared first on Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 104

Trending Articles